Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ikoraniro mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe, bamwe barikurikiranye bari mu bwato

INDONEZIYA

Biyemeje gukomeza kujya mbere

Biyemeje gukomeza kujya mbere

Igihe abavandimwe bo ku biro by’ishami bamenyaga ko umurimo wabuzanyijwe, bihutiye kugira icyo bakora. Ronald Jacka yagize ati “twagiye guhisha inyandiko z’amabanga, ibitabo n’amafaranga ahantu hatandukanye muri Jakarta. Hanyuma twimuriye ibiro by’ishami ahantu hatazwi, maze tugurisha amazu y’ibiro by’ishami twari dusanzwe dukoreramo.”

Abenshi mu bavandimwe bakomeje kubwiriza kandi ntibashya ubwoba. Bari barihanganiye ibigeragezo bikomeye byabagezeho kugeza umurimo ubuzanyijwe, kandi bakomeje kwiringira Yehova. Icyakora hari abavandimwe batakomeje kuba maso. Hari abasaza bahiye ubwoba maze bashyira umukono ku nyandiko yavugaga ko batazongera kubwiriza. Abandi batanze amazina y’abavandimwe bagize itorero. Ibiro by’ishami byohereje abavandimwe bari bashikamye mu kuri kugira ngo bakomeze amatorero kandi bafashe abari baragamburuye. Nanone John Booth, umwe mu bari bagize Inteko Nyobozi, yasuye abavandimwe bo muri Indoneziya maze abaha inama bari bakeneye cyane.

Byaragaragaraga ko Yehova, we Mwungeri Mukuru, yakomezaga abagize ubwoko bwe kandi akabahumuriza (Ezek 34:15). Abasaza barushijeho gutanga ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka kandi n’ababwiriza bashatse uburyo bushya bwo kubwiriza babigiranye amakenga (Mat 10:16). Abavandimwe benshi baguraga Bibiliya zacapwe n’Umuryango wa Bibiliya wo muri Indoneziya bakaziha abantu, maze aho byashobokaga hose bakabagezaho ubutumwa bw’Ubwami babigiranye amakenga. Abandi bavanaga mu bitabo byacu ipaji igaragaza ababyanditse hanyuma bakabiha abantu bashimishijwe. Abapayiniya benshi bakomeje kubwiriza, bakajya ku nzu n’inzu bigize nk’abacuruzi nk’uko abandi bari barabigenje mu gihe Indoneziya yari yarigaruriwe n’Abayapani.

Margarete na Norbert Häusler

Mu mwaka wa 1977, Urwego Rushinzwe iby’Amadini rwabonye ubundi buryo bwo kurwanya Abahamya. Rwangaga kongerera viza abamisiyonari b’Abahamya ba Yehova. Abamisiyonari benshi bimuriwe mu bindi bihugu. * Umumisiyonari witwa Norbert Häusler wakoranye n’umugore we Margarete i Manado, mu ntara ya Sulawesi ya Ruguru yibuka uko byagenze agira ati “abavandimwe na bashiki bacu benshi baje ku kibuga cy’indege kudusezeraho. Twazamutse twerekeza mu ndege, duhagarara gato maze turakebuka, tubabona badupepera cyane, bavugira icyarimwe bati ‘mwarakoze. Mwarakoze kuba mwaraje.’ Twinjiye mu ndege maze turarira.”

Urugomo ku kirwa cya Sumba

Inkuru yo kubuzanywa k’umurimo imaze gusakara mu gihugu hose, Urugaga rw’Amadini yo muri Indoneziya rwasabye abayoboke babo kujya bamenyesha abategetsi igihe cyose babonye Abahamya babwiriza. Ibyo byatumye Abahamya bo ku birwa byinshi bafatwa bagahatwa ibibazo.

Umukuru w’abasirikare mu mugi wa Waingapu wo ku kirwa cya Sumba, yasabye ko abavandimwe 23 bo muri ako gace bamwitaba ku kigo cya gisirikare maze abategeka gushyira umukono ku nyandiko yavugaga ko batakiri Abahamya. Abavandimwe barabyanze, abategeka kugaruka bukeye bwaho, kandi urwo rwari urugendo rw’ibirometero 14 kugenda no kugaruka ku maguru.

