INDONEZIYA
Bakoronizwa n’Abayapani
Mu ntangiriro z’umwaka wa 1942, ingabo z’u Buyapani zigaruriye Indoneziya. Abavandimwe bacu benshi bakoreshejwe imirimo y’agahato, urugero nko kubaka imihanda no gusibura imiferege. Abandi bafungirwaga mu bigo byakoranyirizwagamo imfungwa byabaga byanduye cyane kandi bakababazwa urubozo, kubera ko bangaga gushyigikira intambara. Hari nibura abavandimwe batatu baguye muri gereza.
Johanna Harp, abakobwa be bombi n’incuti yabo yitwa Beth Godenze (hagati)
Mushiki wacu w’Umuholandi witwaga Johanna Harp, wabaga mu mudugudu witaruye muri Java y’i Burasirazuba, we ntiyafunzwe mu myaka ibiri ya mbere y’intambara. We n’abana be batatu b’ingimbi bakoresheje uwo mudendezo bari * Bakoraga kopi z’inyandiko babaga bamaze guhindura, maze bakagerageza kuzigeza ku Bahamya bo muri Java hose.
bafite bahindura igitabo cyavugaga iby’agakiza n’amagazeti y’Umunara w’Umurinzi babivana mu cyongereza babishyira mu giholandi.Abahamya bake babaga batarafungwa bateraniraga hamwe mu matsinda mato kandi babwirizaga babigiranye amakenga. Josephine Elias (Tan) yagize ati “buri gihe nahoraga nshaka uko nabwiriza mu buryo bufatiweho. Iyo najyaga gusura abantu bashimishijwe, nitwazaga umukino wa esheki kugira ngo abantu bagire ngo nigiriye gukina esheki.” Felix Tan n’umugore we Bola, babwirizaga ku nzu n’inzu bigize nk’abacuruzi b’amasabune. Felix agira ati “inshuro nyinshi abatasi bateye ubwoba bo mu gipolisi cy’ingabo z’Abayapani cyitwaga Kempeitai, babaga baturi inyuma. Kugira ngo batadukeka amababa, twasuraga abantu twigishaga Bibiliya mu masaha atandukanye. Batandatu muri bo bagize amajyambere kandi babatijwe mu gihe cy’intambara.”
Amacakubiri muri Jakarta
Mu gihe abavandimwe bari bagihanganye n’ibibazo baterwaga n’intambara, bahuye n’ikindi kigeragezo gikomeye. Abategetsi b’Abayapani bategetse ko abanyamahanga bose (hakubiyemo n’Abanyandoneziya bakomoka ku Bashinwa) biyandikisha kandi bagafata ikarita iriho indahiro yuko bazabera indahemuka ubutegetsi bw’Abayapani. Abavandimwe benshi bibazaga niba byari bikwiriye ko biyandikisha kandi bagashyira umukono kuri iyo karita, cyangwa niba baragombaga kubyanga.
Josephine Elias na musaza we Felix
Felix Tan yagize ati “abavandimwe b’i Jakarta badusabye twebwe ab’i Sukabumi kwanga gushyira umukono kuri iyo karita. Ariko twabajije abategetsi niba batwemerera tugahindura
interuro yari kuri iyo karita, yagiraga iti ‘uwashyize umukono kuri iyi karita yarahiye ko azabera indahemuka ingabo z’u Buyapani,’ tukayisimbuza indi igira iti ‘uwashyize umukono kuri iyi karita ntazabangamira ingabo z’u Buyapani.’ Igitangaje ni uko babyemeye maze twese tugahabwa amakarita. Igihe abavandimwe b’i Jakarta bumvaga iby’uwo mwanzuro, batwise abahakanyi maze bahita bitandukanya natwe.”Ikibabaje ni uko igihe abo bavandimwe b’i Jakarta batavaga ku izima bafungwaga, abenshi muri bo bihakanye ukwizera kwabo. Umuvandimwe wanze kwihakana yaje gufungirwa hamwe na André Elias. André yagize ati “naganiriye na we kuri cya kibazo cyo kwiyandikisha maze mufasha kurushaho kubona ibintu mu buryo bushyize mu gaciro. Yasabye imbabazi yicishije bugufi kuba baritandukanyije natwe. Twamaze igihe duterana inkunga, ariko aza gupfa bitewe n’uburoko bwari bumeze nabi.”
Merdeka!
Igihe intambara yarangiraga mu mwaka wa 1945, abavandimwe na bashiki bacu bari bashishikajwe no gukora umurimo wo kubwiriza. Umuvandimwe wari warafunzwe kandi akababazwa
urubozo yandikiye ibiro by’ishami bya Ositaraliya ati “nyuma y’imyaka ine igoye, ndacyariho, ndakomeye kandi imitekerereze yanjye ntiyahindutse. Mu mibabaro yose nanyuzemo, sinigeze nibagirwa abavandimwe. Ese mushobora kunyoherereza ibitabo?”Bidatinze, ibitabo yifuzaga cyane byageze muri icyo gihugu. Byabanje kuza ari bike ariko nyuma haza byinshi. Ababwiriza icumi b’i Jakarta basubukuye umurimo wo guhindura ibitabo mu kinyandoneziya.
Ku itariki ya 17 Kanama 1945, abayobozi b’ishyaka ryaharaniraga ubwigenge bwa Indoneziya, batangaje ko Indoneziya yabaye Repubulika yigenga, hatangira igihe cy’impinduramatwara cyamaze imyaka ine, bibohora ku ngoma ya gikoroni y’Abaholandi. Abantu babarirwa mu bihumbi mirongo baguye mu mvururu zakurikiyeho, kandi abasaga miriyoni ndwi bavanywe mu byabo.
Muri icyo gihe cy’impinduramatwara, abavandimwe bakomeje kubwiriza ku nzu n’inzu. Josephine Elias yagize ati “abarwanashyaka baduhatiraga gusubiramo intero yabo yagiraga iti ‘Merdeka,’ bisobanura ngo ‘Ubwigenge’. Ariko twababwiraga ko tutivanga muri politiki.” Mu mwaka wa 1949, Abaholandi bari bamaze igihe kirekire bakoroniza Indoneziya barekuye ubutegetsi, babushyira mu maboko ya Repubulika ya Leta Zunze Ubumwe za Indoneziya (ubu yitwa Repubulika ya Indoneziya). *
Mu wa 1950, abavandimwe bo muri Indoneziya bari bamaze imyaka hafi icumi mu midugararo. Ariko hari umurimo ukomeye wari ubategereje. Bagombaga kugeza ubutumwa bwiza ku Banyandoneziya babarirwa muri za miriyoni. Ukurikije uko abantu babona ibintu, byasaga n’ibidashoboka. Nyamara, abavandimwe bakomeje kubwiriza bafite ukwizera biringiye ko Yehova yari ‘kohereza abakozi mu bisarurwa bye’ (Mat 9:38). Kandi koko yarabohereje.
^ par. 2 Intambara irangiye, umukobwa wa bucura wa Harp, witwaga Hermine (Mimi), yize mu ishuri rya Gileyadi maze agaruka muri Indoneziya ari umumisiyonari.
^ par. 3 Abaholandi bakomeje gutegeka igihugu cya Papouasie y’i Burengerazuba (cyaje kwitwa Nouvelle Guinée y’i Burengerazuba) kugeza mu mwaka wa 1962.