Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

U Burusiya: Babwiriza ubutumwa bwiza i Moscou

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Raporo z’ibyerekeye amategeko

Raporo z’ibyerekeye amategeko

Ubuzima gatozi

Si ngombwa ko Abahamya ba Yehova babona ubuzima gatozi kugira ngo bakore ibikorwa byabo byo mu rwego rw’idini. Icyakora budufasha kugira ahantu hacu bwite duteranira cyangwa tukahakodesha, kandi tugatumiza ibitabo.

  • Mu mwaka wa 2004, inkiko zo mu Burusiya zambuye ubuzima gatozi umuryango w’Abahamya ba Yehova wo mu mugi wa Moscou. Ibyo byatumye abavandimwe bacu b’i Moscou bahura n’ibitotezo bikaze. Abapolisi bababujije amahwemo n’abantu bagaba ibitero kuri bamwe muri bo barimo kubwiriza. Nanone ababakodeshaga aho guteranira basheshe amasezerano y’ubukode, ku buryo abavandimwe babuze aho bateranira. Mu mwaka wa 2010, Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, rwemeje ko u Burusiya bwarengereye uburenganzira bw’Abahamya ba Yehova b’i Moscou maze rutegeka ko basubizwa ubuzima gatozi. Dushimishijwe no kubamenyesha ko ku itariki ya 27 Gicurasi 2015 Minisiteri y’Ubutabera y’u Burusiya yongeye guha ubuzima gatozi Umuryango w’Abahamya ba Yehova b’i Moscou.

Imisoro

Ubusanzwe imiryango yo mu rwego rw’amategeko ikoreshwa n’Abahamya ba Yehova ntisoreshwa, nk’uko bimeze ku yindi miryango y’amadini n’imiryango y’abagiraneza. Ariko kandi hari igihe za leta zanga kudusonera imisoro.

  • Abategetsi bo muri Suwede bavuga ko Beteli ari ikigo cy’ubucuruzi kandi ko abagize umuryango wa Beteli atari abakozi b’Imana ahubwo ko ari “abakozi” b’icyo kigo. Leta yabariye Beteli n’abagize umuryango wa Beteli imisoro ku bihembo, ivuga ko bagomba kwishyura amayero ibihumbi bibarirwa muri za mirongo. Abahamya bo muri Suwedi batanze ikirego mu nkiko zo muri icyo gihugu, banashyikiriza ibindi birego bitandatu Urukiko rw’u Burayi Ruharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.

Kutabogama no kutajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama

Abagaragu ba Yehova bafatana uburemere itegeko rya Bibiliya ribasaba ‘gucura inkota zabo mo amasuka’ no ‘kutongera kwiga kurwana’ (Yes 2:4). Bakomeza kutagira aho babogamira no mu gihe baba batarateganyirijwe imirimo isimbura iya gisirikare.

  • Amategeko yo muri Koreya y’Epfo ntiyemera ko umuntu afite uburenganzira bwo kutajya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we. Mu myaka irenga 60 ishize abavandimwe barenga 18.000 bafunzwe bazira ko banze kujya mu gisirikare. Hafi buri Muhamya wese wo muri icyo gihugu afite mwene wabo cyangwa incuti ye yafunzwe. Mu mwaka wa 2004 n’uwa 2011, Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo Rushinzwe Kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga rwemeje ko iryo fungwa ryemewe n’amategeko. Icyakora muri Nyakanga 2015, urwo rukiko rwongeye gusuzuma icyo kibazo. Abahamya ba Yehova ku isi hose basenga basaba ko icyo kibazo kimaze igihe kirekire cyabonerwa umuti kugira ngo abavandimwe bakiri bato bo muri Koreya y’Epfo batazongera gufungwa bazira ukwizera kwabo.

