Zekariya 11:1-17

  • Ingaruka zo kwanga umwungeri nyakuri uturuka ku Mana (1-17)

    • “Ragira intama zanjye zigomba kwicwa” (4)

    • Inkoni ebyiri: Iyitwa Buntu n’iyitwa Bumwe (7)

    • Ibihembo by’umwungeri: Ibiceri by’ifeza 30 (12)

    • Amafaranga ajugunywa mu bubiko (13)

11  “Libani we, kingura inzugi zawe,Kugira ngo umuriro utwike ibiti byawe by’amasederi.  2  Rira cyane nawe wa giti cy’umuberoshi we, kuko igiti cy’isederi cyaguye. Ibiti binini cyane byatemwe! Nimurire cyane namwe mwa biti binini mwe by’i Bashani,Kuko ishyamba ry’inzitane* ryarimbuwe.  3  Tega amatwi wumve kurira kw’abungeri,Kuko icyubahiro cyabo cyashize. Tega amatwi wumve gutontoma* kw’intare zikiri nto,*Kuko igihuru cy’inzitane kiri hafi ya Yorodani cyatemwe. 4  “Yehova Imana yanjye aravuze ati: ‘ragira intama zanjye zigomba kwicwa.+ 5  Abaziguze barazica+ nubwo batabarwaho icyaha. Abazigurisha+ baravuga bati: “Yehova nasingizwe, kuko ngiye kuba umukire.” Abungeri bazo ntibazigirira impuhwe.’+ 6  “Yehova aravuze ati: ‘ntabwo nzongera kugirira impuhwe abaturage bo mu gihugu. Ngiye gutuma buri wese yicwa na mugenzi we kandi yicwe n’umwami we. Bazahindura igihugu cyabo amatongo, kandi sinzababakiza.’” 7  Nuko ndagira intama zanjye zigomba kwicwa+ mbitewe namwe kuko muri intama zanjye zibabaye. Hanyuma mfata inkoni ebyiri. Imwe nyita Buntu, indi nyita Bumwe,+ maze ndagira intama zanjye. 8  Nirukanye abungeri batatu mu kwezi kumwe, kuko ntari ngishoboye kubihanganira, kandi na bo baranyangaga cyane. 9  Amaherezo naravuze nti: “Sinzakomeza kubitaho. Abagomba gupfa bapfe, abarimbuka barimbuke. Naho abasigaye, buri wese arye inyama za mugenzi we.” 10  Nuko mfata inkoni yanjye nise Buntu+ ndayivunagura, kugira ngo mpagarike isezerano nagiranye n’abantu banjye. 11  Uwo munsi nararihagaritse, bituma abantu banjye bababaye bandebaga, bamenya ko iryo ryari ijambo rya Yehova. 12  Hanyuma ndababwira nti: “Niba mubona ko ari byiza nimumpe ibihembo byanjye. Niba kandi bitabaye ibyo, nimubigumane.” Nuko bampa ibihembo byanjye bingana n’ibiceri by’ifeza 30.+ 13  Ariko Yehova arambwira ati: “Bijugunye mu bubiko. Nimunyumvire namwe igiciro cyiza bangeneye!”+ Nuko mfata ibyo biceri by’ifeza 30, mbijugunya mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+ 14  Hanyuma mvunagura inkoni yanjye ya kabiri, ari yo Bumwe,+ kugira ngo ntume abaturage b’u Buyuda n’Abisirayeli badakomeza kunga ubumwe nk’abavandimwe.+ 15  Nuko Yehova arambwira ati: “Noneho fata ibikoresho by’umwungeri udashoboye.+ 16  Dore ngiye gushyira umwungeri mu gihugu. Ntazita ku ntama zigiye gupfa.+ Ntazashakisha izikiri nto cyangwa ngo avure izavunitse+ kandi ntazagaburira izimeze neza. Ahubwo azarya izibyibushye,+ izindi azikuremo ibinono.+ 17  Umwungeri udashoboye uta umukumbi,+ azahura n’ibibazo bikomeye!+ Inkota izakomeretsa ukuboko kwe kandi imukuremo ijisho ry’iburyo. Ukuboko kwe kuzagagara,Kandi ijisho rye ry’iburyo rizahuma burundu.”

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Ni ishyamba riba rifite ibiti byegeranye cyane.
^ Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
^ Cyangwa “intare zikiri nto zifite umugara.”