Nehemiya 6:1-19
6 Sanibalati, Tobiya,+ Geshemu w’Umwarabu+ n’abandi banzi bacu bose bageze aho bumva ko nongeye kubaka urukuta,+ kandi ko nta na hamwe hasigaye hatubatse (nubwo icyo gihe nari ntaratera inzugi ku marembo).+
2 Nuko Sanibalati na Geshemu bahita bantumaho bati: “Ngwino duhurire muri umwe mu midugudu yo mu Kibaya cya Ono.”+ Ariko bari bafite umugambi wo kungirira nabi.
3 Nanjye mbatumaho nti: “Mfite akazi kenshi, sinshobora kuza. Nta mpamvu yatuma mpagarika ibyo nkora ngo nze kubareba.”
4 Ariko bantumaho inshuro enye zose bambwira ayo magambo, nanjye nkabasubiza ntyo.
5 Hanyuma ku nshuro ya gatanu Sanibalati antumaho umugaragu we ngo ambwire ayo magambo, afite n’ibaruwa ifunguye mu ntoki ze.
6 Yari yanditsemo ngo: “Biravugwa mu bantu bo mu bindi bihugu ndetse na Geshemu+ arabivuga, ko wowe n’Abayahudi mufite umugambi wo kwigomeka,+ akaba ari na yo mpamvu mwubaka urwo rukuta. Nanone biravugwa ko ugiye kubabera umwami.
7 Biravugwa kandi ko hari abahanuzi washyizeho ngo bakwamamaze muri Yerusalemu hose bavuga bati: ‘mu Buyuda hari umwami!’ None rero, kubera ko izo nkuru zitazabura kugera ku mwami, ngwino tubiganireho.”
8 Ariko mutumaho nti: “Ibyo uvuga ntibyigeze bibaho, ahubwo ni ibyo wihimbiye.”
9 Bose bageragezaga kudutera ubwoba bavuga bati: “Bazagera aho bacike intege maze bareke gukora uwo murimo.”+ Hanyuma nsenga Imana nyisaba imbaraga.+
10 Nuko ninjira mu nzu ya Shemaya umuhungu wa Delaya umuhungu wa Mehetabeli, wari wikingiranye. Arambwira ati: “Reka dushyireho igihe tuze guhurira mu nzu y’Imana y’ukuri, twinjire mu rusengero maze dukinge inzugi kuko bagiye kuza kukwica, ndetse bari buze kukwica nijoro.”
11 Ariko ndavuga nti: “Ese umugabo nkanjye yahunga? Kandi se ni nde muntu nkanjye wakwinjira mu rusengero agakomeza kubaho?+ Sininjiramo!”
12 Nuko mbona ko atari Imana yari yamutumye, ahubwo ko yari yampanuriye ibyo bitewe n’uko Tobiya na Sanibalati+ bari bamuhaye ruswa.
13 Bari bamuhaye ruswa kugira ngo antere ubwoba maze mbikore, mbe nkoze icyaha, bityo babone icyo baheraho bansebya kandi banteshe agaciro.
14 Mana yanjye, wibuke ibyo Tobiya+ na Sanibalati bakoze byose, kandi wibuke ukuntu umuhanuzikazi Nowadiya n’abandi bahanuzi bahoraga bagerageza kuntera ubwoba.
15 Amaherezo urukuta rwuzura mu minsi 52, ku itariki ya 25 z’ukwezi kwa Eluli.*
16 Nuko abanzi bacu bose babyumvise n’amahanga yose yari adukikije abibonye, bakorwa n’isoni cyane,+ bamenya ko Imana yacu ari yo yatumye uwo murimo urangira.
17 Nanone muri iyo minsi, abatware+ b’i Buyuda bohererezaga Tobiya amabaruwa menshi, Tobiya na we akayasubiza.
18 Abantu benshi b’i Buyuda bari baramurahiriye ko batazamuhemukira kubera ko yari umukwe wa Shekaniya umuhungu wa Ara+ kandi umuhungu we Yehohanani yari yarashatse umukobwa wa Meshulamu+ umuhungu wa Berekiya.
19 Ndetse bahoraga bambwira ko Tobiya ari umuntu mwiza, hanyuma bakajya kumubwira ibyo navuze kandi yahoraga anyoherereza amabaruwa yo kuntera ubwoba.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni ukwezi ko kuri kalendari y’Abayahudi. Reba Umugereka wa B15.