INDONEZIYA
Ibiro by’ishami mu kirere
Ibiro biri mu igorofa rya 31
Mu mwaka wa 2008, Indoneziya yagize ababwiriza 21.699. Amazu y’ibiro by’ishami yari amaze kuba mato. Nanone, kubera ko ayo mazu yari yarubatswe mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe, yari aherereye mu gace kitaruye umugi. Byaragaragaraga ko ibiro by’ishami byari bikeneye ahantu hagari ho gukorera hafi ya Jakarta.
Hashize imyaka ibiri, abavandimwe baguze ahantu hatandukanye cyane n’aho ibiro by’ishami byahoze bikorera. Baguze igorofa rya 31 ryose ry’inzu ndende igezweho y’amagorofa 42, yubatswe mu mugi wa Jakarta rwagati. Hanyuma abavandimwe baguze amagorofa 12 mu nzu ndende y’amacumbi iri hafi aho, kugira ngo bacumbikire abagize umuryango wa Beteli bagera kuri 80 cyangwa barenzeho. Nanone baguze inzu y’amagorofa atanu ikorerwamo imirimo itandukanye ikenerwa kuri Beteli.
Amacumbi ya Beteli ari mu magorofa 12
Ikipi y’abubatsi bitangiye imirimo bakomoka mu bihugu bitandukanye, bakoranye na ba rwiyemezamirimo bo mu gihugu, bavugurura ibiro n’amacumbi. Darren Berg wari umugenzuzi w’imirimo y’ubwubatsi yagize ati “Yehova yahoraga adufasha mu bibazo byasaga n’aho bidashobora gukemuka. Urugero, twifuzaga kubaka uruganda rugezweho rutunganya amazi yakoreshejwe, ariko abayobozi baratwangiye kuko batari basobanukiwe iby’iryo koranabuhanga. Hanyuma Umuhamya wo muri Indoneziya w’umwenjenyeri yagejeje ikibazo cyacu ku muyobozi mukuru. Uwo muyobozi yahise yemera uwo mushinga, avuga ko yizeye ibyo umuvandimwe wacu yamubwiye.”
“Ntitugikorera mu bwihisho. Ubu abantu basigaye babona Abahamya ba Yehova. Bibonera ko turi muri Indoneziya kandi ko nta ho tuzajya”
Ayo mazu mashya y’ibiro by’ishami yeguriwe Yehova ku itariki ya 14 Gashyantare 2015. Anthony Morris III wo mu Nteko Nyobozi ni we watanze disikuru yo kuyegurira Yehova. Vincent Witanto Ipikkusuma wo muri Komite y’Ibiro by’Ishami yagize ati “ubu dusigaye dukorera mu karere kiyubashye, hamwe n’indi miryango ikomeye muri
Indoneziya. Ntitugikorera mu bwihisho. Ubu abantu basigaye babona Abahamya ba Yehova. Bibonera ko turi muri Indoneziya kandi ko nta ho tuzajya.”Abagize Komite y’Ibiro by’Ishami, uhereye ibumoso ugana iburyo: Budi Sentosa Lim, Vincent Witanto Ipikkusuma, Lothar Mihank, Hideyuk Motoi
“Kubwiriza ino aha ni umunyenga!”
Mu myaka ya vuba aha, Abahamya benshi bo hirya no hino ku isi bimukiye muri Indoneziya. Lothar Mihank agira ati “ababwiriza baza gukorera ahakenewe ubufasha bagira umumaro mu bihugu nk’iki cyacu. Baba ari inararibonye, bakuze mu buryo bw’umwuka kandi basusurutsa amatorero, bagatuma abavandimwe barushaho kwishimira umuryango w’abavandimwe wo ku isi hose.” Ni iki cyatumye bimuka? Kandi se byabagendekeye bite? Iyumvire bimwe mu byo bavuze.
