Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Kwizihiza Urwibutso, kuwa gatanu tariki ya 3 Mata 2015

Kwizihiza Urwibutso, kuwa gatanu tariki ya 3 Mata 2015

KUWA gatandatu tariki ya 7 Werurwe 2015, amatorero yo ku isi hose yatangiye gahunda y’ibyumweru bine yo gutumira abantu benshi kuza kwifatanya natwe kwibuka urupfu rwa Yesu Kristo no kumva disikuru isobanura icyo urupfu rwe rutumariye. Abantu babarirwa muri za miriyoni bahawe impapuro z’itumira, abandi batumirwa hakoreshejwe telefoni n’iposita. Abantu babyitabiriye bate? Kuwa gatanu tariki ya 3 Mata, Abahamya ba Yehova bishimiye kwakira abantu 19.862.783 baje kwifatanya muri uwo muhango wera. Ubu barihatira gufasha abo bantu bose baje mu Rwibutso kugira ngo bafatanye n’abagaragu ba Yehova, basenge Imana y’ukuri, na yo ibafurebe urukundo rwayo kandi ibahundagazeho imigisha.—Mika 4:2.