  • Abahamya ba Yehova batatu bo muri Eritereya bamaze imyaka 22 bafunzwe bazira ko banze kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama wabo. Paulos Eyassu, Negede Teklemariam na Isaac Mogos ntibigeze bamenyeshwa icyo baregwa cyangwa ngo bahabwe umwanya wo kwiregura mu rukiko. Bo n’abandi Bahamya barenga 50 bakomeje kuba indahemuka nubwo bafatwa nabi kandi bakaba mu mimerere mibi muri gereza. Twiringiye ko Yehova yumva “kuniha” kw’abafunzwe bazira ukwizera kwabo kandi ko azabarengera.—Zab 79:11.

  • Muri Ukraine, umuvandimwe Vitaliy Shalaiko yasabwe kujya mu gisirikare muri Kanama 2014. Yarabyanze bitewe n’umutimanama we, ariko agaragaza ko yiteguye gukora undi murimo usimbura uwa gisirikare. Umushinjacyaha yavuze ko impamvu umuvandimwe Shalaiko yatanze ari urwitwazo gusa rwo kutajya mu gisirikare, ariko urukiko rw’ibanze n’urw’ubujurire rwamugize umwere. Urukiko rw’ubujurire rwavuze ko umutekano w’igihugu atari impamvu yatuma umuntu avutswa uburenganzira bwe, ndetse “n’ubwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we.” Umushinjacyaha yongeye kujurira. Ku itariki ya 23 Kamena 2015, Urukiko rukuru rwa Ukraine ruburanisha abasivili n’abakora ibyaha binyuranye rwashimangiye ibyemezo byafashwe n’inkiko z’ibanze. Rwemeje ko uburenganzira umuntu afite bwo kwanga kujya mu gisirikare bitewe n’umutimanama we no gukora imirimo isimbura iya gisirikare bugomba kubahirizwa no mu gihe igihugu kiri mu bihe by’umutekano muke.

Ukraine: Vitaliy Shalaiko yishimira kubwiriza

Nyuma y’imikirize y’urwo rubanza, umuvandimwe Shalaiko yagize ati “nakomejwe n’amagambo yo muri Yeremiya 1:19. Nari niteguye icyari kuba cyose, kuko icy’ingenzi ari ugukomeza kubera Yehova indahemuka. Nzi neza ko atazigera antererana ahubwo ko azakomeza kumpa imbaraga ngakomeza kumubera indahemuka. Ariko umwanzuro wafashwe urenze ibyo natekerezaga. Incuro eshatu zose naratsinze. Igihe cyose naburanaga numvaga nshyigikiwe n’abavandimwe. Sinigeze numva ko ndi jyenyine.”

Kutabogama n’iminsi mikuru y’igihugu

Kwizihiza iminsi mikuru y’igihugu ni ikibazo kitoroheye Abakristo birinda kugira aho babogamira. Abakiri bato bahura n’ibigeragezo bishobora gutuma badakomeza kubera Yehova indahemuka wenda nk’iyo abayobozi b’ishuri babahatiye kuririmba indirimbo y’igihugu cyangwa kuramutsa ibendera.

  • Mu karere ka Karongi mu Rwanda, abayobozi b’ishuri bashinje abanyeshuri b’Abahamya ko basuzuguye indirimbo y’igihugu kuko banze kuyiririmba. Abo banyeshuri birukanywe ku ishuri baranafungwa. Ku itariki ya 28 Ugushyingo 2014, Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwahanaguyeho icyaha abo banyeshuri, rugaragaza ko kuba baranze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu atari igikorwa cy’agasuzuguro. Mu bindi bihugu bya Afurika urugero nka Kameruni, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Gineya Ekwatoriyali na Malawi, Abahamya bakiri bato bahanganye n’ikibazo nk’icyo, kandi hari abirukanywe ku ishuri. Ubu abavandimwe bo muri ibyo bihugu barimo barihatira gusobanurira abayobozi ba leta n’ab’amashuri ko tutagira aho tubogamira.

