Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDONEZIYA

Intara ya Java y’i Burengerazuba yera imbuto

Theodorus Ratu

Intara ya Java y’i Burengerazuba yera imbuto

Mu mwaka wa 1933, Frank Rice yatumiye Theodorus (Theo) Ratu, wavukaga mu karere ka Sulawesi ya Ruguru, ngo aze kumufasha gucunga depo y’ibitabo yari i Jakarta. Theo agira ati “uwo murimo w’Ubwami ushishikaje waranshimishije cyane ku buryo natangiye kubwiriza ndi kumwe n’umuvandimwe Rice. Nyuma yaho najyanye na Bill Hunter tubwiriza ku kirwa cya Java, hanyuma tujyana n’abapayiniya babaga mu bwato bw’Abahamya tujya kubwiriza ku kirwa cya Sumatra.” Theo ni we Munyandoneziya wa mbere wemeye ukuri, kandi yamaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari umupayiniya i Java, mu ntara ya Sulawesi ya Ruguru na Sumatra.

Mu mwaka wakurikiyeho, Bill Hunter yahaye umunyeshuri witwaga Felix Tan wigaga i Jakarta, agatabo kavugaga iby’abapfuye. Felix yasubiye mu muryango we wari utuye i Bandung mu ntara ya Java y’i Burengerazuba, yereka ako gatabo murumuna we witwaga Dodo. Bombi baratangaye igihe basomaga ako gatabo, bakamenya ko umuntu wa mbere ari we Adamu, atari afite ubugingo budapfa. Adamu yari ubugingo (Intang 2:7). Felix na Dodo bifuje kumenya byinshi kurushaho, maze bajya mu mazu y’ibitabo y’i Bandung bashakisha ibindi bitabo byanditswe n’umuryango wa Watch Tower. Nanone babwiraga abo mu muryango wabo ibyo babaga bamenye. Bamaze gusoma bashishikaye ibitabo byose n’udutabo bashoboraga kubona, bandikiye depo y’ibitabo yari i Jakarta. Batunguwe no kubona umuvandimwe Frank Rice aje kubasura akabatera inkunga kandi akabazanira ibitabo bishya.

Umuryango wa Tan

Nyuma gato y’uko umuvandimwe Rice asubiye i Jakarta, Clem na Jean Deschamp bari bakimara gushyingirwa, bagiye i Bandung bamarayo iminsi 15. Felix agira ati “umuvandimwe Deschamp yabajije abagize umuryango wacu niba barifuzaga kubatizwa. Abantu bane bo mu muryango wanjye, ari bo Dodo, mushiki wanjye Josephine (Pin Nio), mama (Kang Nio) nanjye, twarabatijwe.” * Bamaze kubatizwa, bajyanye na Clem na Jean mu rugendo rwo kubwiriza rwamaze iminsi icyenda. Clem yaberetse uko babwiriza bakoresheje ikarita y’ubuhamya yabaga iriho ubutumwa bugufi bwo muri Bibiliya mu ndimi eshatu. Bidatinze, iryo tsinda rito ry’i Bandung ryabaye itorero rya kabiri muri Indoneziya.

Ingofero ya papa

Igihe umurimo wari umaze gutera imbere, abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo babaye nk’abakangutse. Bafatanyije n’amashumi yabo maze bandika mu binyamakuru bibasira imyizerere y’Abahamya n’umurimo wabo. Ibyo byatumye abategetsi bo mu Rwego Rushinzwe iby’Amadini bahamagaza Frank Rice kugira ngo bagire ibyo bamubaza. Abo bategetsi banyuzwe n’ibisubizo yabahaye maze bemera ko umurimo ukomeza nta nkomyi. *

Mu ntangiriro z’imyaka ya 1930, abategetsi benshi b’abakoloni bihanganiraga umurimo wo kubwiriza. Ariko igihe ishyaka ry’Abanazi bo mu Budage ryatangiraga kugira imbaraga mu Burayi, abategetsi bamwe, cyane cyane abari bakomeye kuri Kiliziya Gatolika, batangiye kurwanya Abahamya. Clem Deschamp agira ati “umukozi wa gasutamo w’Umugatolika yafatiriye ibitabo byacu, yitwaje ko ngo byarimo amagambo avuga nabi Abanazi. Igihe najyaga ku biro bya gasutamo kubaza iby’icyo kibazo, nasanze uwo mukozi waturwanyaga ari muri konji. Uwari wamusigariyeho yari umugabo urangwa n’urugwiro utari Umugatolika. Yahise ampa ibyo bitabo arambwira ati ‘twara ibyo ushoboye byose uriya mugabo ataragaruka!’”

Nanone Jean Deschamp agira ati “ikindi gihe, abategetsi badutegetse kuvana amashusho abiri mu gitabo cyacu cyavugaga iby’abanzi (Enemies). Ntibashakaga igishushanyo cy’inzoka (yagereranyaga Satani) n’igishushanyo cya maraya wasinze (cyagereranyaga idini ry’ikinyoma). Byombi byari byambaye ingofero ya papa. * Twiyemeje gukomeza gutanga icyo gitabo. Uko twari batatu twicaye ku nkombe izuba ritumena agahanga, turambura impapuro z’ibitabo bibarirwa mu bihumbi kugira ngo dusibe ibishushanyo by’ingofero ya papa!”

