Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tanzaniya: Abahisi n’abagenzi bashishikazwa n’utugare tw’ibitabo mu mugi wa Dar es Salaam

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Bagera ku bantu badakunze kuboneka

Bagera ku bantu badakunze kuboneka

KUBWIRIZA ku nzu n’inzu biracyari uburyo bw’ibanze Abahamya ba Yehova bakoresha batangaza ukuri kwa Bibiliya. Icyakora ubu bagera kuri byinshi mu murimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana bakoresheje ameza n’utugare bashyiraho ibitabo mu buryo bureshya abantu (Mat 24:14). Ababwiriza b’Ubwami bakoresheje ameza y’ibitabo n’utuzu babwiriza mu ruhame. Byongeye kandi, amatorero yo hirya no hino ku isi yahawe utugare tugera ku 250.000. Iyo gahunda yo kubwiriza mu ruhame yageze ku ki?

Kuva iyo gahunda yo kubwiriza mu ruhame yatangira mu mwaka wa 2014 mu mugi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya, abantu hafi 700 basabye ko hagira ubigisha Bibiliya. Abantu benshi bashimishijwe bajya mu materaniro kandi bakarushaho kwegera Imana. Mu mwaka umwe gusa, abantu bo mu bihugu byo muri Afurika n’ahandi, batwaye ibitabo n’udutabo bisaga 250.000 babikuye ku tugare.

Mu Birwa bya Salomo hari ababwiriza batageze ku 2.000 babwiriza mu ifasi ngari igizwe n’ibirwa bisaga 300 bituwe. Gahunda yihariye yo kubwiriza mu ruhame yagize uruhare rukomeye mu kubiba imbuto z’ukuri. Abavandimwe bo mu murwa mukuru wa Honiara, batanze amagazeti asaga 104.000 n’udutabo dusaga 23.600, ibyinshi bakaba barabihaye abantu batuye ku birwa byitaruye bitabaho Abahamya. Umunsi umwe, nyuma ya saa sita gusa, batanze kopi 400 z’igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? kandi abantu 60 basabye ko hazagira ubasura akabigisha Bibiliya.

Umunsi umwe mu gitondo, abapayiniya bitwa Michael na Linda barimo bashyira ameza y’ibitabo hafi y’inkombe ku kirwa cya Margarita muri Venezuwela. Umugabo witwa Aníbal yagiye kuri ayo meza y’ibitabo maze ahabwa igitabo Icyo Bibiliya yigisha. Yababwiye ko hari hashize imyaka irindwi se aguye aho hantu, kandi ko kuva icyo gihe nyina yagize ibibazo by’ihungabana. Mu cyumweru cyakurikiyeho, Aníbal yaragarutse abwira Michael na Linda ko uwo munsi ari bwo bibuka urupfu rwa se. Yaterefonnye nyina, maze asaba Michael ko yamubwira amagambo yo kumuhumuriza, nuko arabikora. Kuva icyo gihe, nyina akunda guhamagara Michael na Linda, kandi bagiye bamubwira imirongo ya Bibiliya imuhumuriza. Nyina wa Aníbal yigeze kuboherereza ubutumwa kuri telefoni, agira ati “uyu munsi ndumva meze neza kuko mwampumurije kandi mugatuma ndushaho kugira ukwizera.”

