Indoneziya
IYI ni inkuru ishishikaje y’Abakristo boroheje, bahanganye n’imyivumbagatanyo ishingiye kuri politiki, ubushyamirane bushingiye ku idini, n’akagambane k’abayobozi b’amadini katumye umurimo wabo umara imyaka 25 warabuzanyijwe. Menya inkuru y’umuvandimwe wari warakatiwe urwo gupfa n’Abakomunisiti, n’umuntu wahoze ayobora agatsiko k’abagizi ba nabi, waje kuba Umukristo ushikamye. Soma inkuru ishishikaje y’abakobwa babiri bafite ubumuga bwo kutumva babaye incuti, nyuma bakaza gutahura ko burya bavaga inda imwe. Nanone, uramenya ukuntu abagaragu ba Yehova batangaza ubutumwa bwiza muri icyo gihugu gituwe n’Abisilamu benshi kurusha ibindi ku isi.
IBIRIMO
Icyo twavuga kuri Indoneziya
Menya muri make imiterere y’igihugu kigizwe n’ibirwa byinshi kurusha ibindi ku isi, abaturage n’imigenzo yaho.
Ubucuruzi bw’ibirungo
Mu kinyejana cya 16, ubukungu bw’isi bwari bushingiye ku bucuruzi bw’ibirungo.
Aha ni ho nshaka gutangirira!
Abapayiniya bake bo muri Ositaraliya barangwa n’ishya baneshje inzitizi igihe batangizaga umurimo wo kubwiriza.
Uburyo bwakoreshwaga mu murimo wo kubwiriza
Ibiganiro byanyuraga kuri radiyo no kubwiriza ku byambu, byarakaje cyane abanzi b’ukuri muri Indoneziya.
Idini rya Bibelkring
Iryo dini ryatangiye rikoresha ibitabo by’Abahamya ba Yehova, ariko riza kuyobywa n’imitekerereze y’abantu.
Yahaga agaciro iby’Imana
Abigaragambyaga basahuye urugo rwa Thio Seng Bie, ariko basize ikintu cy’agaciro karenze ibyo basahuye.
Intara ya Java y’i Burengerazuba yera imbuto
Uko ibitabo by’Abahamya ba Yehova byagendaga bibuzanywa, ni ko bashakishaga ubundi buryo bwo gukora umurimo wo kubwiriza.
Bakoronizwa n’Abayapani
Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose, hari Abahamya banditswe n’Abayapani badatandukiriye ukutabogama kwabo.
Umupayiniya utaragiraga ubwoba
Mu myaka 60 André Elias yamaze mu murimo, yakomeje kuba indahemuka nubwo yahaswe ibibazo kandi agashyirwaho iterabwoba.
Haza abamisiyonari bize mu Ishuri rya Gileyadi
Abamisiyonari ba mbere bagize uruhare mu kwihutisha umurimo wo kubwiriza.
Umurimo waguka ukagera mu Burasirazuba
Ese hari icyo abayobozi b’amadini bari kugeraho?
Haza abandi bamisiyonari
Mu myaka ya 1970, kubwiriza ubutumwa bwiza byarushijeho kugorana.
Umukobwa nyakuri wa Sara
Titi Koetin yagandukiraga umugabo we kandi yabonye ingororano.
Ikoraniro ritazibagirana
Ikoraniro ryo mu wa 1963 ryavugaga ngo “Ubutumwa bwiza bw’iteka” ryarabaye nubwo hari inzitizi nyinshi.
Narokotse imyivumbagatanyo y’Abakomunisiti
Bari baracukuye imva ya Ronald Jacka.
Namaze imyaka 50 ndi umupayiniya wa bwite
Mu mwaka wa 1964, umupasiteri wo muri Papouasie y’i Burengerazuba yaravuze ati ‘ngiye kwirukana Abahamya ba Yehova muri Manokwari!’ Ese yabigezeho?
Uwahoze ari umukuru w’abagizi ba nabi yabaye umuturage wubahwa
Umuyobozi w’ibiro by’ubutasi yarabajije ati “mu by’ukuri, Abahamya ba Yehova bakora iki muri Indoneziya?”
Biyemeje gukomeza kujya mbere
Ni iki cyatumye bamwe bavuga bati “Abahamya ba Yehova bameze nk’imisumari”?
Ntibirengagije guteranira hamwe
Igihe itegeko ribuzanya umurimo w’Abahamya ba Yehova ryakurwagaho, hari umutegetsi wababwiye ati “ubu buzima gatozi muhawe si bwo bubaha uburenganzira bwo kuyoboka Imana.”
Abakristo bagaragaza urukundo mu gihe cy’ibiza
Abahamya ba Yehova bahise batabara igihe umutingito wasenyaga umugi wa Gunungsitoli muri Indoneziya.
Ntituzigera tunamuka ku kwizera kwacu
Daniel Lokollo yibuka ukuntu abarinzi ba gereza bamutoteje.
Kumvira byaraturokoye!
Ubushyamirane hagati y’Abisilamu n’Abakristo muri Indoneziya bwatumye Abahamya ba Yehova bahura n’ibibazo.
Umurimo ufata indi ntera
Itegeko ribuzanya umurimo rikuweho, abavandimwe bungukiwe na gahunda eshatu z’ingenzi.
Baterwa ishema no gutangaza izina rya Yehova
Abahamya banesheje bate ikibazo gishingiye ku muco wabo cyatumaga batagira ubushizi bw’amanga?
Ibiro by’ishami mu kirere
Ababwiriza baza gukorera ahakenewe ubufasha bashaka ahandi bazajya kubwiriza barahabonye.
Yehova yadukoreye ibirenze ibyo twari twiteze!
Itorero ryo mu mudugudu wa Tugala Oyo muri Indoneziya, ryahawe umugisha udasanzwe.
Twongeye kubana!
Bashiki bacu babiri batumva bo muri Indoneziya batandukanyijwe bakiri bato igihe umwe yajyaga kurerwa n’abandi babyeyi ariko ukuri kwarabahuje.