Ibishushanyo bibiri byari mu gitabo kivuga iby’abanzi (Enemies), byanzwe n’abategetsi

Igihe intambara yatutumbaga mu Burayi, ibitabo byacu byakomeje kwamagana bidaca ku ruhande uburyarya bw’amadini yiyita aya gikristo n’ukuntu yivangaga muri politiki. Ibyo byatumye abayobozi ba kiliziya barushaho kotsa igitutu abategetsi ngo bahagarike umurimo wacu, kandi bimwe mu bitabo byacu byarakomanyirijwe.

Icyakora abavandimwe bari bariyemeje gukomeza kubwiriza, kandi bakoreshaga neza imashini icapa bakuye muri Ositaraliya (Ibyak 4:20). Jean Deschamp asobanura uko babyitwaragamo agira ati “iyo twacapaga agatabo cyangwa igazeti, twahaga abategetsi kopi kugira ngo baduhe uburenganzira bwo kugasohora. Twacapaga ibitabo mu ntangiriro z’icyumweru tugahita tubitanga. Hanyuma mu mpera zacyo twajyanaga kopi mu biro by’umushinjacyaha mukuru. Iyo bangaga icyo gitabo, twazunguzaga umutwe tubabaye, maze tugahita tujya mu icapiro gucapa igikurikiraho.”

Abavandimwe na bashiki bacu batangaga ibitabo byabuzanyijwe, akenshi bakinaga n’abapolisi umukino w’injangwe n’imbeba. Urugero, igihe Charles Harris yabwirizaga i Kediri muri Java y’i Burasirazuba, yakomanze ku rugo rw’umukuru wa polisi muri ako gace atabizi.

Uwo mupolisi yaramubwiye ati “niriwe ngushakisha. Ba uretse gato mbanze nzane ilisiti y’ibitabo byanyu byabuzanyijwe.”

Charles agira ati “igihe yajyaga mu nzu gushaka iyo lisiti, nahishe ibitabo byari byarabuzanyijwe mu mifuka y’ikoti ryanjye. Agarutse namuhaye udutabo 15 tutari twarabuzanyijwe. Yampaye impano agononwa, nuko ndakomeza njya gutanga ibitabo byabuzanyijwe mu zindi ngo.”

Bacapa mu bihe bitoroshye

Igihe Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yacaga ibintu mu Burayi, ibitabo byavaga mu Buholandi biza muri Indoneziya ntibyongeye kuza. Icyakora abavandimwe bari barabonye ko ibyo bibazo bizavuka, maze bagira amakenga bashaka icapiro ry’abacuruzi rizajya ricapira amagazeti i Jakarta. Nomero ya mbere ya Nimukanguke mu kinyandoneziya yasohotse muri Mutarama 1939, naho Umunara w’Umurinzi mu kinyandoneziya usohoka nyuma yaho gato. Hanyuma abavandimwe baguze imashini nto bakajya bicapira amagazeti. Mu mwaka wa 1940, abavandimwe babonye imashini nini yari ivuye muri Ositaraliya, maze batangira gucapa udutabo n’amagazeti mu kinyandoneziya no mu giholandi, kandi biyishyuriraga ibyo bakoreshaga byose.

Ibikoresho bya mbere by’icapiro bigera i Jakarta

Ku itariki ya 28 Nyakanga 1941, abategetsi babuzanyije ibitabo byose by’umuryango wa Watch Tower. Jean Deschamp agira ati “umunsi umwe ari mu gitondo nari mu biro nandikisha imashini, ngiye kumva numva inzugi zirakingutse, maze hinjira abapolisi batatu bari kumwe n’umutegetsi mukuru w’Umuholandi wari wambaye imyenda y’ubuyobozi, imidari, ga z’umweru mu ntoki, akenyeye inkota yambaye n’ingofero iriho amababa. Ntibyadutunguye. Hari hashize iminsi itatu umuntu atwibiye ibanga ko ibitabo byacu byari bigiye gucibwa. Uwo mutegetsi wari ufite ibikabyo yasomye urwandiko rurerure maze asaba ko bajya kumwereka icapiro kugira ngo arifunge. Ariko umugabo wanjye yamubwiye ko yari yakererewe. Imashini zari zaraye zigurishijwe!”

Icyakora Bibiliya yo ntiyaciwe. Abavandimwe bakomeje kubwiriza ku nzu n’inzu bakoresheje Bibiliya yonyine. Nanone bigishaga abantu Bibiliya. Ariko abapayiniya b’abanyamahanga basabwe gusubira muri Ositaraliya, kuko umwuka w’intambara watutumbaga muri Aziya.

^ par. 1 Nyuma yaho, Se wa Felix na barumuna be batatu, na bo babaye Abahamya. Mushiki we Josephine yashakanye na André Elias kandi bize Ishuri rya Bibiliya rya Watchtower rya Gileyadi. Inkuru ivuga ibyabaye mu mibereho ye, yasohotse muri Nimukanguke! yo muri Nzeri 2009, mu gifaransa.

^ par. 1 Nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, Frank yasubiye muri Ositaraliya, agira umuryango. Umuvandimwe Rice yarangije isiganwa rye ryo ku isi mu mwaka wa 1986.

^ par. 3 Ibyo bishushanyo byari bishingiye ku bivugwa mu Byahishuwe 12:9 na 17:3-6.