  • Hondurasi: Mirna Paz na Bessy Serrano baje guhabwa impamyabumenyi zabo

    Mu kwezi k’Ukuboza 2013, ishuri rya leta ry’i Lepaera muri Hondurasi ryanze guha abanyeshuri babiri b’Abahamya impamyabumenyi z’amashuri yisumbuye, babahora ko banze kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu no kuramutsa ibendera. Kugira ngo icyo kibazo gikemuke, abavoka babiri b’Abahamya ba Yehova bahuye n’uhagarariye Minisiteri y’uburezi maze baganira ku bihereranye n’imyanzuro yafashwe n’inkiko zo mu bindi bihugu yarenganuraga abanyeshuri b’Abahamya kuri iyo ngingo. Uwo muyobozi wagwaga neza yemereye abo banyeshuri n’ababyeyi babo kwandikira umuyobozi ushinzwe iby’amategeko muri Minisiteri y’Uburezi ya Hondurasi bisobanura. Nyuma yo gusuzuma ikibazo cyabo, ku itariki ya 29 Nyakanga 2014 yatanze amabwiriza avuga ko uburezi “bugomba guhabwa bose nta vangura iryo ari ryo ryose” kandi ategeka ko abo banyeshuri bahabwa impamyabumenyi zabo.

Ivangura bakorerwa n’ubutegetsi

Muri buri gihugu, twe Abahamya ba Yehova twumvira itegeko rya Yesu, tukageza ubutumwa bwiza ku baturanyi bacu, tugateranira hamwe n’abo duhuje ukwizera kandi tukiga Ijambo ry’Imana buri gihe. Nanone dufatana uburemere itegeko rya Bibiliya ry’uko tugomba gucengeza amategeko ya Yehova mu mitima y’abana bacu no ‘kwirinda amaraso’ (Ibyak 15:20; Guteg 6:5-7). Icyakora hari igihe kumvira iryo tegeko bituma tugirana ibibazo n’abategetsi bashobora kutiyumvisha neza impamvu tubikora.

  • Muri leta ya Folorida ho muri Amerika, umucamanza wo mu rukiko rw’ibanze yahaye umugore utari Umuhamya uburenganzira bwo kwigisha abana be batatu ibijyanye n’idini rye. Se w’abo bana w’Umuhamya yategetswe kutagira icyo abigisha kinyuranyije n’imyemerere y’idini Gatolika. Uwo Muhamya yarajuriye, maze ku itariki ya 18 Kanama 2014 urukiko rw’ubujurire rusesa umwanzuro w’urukiko rw’ibanze. Urwo rukiko rwashingiye ku myanzuro yari yarafashwe mbere, maze rwanzura rugira ruti “inkiko zagiye zisesa imyanzuro ibuza umubyeyi kwigisha umwana we ibyerekeye idini rye kubera ko nta bimenyetso bidakuka bigaragaza ko izo nyigisho zagira ingaruka mbi kuri uwo mwana.”

    Icyo cyemezo cy’urukiko giha abo bana uburenganzira busesuye bwo guhabwa inyigisho n’ubuyobozi by’ingirakamaro bituruka kuri Yehova. Bose bakomeje kugira amajyambere yo mu buryo bw’umwuka mu itorero. Se w’abo bana yagize ati “kwihanganira iyi mimerere byaramfashije. Nahuye n’ibigeragezo byinshi ariko Yehova yamfashije gushira amanga. Nzi neza ko iyo duhisemo gukorera Yehova tuba duhisemo no kuzatotezwa.”

  • Namibiya: Efigenia Semente hamwe n’abana be batatu

    Mushiki wacu wo muri Namibiya witwa Efigenia Semente, akaba afite abana batatu, yahuye n’ikibazo gikomeye cyagerageje ubudahemuka bwe. Igihe yari yagiye kwa muganga kubyara umwana wa gatatu, yagize ibibazo maze abaganga n’abagize umuryango we batari Abahamya bahabwa icyemezo cy’urukiko cyo kumutera amaraso ku ngufu. Mushiki wacu Semente yanze amaramaje guterwa amaraso, kandi atanga ikirego mu rukiko kugira ngo aharanire uburenganzira bwe bwo kwihitiramo uko avurwa. Ku itariki ya 24 Kamena 2015, Urukiko rw’Ikirenga rwa Namibiya rwashyigikiye umwanzuro we, rwemeza ko “umuntu wese, yaba ari umubyeyi cyangwa atari we, afite uburenganzira busesuye bwo kwihitiramo ibishobora gukorerwa ku mubiri we n’ibidashobora kuwukorerwaho.” Muri ibyo bibazo byose, mushiki wacu Semente yagize ati “twabonye ukuboko kwa Yehova kurusha mbere hose. Kuba mu muryango w’abavandimwe birashimisha cyane. Yehova atwitaho rwose.”