Igihe abo bavandimwe bongeraga kwitaba uwo musirikare mu gitondo cya kare, yagiye ahamagara umwe umwe, maze akamutegeka gusinya ya nyandiko. Iyo uwo muvandimwe yabyangaga, abasirikare bamukubitaga ibiti by’amahwa. Abasirikare bariye karungu bakubitaga abavandimwe babigiranye ubugome, bagasiga bamwe bataye ubwenge. Hagati aho abandi bavandimwe babaga bategereje ko igihe cyabo kigera. Amaherezo umuvandimwe wari ukiri muto witwaga Mone Kele yafashe urwo rwandiko, maze atangira kwandika. Abavandimwe bumvise bamanjiriwe, ariko uwo musirikare mukuru we yazabiranyijwe n’uburakari. Mone yari yanditse ati “ndashaka gukomeza kuba Umuhamya wa Yehova iteka ryose!” Icyo gihe Mone yarakubiswe bamurema inguma maze ajyanwa mu bitaro, ariko imishyikirano yari afitanye na Yehova ntiyigeze ihungabana.

Mu gihe cy’iminsi 11 yose, uwo musirikare mukuru yagerageje gutuma abavandimwe bava ku izima. Yabategetse kumara umunsi wose bahagaze ku zuba ryabatwikaga cyane. Yanabategetse kugenda ibirometero byinshi bakambakamba, no kwiruka ahantu harehare bikoreye imitwaro iremereye. Nanone yabafatiye icyuma ku ijosi maze abategeka kuramutsa ibendera, nabwo barabyanga. Icyo gihe yategetse ko babongeza inkoni.

Buri gitondo abavandimwe bajyaga ku kigo bibaza noneho ubugome bari bukorerwe. Mu nzira basengeraga hamwe kandi bagaterana inkunga kugira ngo bakomeze kuba indahemuka. Nimugoroba basubiraga iwabo bakururuka, bavirirana, ariko babaga bishimiye ko bakomeje kubera Yehova indahemuka.

Abavandimwe bo ku biro by’ishami bamaze kumenya ko abavandimwe batotezwaga batyo, bahise bandikira umukuru w’abasirikare w’i Waingapu bamagana ibyo bikorwa, banandikira umukuru w’abasirikare wo mu karere ka Timoru, uwo mu karere ka Bali, umusirikare wari ukuriye abandi bose i Jakarta, n’abandi bategetsi bakomeye. Wa musirikare mukuru w’i Waingapu yumvise ko ibikorwa bibi yakoraga byari byamenyekanye muri Indoneziya hose, bimubuza amahwemo maze areka kubatoteza.

“Abahamya ba Yehova bameze nk’imisumari”

Mu myaka yakurikiyeho, Abahamya benshi bo muri Indoneziya barafunzwe, bahatwa ibibazo kandi bababazwa urubozo. Umumisiyonari witwa Bill Perrie yagize ati “mu gace kamwe abavandimwe benshi babaga barakuwe amenyo y’imbere. Iyo bahuraga n’umuvandimwe ugifite amenyo y’imbere, bamubazaga batera urwenya bati ‘uracyari mushya? Cyangwa warihakanye!’ Nubwo abo bavandimwe batotejwe, ntibigeze batakaza ibyishimo n’ishyaka bari bafite mu murimo wa Yehova.”

“Gufungwa byatumye ndushaho kwishingikiriza kuri Yehova kandi imishyikirano dufitanye irushaho gukomera”

Mu gihe cy’imyaka 13 yikurikiranya, buri mwaka Abahamya 93 bakatirwaga igifungo kiri hagati y’amezi abiri n’imyaka ine. Ibyo bitotezo byatumye barushaho kwiyemeza kubera Yehova indahemuka aho kubaca intege. Musa Rade arangije igifungo cy’amezi umunani, yasuye abavandimwe bo mu gace yari atuyemo kugira ngo abashishikarize gukomeza kubwiriza. Yagize ati “gufungwa byatumye ndushaho kwishingikiriza kuri Yehova kandi byatumye imishyikirano dufitanye irushaho gukomera.” Ntibitangaje rero ko hari abavuze ko “Abahamya ba Yehova bameze nk’imisumari. Uko urushaho kubakubita ni ko ukwizera kwabo kurushaho gukomera.”

Ababwiriza bagiye kubwiriza i Ambon muri Maluku

^ par. 1 Abamisiyonari bari bahamaze igihe ari bo Peter Vanderhaegen na Len Davis bari baragejeje ku myaka yo gufata ikiruhuko cy’iza bukuru, na Marian Tambunan yari yarashakanye n’Umunyandoneziya, bityo bose bemerewe kuguma muri Indoneziya. Bose uko ari batatu bakomeje kurangwa n’ishyaka kandi bagize icyo bageraho mu gihe umurimo wari warabuzanyijwe.