Ibaruwa y’Inteko Nyobozi
Bavandimwe na bashiki bacu dukunda,
Umuhanuzi Yesaya yemeye yicishije bugufi ko ibyo Ubwami bwa Yuda bwari bwaragezeho byose bwabikeshaga umugisha Yehova yabuhaga. Muri Yesaya 26:12 yagize ati ‘Yehova, imirimo yacu yose ni wowe wayidukoreye.’ Iyo dutekereje ku byo twagezeho mu mwaka w’umurimo ushize, bituma natwe tuvuga amagambo nk’ayo. Rwose, Yehova ‘yakoze ibitangaza bitigeze bibaho’ mbere hose (Kuva 34:10)! Tekereza kuri imwe mu migisha yaduhaye.
Urubuga rwacu rwa jw.org, rwakoreshejwe mu buryo butangaje. Urwo rubuga ubu rugaragara mu ndimi zisaga 600, kandi ibitabo byacu bishobora gusomwa cyangwa bigakurwaho mu ndimi zisaga 750. None se urwo rubuga rwagize uruhe ruhare mu kugeza ukuri ku bantu b’imitima itaryarya? Zirikana ibi bikurikira: hari umugabo n’umugore we bari barazinutswe amadini bitewe n’uburyarya bayabonagamo. Mu gihe bashakishaga ukuri ku byerekeye Imana, babonye urubuga rwacu. Batangiye kujya barusura buri gihe, bagasomeraho ibitabo byacu kandi bakareba za videwo. Banavanyeho agatabo Dusuzume Ibyanditswe buri munsi, batangira kujya basuzuma isomo ry’umunsi bari kumwe n’abana babo babiri. Igihe Abahamya ba Yehova babasuraga mu gitondo, basanze barimo
bafata isomo ry’umunsi. Abo Bahamya bamenye ko abagize uwo muryango bari barahinduye ibintu byinshi bitewe n’ibyo babonye ku rubuga rwacu. Bari barasibye ibishushanyo bari barishushanyijeho, bakuraho n’amaherena bari barishyize ku mubiri hose, bata amashusho y’idini ryabo, bareka kwizihiza iminsi mikuru y’isi bareka no kureba filimi zidakwiriye, kandi ibyo byose babikoze batarahura n’Abahamya ba Yehova! Mu gihe iyi nkuru yandikwaga, uwo mugabo n’umugore we n’umwana wabo umwe, bari ababwiriza, kandi ababyeyi biteguraga kubatizwa.Nanone twumvise ko abantu benshi bishimira cyane televiziyo ya JW. Ibiganiro bya buri kwezi biboneka kuri iyo televiziyo mu ndimi 70 kandi n’izindi ziracyaza. Imiryango myinshi ireba ibyo biganiro muri gahunda yabo y’iby’umwuka. Hari umuvandimwe wavuze ati “umuryango w’abagaragu ba Yehova wakomeje kwaguka, ariko nta kindi gihe twigeze twumva twegeranye cyane n’icyicaro gikuru nk’uko bimeze ubu!”
Kuva kera amakoraniro yabaga ari ibihe bitazibagirana kandi amakoraniro twagize mu mwaka wa 2015 na yo ni uko. Ayo makoraniro yarimo videwo n’amashusho 42, n’indirimbo esheshatu nziza cyane zabimburiraga buri cyiciro cya porogaramu. Hari umuvandimwe wavuze ati “abateranye ntibashakaga kuva mu myanya yabo mu gihe cya porogaramu, kugira ngo hatagira ikibacika.” Hari umumisiyonari wagize icyo avuga kuri ayo makoraniro agira ati “videwo zatumye ndushaho kubona ko Ubwami buriho koko kandi ndushaho gusobanukirwa ukuri.”
Nanone mu mwaka ushize Yehova yaduhaye umugisha tubona indirimbo nshya z’Ubwami. Hari umugabo n’umugore we banditse bati “izo ndirimbo nshya zimeze nk’aho Yehova yaje akaduhobera. Zagiye ziduhumuriza mu bihe bikomeye.” Ayo makoraniro yatwibukije imihati yuje urukundo abacuranzi n’abaririmbyi ba Watchtower bashyiraho ku bwacu, kandi byose bakabikora kugira ngo Yehova arusheho guhabwa ikuzo.
Mwese turabatera inkunga yo kwigana Yehova mukakirana urugwiro abazagaruka
Ese itorero ryawe ryatangiye gukoresha utugare mu murimo wo kubwiriza? Ubwo buryo bwo kubwiriza bwageze kuri byinshi. Bwatumye abantu batuye mu bipangu no mu miturirwa babwirizwa ku ncuro ya mbere, kandi n’abandi bantu, hakubiyemo Abahamya bakonje, na bo barimo barafashwa mu buryo bw’umwuka. Muri Mutarama 2015, umugabo wo muri Koreya y’Epfo yegereye akagare. Yavuze ko yari amaze igihe gito atangiye gutekereza cyane ku byerekeye Imana. Yahise atangira kwiga Bibiliya. Muri Gashyantare yagiye mu materaniro ku ncuro ya mbere; muri Werurwe yaretse kunywa itabi. Muri Mata yasuye ibiro by’ishami byo muri Koreya y’Epfo kandi akomeje kugira amajyambere. Iyo ni inkuru imwe gusa mu nkuru nyinshi zatugezeho hano ku cyicaro gikuru.
Dusenga dusaba ko inyigisho zatanzwe muri ayo makoraniro zazashishikariza abantu benshi bakonje kugaruka mu maboko yuje urukundo ya Yehova amazi atararenga inkombe! Mwese turabatera inkunga yo kwigana Yehova mukabakirana urugwiro.—Ezek 34:16.
Tuvugishije ukuri, mu mwaka w’umurimo ushize, Yehova yahaye ubwoko bwe umugisha. Twakwitega iki muri uyu mwaka? Reka dutegereze tuzarebe. Hagati aho, mwiringire rwose ko twe abagize Inteko Nyobozi tubakunda cyane kandi ko duhora dusenga tubasabira.
Tubifurije kugubwa neza,
Abavandimwe banyu,
Inteko Nyobozi y’Abahamya ba Yehova