INDONEZIYA
Umurimo ufata indi ntera
Igihe abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo bumvaga ko Abahamya ba Yehova bahawe umudendezo wo kuyoboka Imana, barababaye cyane. Abayobozi basaga 700 b’amatorero arindwi y’Abaporotesitanti bakoreye inama i Jakarta, basaba leta gusubizaho itegeko ribuzanya umurimo w’Abahamya. Ariko leta yarabahakaniye.
Igihe inkuru y’uko itegeko ribuzanya umurimo wacu ryakuweho yasakaraga hirya no hino mu gihugu, abantu benshi bari bashimishijwe bandikiye ibiro by’ishami basaba ibitabo cyangwa ko hagira umuntu uza kubigisha Bibiliya. Mu mwaka wa 2003, abantu basaga 42.000 bateranye ku Rwibutso, bakaba bari bakubye incuro zisaga ebyiri umubare w’ababwiriza bari mu gihugu. Abantu bagera hafi ku 10.000 bagiye mu ikoraniro ryabereye i Jakarta, harimo n’umutegetsi mukuru wakoraga mu Rwego Rushinzwe iby’Amadini. Uwo mutegetsi yatangajwe n’ukuntu abakiri bato n’abakuze bakurikiraga muri Bibiliya zabo, igihe imirongo y’Ibyanditswe yabaga isomwa. Yijeje abavandimwe ko yari agiye kubeshyuza amakuru mabi yari yaravuzwe ku Bahamya ba Yehova.
Nanone iryo tegeko rimaze kuvaho, abamisiyonari bagarutse muri Indoneziya. Abamisiyonari ba mbere bagarutse ni Josef na Herawati Neuhardt * (bo mu birwa bya Salomo), Esa na Wilhelmina Tarhonen (bo muri Tayiwani), Rainer na Felomena Teichmann (bo muri Tayiwani), Bill na Nena Perrie (bo mu Buyapani). Hakurikiyeho abamisiyonari bashya barangije mu ishuri rya Gileyadi, boherezwa muri Sumatra ya Ruguru, Kalimantan, Sulawesi ya Ruguru no mu tundi turere.
“Nashimishwaga no gufasha abanyeshuri kongera ubuhanga bwo kwigisha no kuvugira mu ruhame.”
* bari barahawe imyitozo y’ibanze mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe. Iryo shuri rishya ryabafashije gusohoza inshingano zabo igihe itegeko ryabuzanyaga umurimo ryari rimaze gukurwaho. Ponco Pracoyo, wize mu ishuri rya mbere yagize ati “iryo shuri ryatumye ndushaho gusohoza neza inshingano zanjye zo kuba umugenzuzi, rinatuma ndushaho kwishyira mu mwanya w’abandi. Ryanyongereye imbaraga kandi rituma nifuza gukomeza gusohoza iyo nshingano!”
Mu mwaka wa 2005, ibiro by’ishami byateguye amashuri abiri mashya ya gitewokarasi. Julianus Benig, umwe mu barimu bigishije mu Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Imirimo (ubu ryitwa Ishuri ry’Ababwiriza b’Ubwami), agira ati “nashimishwaga no gufasha abanyeshuri kongera ubuhanga bwo kwigisha no kuvugira mu ruhame kandi bakarushaho kugirira akamaro umuryango w’abagaragu b’Imana.” Abenshi mu barangije muri iryo shuri ni abapayiniya ba bwite abandi ni abagenzuzi basura amatorero. Abenshi mu bavandimwe bize mu Ishuri rya mbere ry’Abagenzuzi Basura AmatoreroUmuti w’ikibazo cyihutirwaga
Mu myaka 25 umurimo wamaze warabuzanyijwe, amatorero menshi yo muri Indoneziya yateraniraga mu mazu y’abavandimwe. Amatorero make gusa ni yo yashoboraga kwiyubakira Inzu y’Ubwami, kandi kubona uruhushya rwo kubaka amazu mashya yo gusengeramo byasaga n’ibidashoboka. Kubera ko amatorero mashya menshi yagendaga avuka, ibiro by’ishami byashyizeho Urwego Rushinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami (ubu rwitwa Urwego Rushinzwe Ibishushanyo mbonera n’Ubwubatsi), kugira ngo icyo kibazo kibonerwe umuti.
Ikirwa cya Nias cyo mu ntara ya Sumatra ya Ruguru ni kimwe mu duce twabanje kubakirwa Inzu y’Ubwami hakurikijwe iyo porogaramu nshya. Haogo’aro Gea umaze imyaka myinshi mu itorero rya Gunungsitoli, agira ati “igihe twumvaga ko tugiye kubona Inzu y’Ubwami nshya, twasabwe n’ibyishimo. Ibiro by’ishami byohereje abubatsi barindwi kugira ngo bahagararire uwo mushinga. Iyo nzu yuzuye mu mwaka wa 2001.” Faonasökhi Laoli wo muri komite ishinzwe ubwubatsi muri ako karere agira ati “mbere twateraniraga mu ngo z’abavandimwe mu tuzu duto, kandi abantu basuzuguraga Abahamya ba Yehova. Ariko tukimara kuzuza Inzu y’Ubwami, umubare w’abazaga mu materaniro wavuye kuri 20 ugera kuri 40. Mu mezi 12 gusa, biyongereyeho abasaga 500 ku ijana. Inzu duteraniramo ni yo nziza muri aka karere kose, kandi abantu basigaye bubaha Abahamya ba Yehova.”
Inzu y’Ubwami y’i Bandung
Mu mwaka wa 2006, abavandimwe bo mu mugi wa Bandung mu ntara ya Java y’i Burengerazuba, batangiye gushaka ikibanza cyo kubakamo Inzu y’Ubwami ya mbere muri uwo mugi. Umusaza wari muri komite y’ubwubatsi witwa Singap Panjaitan yagize ati “kubona ikibanza gikwiriye
byadutwaye amezi 12. Ariko twari dukeneye abaturanyi nibura 60 batari Abahamya bashyigikira uwo mushinga kugira ngo abategetsi baduhe ibyangombwa byo kubaka. Abaturanyi mirongo irindwi na batandatu, harimo n’umugore ukomeye wabanje kuturwanya, bashyigikiye uwo mushinga. Iyo nzu imaze kuzura twatumiye abaturanyi n’umuyobozi w’umugi wa Bandung kuza kuyisura. Uwo muyobozi yagize ati ‘aha hantu heza ho gusengera hafite isuku, hakwiriye kubera andi madini yose icyitegererezo.’” Iyo Nzu y’Ubwami y’amagorofa abiri yeguriwe Yehova mu mwaka wa 2010.Kuva mu mwaka wa 2001, muri Indoneziya hubatswe Amazu y’Ubwami asaga 100, ariko haracyakenewe andi menshi.