INDONEZIYA
Ikoraniro ritazibagirana
KUVA ku itariki ya 15-18 Kanama 1963, ababwiriza amagana bari baturutse hirya no hino mu gihugu hamwe n’abashyitsi 122 bo mu bindi bihugu berekeje mu mugi wa Bandung, mu ntara ya Java y’i Burengerazuba. Bari baje mu ikoraniro mpuzamahanga rya mbere ryabereye muri Indoneziya, ryari rifite umutwe ugira uti “Ubutumwa bwiza bw’iteka.”
Abavandimwe bagombaga kunesha inzitizi nyinshi kugira ngo bitegure iryo koraniro. Inshuro eshatu zose bahinduye aho ryari kubera bitewe no kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge. Igihe abategetsi bazamuraga ibiciro byo gutwara abagenzi ho 400 ku ijana, bamwe mu bashyitsi bahinduye uburyo bwo kugenda. Hari umuvandimwe wakoze urugendo rw’iminsi itandatu n’amaguru kugira ngo ajye mu ikoraniro. Abashyitsi mirongo irindwi bari baturutse i Sulawesi bakoze urugendo rw’iminsi itanu mu mato adatwikiriye kandi yuzuye abantu kugira ngo bajye mu ikoraniro.
Abanyandoneziya bari baje muri iryo koraniro, bashimishijwe cyane no guhura n’abavandimwe na bashiki babo bo mu bindi bihugu, hamwe n’abavandimwe babiri bo mu Nteko Nyobozi ari bo Frederick Franz na Grant Suiter. Hari umushyitsi wavuze ati “uko bigaragara abavandimwe b’ino aha barishimye cyane; buri gihe baba baseka.”
Abantu basaga 750 baje muri iryo koraniro, habatizwa abantu 34. Ronald Jacka yagize ati “iryo koraniro ritazibagirana ryatumye abantu benshi bari bashimishijwe bashyigikira ukuri. Ryatumye abavandimwe bo muri Indoneziya barushaho kugira ishyaka mu murimo w’Imana.”
Ronald Jacka (iburyo) atanga disikuru mu ikoraniro ryo mu wa 1963 ryari rifite umutwe uvuga ngo “Ubutumwa bwiza bw’iteka” ari kumwe n’umusemuzi