Abakorera ahakenewe ubufasha
1. Janine na Dan Moore
2. Mandy na Stuart Williams
3. Casey na Jason Gibbs
4. Mari (imbere iburyo) na Takahiro Akiyama (inyuma iburyo)
Jason na Casey Gibbs bo muri Amerika bagize bati “twafashe Igitabo nyamwaka tureba ikigereranyo cy’umubwiriza ku baturage, dusanga Indoneziya iri mu bihugu bifite ikigereranyo kiri hejuru cyane kurusha ibindi. Hanyuma incuti zacu zakoreraga umurimo ahakenewe ubufasha zatubwiye ko muri Indoneziya hari abantu benshi bakeneye kubwirizwa. Twaterefonnye ku biro by’ishami byo muri Indoneziya maze batubwira ko dushobora
kujya i Bali. Abavuga icyongereza muri Indoneziya ni bwo bari bagitangira kubwirizwa, bityo twashoboraga guhita tugira icyo tugeraho kigaragara. Twateganyaga kumarayo umwaka umwe, ariko twahamaze itatu. Benshi mu bo twabwirizaga, bwabaga ari ubwa mbere bumvise Abahamya ba Yehova. Mbega ngo umurimo uraturyohera!”Stuart na Mandy Williams, umugabo n’umugore we bari mu kigero cy’imyaka 50 baturutse muri Ositaraliya bagize bati “twimukiye muri Indoneziya kuko twifuzaga gufasha abantu bari bafite inyota y’ukuri. Mu mugi wa Malang uri muri Java y’i Burasirazuba, twahasanze abanyeshuri bavuga icyongereza babarirwa mu magana biga muri kaminuza, batega amatwi ubutumwa bwiza babishishikariye, kandi bakunda urubuga rwa jw.org. Kubwiriza ino aha nta ko bisa.”
Takahiro na Mari Akiyama ni abapayiniya i Yogyakarta ku kirwa cya Java. Bagira bati “hano twumva dufite umutekano kuruta iwacu mu Buyapani. Abantu baritonda kandi barangwa n’ikinyabupfura. Abenshi muri bo, cyane cyane urubyiruko, baba bafite amatsiko yo kumenya iby’andi madini. Umunsi umwe igihe twari mu murimo wo kubwiriza mu ruhame, twatanze amagazeti 2.600 mu masaha atanu gusa.”
Dan na Janine Moore, umugabo n’umugore we bafite imyaka hafi 60, bagira bati “iyo tubwiriza, abantu bakunda kudukikiza. Turabasekera na bo bakadusekera. Babanza kugira amatsiko, bagashimishwa, hanyuma bikabashishikaza. Iyo tuberetse ikintu muri Bibiliya, hari abatubaza bati, ‘ese nshobora kucyandika?’ Batangazwa n’ubwenge bukubiye muri Bibiliya. Ubu tuhamaze umwaka umwe, ariko tubabazwa nuko twatinze kuhaza. Twashakaga ifasi irimo abantu bataramenya Yehova, none twarayibonye!”
Misja na Kristina Beerens bageze muri Indoneziya mu mwaka wa 2009 ari abamisiyonari none ubu basura amatorero. Bagira bati “ibyo umurimo wacu wo kubwiriza ugeraho ku kirwa cya Madura kiri muri Java y’i Burasirazuba, aho akaba ari hamwe mu duce two muri Indoneziya turimo Abisilamu batsimbarara cyane ku idini, biratangaje rwose. Abantu bahagarika imodoka zabo bakadusaba amagazeti. Baravuga bati ‘ndi Umwisilamu ariko nkunda gusoma utu dutabo. Ese nshobora gufata n’utwo nshyira incuti zanjye?’ Kubwiriza ino aha ni umunyenga pe!”
Imirima ireze kugira ngo isarurwe
Igihe Frank Rice yageraga i Jakarta mu mwaka wa 1931, Indoneziya yari ituwe n’abantu bagera kuri miriyoni 60. Ariko
ubu ituwe n’abagera hafi kuri miriyoni 260, ikaba iza ku mwanya wa kane mu bihugu bituwe cyane ku isi.Hagati aho Abahamya ba Yehova bo muri Indoneziya na bo bagize ukwiyongera gutangaje. Mu mwaka wa 1946, nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose, hari ababwiriza 10 b’indahemuka. Ariko ubu mu gihugu hose hari ababwiriza basaga 26.000, ibyo bikaba bigaragaza rwose ko Yehova yabahaye umugisha! Kandi iyo urebye abantu bateranye ku Rwibutso rwo mu mwaka wa 2015 bagera ku 55.864, ubona ko bazakomeza kwiyongera.
Yesu yaravuze ati “rwose, ibisarurwa ni byinshi, ariko abakozi ni bake. Ku bw’ibyo rero, nimwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Mat 9:37, 38). Abagaragu ba Yehova bo muri Indoneziya bazirikana ayo magambo. Biyemeje gukomeza gukorana umwete kugira ngo batume izina rikomeye rya Yehova ryezwa muri iki gihugu kigizwe n’ibirwa byinshi.—Yes 24:15.