Hateguwe gahunda yihariye yo kubwiriza mu ruhame ahantu 127 mu migi 14 yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu mezi arindwi ya mbere y’umwaka w’umurimo wa 2015, abantu 8.445 batangiye kwiga Bibiliya! Nanone iyo gahunda yo kubwiriza mu ruhame, yafashije abantu benshi bari barakonje, bagarukira ugusenga k’ukuri. Urugero, umugabo witwa Terry yitegereje ameza dushyiraho ibitabo mu mugi wa Los Angeles muri leta ya Kaliforuniya, maze Abahamya bari kuri ayo meza bamubaza niba yari yarigeze gusoma ibitabo byacu. Yababwiye ko ari Umuhamya wa Yehova ariko ko yari amaze imyaka ine yarakonje. Abo Bahamya bamusomeye muri Ezekiyeli 34:11, aho Yehova agira ati “jye ubwanjye nzashakisha intama zanjye kandi nzazitaho.” Bamubwiye ko dufite urubuga rwa interineti na televiziyo ya JW. Bukeye bwaho, Terry yoherereje uwo muvandimwe ubutumwa, amubwira ko mbere y’uko agera aho ameza y’ibitabo yari ari, yari yasenze Imana ayisaba imbabazi z’uko yari yararetse kujya mu materaniro y’itorero. Nanone yari yayisabye ko yamufasha kuyegera. Terry yaravuze ati “icyo gihe ni bwo mwanshuhuje munyishimiye. Mwansomeye uriya murongo uteye inkunga kandi mumfasha kumenya ibyo nari nkeneye kugira ngo ngaruke mu muryango wa Yehova. Icyo cyari igisubizo cy’isengesho ryanjye.”

Gahunda yo kubwiriza mu ruhame ikorerwa ahantu hane hihariye mu mugi wa Addis Abeba muri Etiyopiya. Mu mezi atatu gusa, abavandimwe batanze ibitabo 37.275 kandi abantu 629 basabye ko Abahamya bazabasura. Mu bantu benshi bahawe igitabo Icyo Bibiliya yigisha, harimo umugabo ukuze wahise atangira kugisoma. Yari yarize mu iseminari kandi yari afite ibibazo yibazaga ku byerekeye Yesu n’Ubwami bw’Imana. Bukeye bwaho, yaragarutse kugira ngo bamusubize ibyo bibazo. Ku munsi wakurikiyeho, yemeye kwiga Bibiliya, kandi mu mpera z’icyo cyumweru yagiye mu materaniro. Ubu ajya mu materaniro buri gihe kandi akomeje kugira amajyambere.

Etiyopiya: Ibitabo byo mu rurimi rw’icyamuharike muri Addis Abeba

Umugabo w’Umuyahudi yagiye ku meza y’ibitabo muri Megizike abaza abavandimwe babiri bari bahari niba bari bafite ibitabo bivuga iby’urupfu. Bamubwiye ko amagazeti yavugaga iby’urupfu yashize, bamuha igazeti ivuga iby’igihe kizaza. Uwo mugabo yafashe umuvandimwe ukuboko, aramubwira ati “jye sinshishikajwe n’igihe kizaza. Ndashaka kwiyahura.” Nuko atangira kurira. Abavandimwe bamubajije impamvu yashakaga kwiyahura. Yarabashubije ati “napfushije umwana wanjye.” Bamweretse igice cya 7 mu gitabo Icyo Bibiliya yigisha. Bamusomeye paragarafu ebyiri za mbere munsi y’agatwe gato kavuga ngo “Mu gihe uwo wakundaga apfuye,” bamusomera na paragarafu zisoza icyo gice zisobanura ibyiringiro ku bantu bapfuye. Byamukoze ku mutima cyane, arongera afata umuvandimwe ukuboko, aramubaza ati “ese koko ibi bizabaho?” Abavandimwe bamwijeje ko Yehova azasohoza ayo masezerano. Aramubaza ati “nakora iki kugira ngo nzongere kubona umwana wanjye?” Bashyizeho gahunda yo kuzamusura. Bagezeyo basanze abategereje, yiteguye gutangira kwiga Bibiliya.

Umugenzuzi usura amatorero wagize uruhare mu gutangiza gahunda yihariye yo kubwiriza mu ruhame mu mugi wa New York yagize ati “rwose Yehova yahaye umugisha iyi gahunda. Yatumye tugera ku bantu babarirwa mu bihumbi, ituma tugera no ku bantu benshi bakonje cyangwa abaciwe, ni ukuvuga ‘intama zazimiye’, none ubu ziri gufashwa kugaruka mu mukumbi.”—Ezekiyeli 34:15, 16.