Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBINTU BY’INGENZI BYABAYE MU MWAKA USHIZE

Umucyo ukomeza kwiyongera

Umucyo ukomeza kwiyongera

ABASENGA Yehova bemera ko ari we Soko y’umucyo wo mu buryo bw’umwuka, akaba ari yo mpamvu basenga basaba ko ‘urumuri n’ukuri’ bituruka ku Mana byabayobora (Zab 43:3). Mu gihe iyi si ikomeje kuba mu mwijima w’icuraburindi, Imana y’ukuri yo ikomeje kumurikira abagize ubwoko bwayo. Ibyo bituma inzira yabo imera “nk’umucyo ukomeza kugenda wiyongera” (Imig 4:18). Umucyo uturuka kuri Yehova ukomeza kubamurikira mu birebana n’imikorere yabo, inyigisho no mu by’umuco. Ni iyihe myizerere yacu yarushijeho gusobanuka mu myaka ya vuba aha?