  • Abahamya bo mu Busuwisi bakundaga kubwiriza mu ruhame mu mihanda yo migi minini. Icyakora, ubuyobozi bw’umugi wa Genève bwatanze itegeko ribuzanya gushyira “ameza y’ibitabo ahantu hahurira abantu benshi hagamijwe gukwirakwiza inyigisho z’idini.” Abahamya batanze ikirego mu rukiko, bagaragaza ko itegeko ribuzanya gushyira ameza y’ibitabo ahantu hahurira abantu benshi hagamijwe gukwirakwiza inyigisho z’idini “ribangamiye cyane uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza no kujya mu idini ashaka.” Urukiko rwarabyemeye, kandi Abahamya bumvikana n’abayobozi bakarebera hamwe ahantu hakwiriye bashyira ameza y’ibitabo n’utugare.

  • Abategetsi bo muri Azerubayijani biyemeje guhagarika umurimo w’Abahamya ba Yehova. Minisiteri y’Umutekano w’Igihugu ihora ihamagaza Abahamya ikabahata ibibazo. Nanone ijya gusaka ingo z’Abahamya ishaka ibitabo Leta yaciye. Muri Gashyantare 2015 umuryango mpuzamahanga wagaragaje ko uhangayikishijwe n’ibyo iyo minisiteri yakoze ifunga Abahamya babiri, ari bo Irina Zakharchenko na Valida Jabrayilova, ibaziza gusa ko bigishije Bibiliya abaturanyi babo. Nubwo tubabajwe n’ako karengane, twishimira ko ababwiriza bo muri Azerubayijani bakomeje gutangariza abaturanyi babo ‘ubutumwa bwiza bw’ubwami’ babigiranye ishyaka n’ubutwari.—Mat 24:14.

  • Leta y’u Burusiya ihora ibuza amahwemo Abahamya ba Yehova ibabangamira mu murimo wabo. Kugeza ubu leta y’u Burusiya ivuga ko hari ibitabo 80 by’Abahamya ba Yehova birimo ibitekerezo by’“ubutagondwa.” Ibyo bisobanura ko gutanga igitabo icyo ari cyo cyose muri ibyo cyangwa kugitunga, urugero nk’Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya, binyuranyije n’amategeko. Byongeye kandi, mu Kuboza 2014, Urukiko rw’Ikirenga rw’u Burusiya rwatangaje ko urubuga rwacu rwa jw.org ruriho ibitekerezo by’“ubutagondwa.” Ibigo by’itumanaho byo mu Burusiya byafunze urubuga rwa jw.org, kandi kurwamamaza ntibyemewe n’amategeko. Kuva muri Werurwe 2015, abayobozi ba gasutamo banze ko hagira igitabo icyo ari cyo cyose cy’Abahamya cyinjira mu gihugu, hakubiyemo na Bibiliya n’ibitabo inkiko zo mu Burusiya zagenzuye zigasanga bitarimo ibitekerezo by’ubutagondwa.

Urubanza ruracyakomeje mu mugi wa Taganrog, aho abategetsi bashinja ababwiriza 16 “icyaha” cyo kujya mu materaniro y’idini. Mu mugi wa Samara, urukiko rwahaye abayobozi baho itegeko ryo gusesa umuryango wacu wo mu rwego rw’amategeko ruvuga ko ufite ibitekerezo by’“ubutagondwa.” Nubwo abavandimwe na bashiki bacu bo mu Burusiya bahanganye n’ibyo bibazo byose, biyemeje guha ‘Imana ibyayo’ badaciwe intege n’ibyo bitotezo.—Mat 22:21.