Nehemiya 11:1-36
-
Abantu bongera gutura muri Yerusalemu (1-36)
11 Nuko abatware batura muri Yerusalemu,+ ariko ku baturage basigaye hakoreshejwe ubufindo*+ kugira ngo hatoranywe umuryango umwe mu miryango icumi ujye gutura muri Yerusalemu umujyi wera, indi icyenda isigaye iture mu yindi mijyi.
2 Kandi abaturage basabira umugisha abantu bose bitangiye gutura muri Yerusalemu.
3 Aba ni bo batware bo mu ntara y’u Buyuda bari batuye mu mujyi wa Yerusalemu. Abandi Bisirayeli, abatambyi, Abalewi, abakozi bo mu rusengero*+ n’abana b’abagaragu ba Salomo+ bari batuye mu yindi mijyi y’u Buyuda, buri wese atuye mu isambu y’umuryango we mu mujyi w’iwabo.+
4 Muri Yerusalemu, hari hatuye bamwe mu bari bagize umuryango wa Yuda n’uwa Benyamini. Abatware bo mu muryango wa Yuda ni Ataya umuhungu wa Uziya, umuhungu wa Zekariya, umuhungu wa Amariya, umuhungu wa Shefatiya, umuhungu wa Mahalaleli wo mu bahungu ba Peresi,+
5 na Maseya umuhungu wa Baruki, umuhungu wa Kolihoze, umuhungu wa Hazaya, umuhungu wa Adaya, umuhungu wa Yoyaribu umuhungu wa Zekariya wo mu muryango wa Shela.
6 Abahungu ba Peresi bari batuye muri Yerusalemu bose hamwe bari abagabo b’intwari 468.
7 Abatware bo mu muryango wa Benyamini ni aba: Salu+ umuhungu wa Meshulamu, umuhungu wa Yowedi, umuhungu wa Pedaya, umuhungu wa Kolaya, umuhungu wa Maseya, umuhungu wa Itiyeli, umuhungu wa Yeshaya,
8 hakurikiraho Gabayi na Salayi. Bose hamwe bari 928.
9 Yoweli umuhungu wa Zikiri yari umutware wabo, na Yuda umuhungu wa Hasenuwa ari umutware wa kabiri w’umujyi.
10 Mu batambyi hari Yedaya umuhungu wa Yoyaribu, Yakini,+
11 Seraya umuhungu wa Hilukiya, umuhungu wa Meshulamu, umuhungu wa Sadoki, umuhungu wa Merayoti, umuhungu wa Ahitubu+ wari umuyobozi w’inzu* y’Imana y’ukuri,
12 n’abavandimwe babo bakoraga imirimo mu nzu y’Imana. Bose hamwe bari 822. Hari harimo na Adaya umuhungu wa Yerohamu, umuhungu wa Pelaliya, umuhungu wa Amusi, umuhungu wa Zekariya, umuhungu wa Pashuri,+ umuhungu wa Malikiya,
13 n’abavandimwe be bari abatware b’imiryango ya ba sekuruza, bose hamwe bari 242. Na Amashisayi umuhungu wa Azareli, umuhungu wa Ahuzayi, umuhungu wa Meshilemoti, umuhungu wa Imeri,
14 n’abavandimwe babo, na bo bakaba bari abagabo b’abanyambaraga kandi b’intwari. Bose hamwe bari 128. Bari bafite umutware witwaga Zabudiyeli wakomokaga mu muryango w’abanyacyubahiro.
15 Mu Balewi hari Shemaya+ umuhungu wa Hashubu, umuhungu wa Azirikamu, umuhungu wa Hashabiya, umuhungu wa Buni,
16 hari na Shabetayi+ na Yozabadi+ bo mu batware b’Abalewi bagenzuraga imirimo ikorerwa hanze y’inzu y’Imana y’ukuri.
17 Hari na Mataniya+ umuhungu wa Mika, umuhungu wa Zabudi, umuhungu wa Asafu+ waririmbishaga indirimbo zo gusingiza Imana, akayobora n’abayisingizaga mu gihe cy’isengesho+ na Bakibukiya wari umwungirije. Hari na Abuda umuhungu wa Shamuwa, umuhungu wa Galali, umuhungu wa Yedutuni.+
18 Abalewi bose bari batuye mu murwa wera bari 284.
19 Abarinzi b’amarembo ni Akubu, Talumoni+ n’abavandimwe babo. Bose hamwe bari 172.
20 Abasigaye bo mu Bisirayeli no mu batambyi no mu Balewi batuye mu yindi mijyi yose yo mu ntara y’u Buyuda, buri wese atura mu isambu y’umuryango we.*
21 Abakozi bo mu rusengero+ bo bari batuye muri Ofeli,+ kandi Ziha na Gishipa ni bo bari abatware babo.
22 Umutware w’Abalewi bari batuye muri Yerusalemu ni Uzi umuhungu wa Bani, umuhungu wa Hashabiya, umuhungu wa Mataniya,+ umuhungu wa Mika wo mu bakomoka kuri Asafu bari abaririmbyi, kandi ni we wari ushinzwe umurimo wo mu nzu y’Imana y’ukuri.
23 Umwami yari yarategetse ibyo abaririmbyi bari kujya bahabwa+ kandi hari harashyizweho gahunda ihoraho yo kubaha ibyo bakeneraga buri munsi.
24 Petahiya umuhungu wa Meshezabeli wo mu muryango wa Zera umuhungu wa Yuda ni we wari umujyanama w’umwami mu bibazo byose by’abaturage.
25 Naho ku birebana n’imidugudu n’amasambu yari ayegereye, hari bamwe mu bakomoka kuri Yuda bari batuye i Kiriyati-aruba+ no mu mijyi yari ihegereye, n’i Diboni n’imijyi yari ihegereye, n’i Yekabuzeri+ n’imidugudu yari ihegereye,
26 n’i Yeshuwa n’i Molada+ n’i Beti-peleti+
27 n’i Hazari-shuwali+ n’i Beri-sheba n’imidugudu yari ihegereye,
28 n’i Sikulagi+ n’i Mekona n’imijyi yari ihegereye,
29 no muri Eni-rimoni+ n’i Zora+ n’i Yaramuti
30 n’i Zanowa+ no muri Adulamu n’imidugudu yaho, n’i Lakishi+ n’amasambu yaho, no muri Azeka+ n’imijyi yari ihegereye. Batura bahereye i Beri-sheba bageza mu Kibaya cya Hinomu.+
31 Abo mu muryango wa Benyamini na bo, bari batuye i Geba+ n’i Mikimashi no muri Ayiya n’i Beteli+ no mu midugudu yari ihegereye,
32 no muri Anatoti+ n’i Nobu+ no muri Ananiya,
33 n’i Hasori n’i Rama+ n’i Gitayimu
34 n’i Hadidi n’i Zeboyimu n’i Nebalati
35 n’i Lodi no muri Ono+ no mu kibaya cy’abanyamyuga.
36 Kandi bamwe mu Balewi bari batuye mu turere twa Yuda bagiye guturana n’Ababenyamini.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
^ Cyangwa “urusengero.”
^ Cyangwa “umurage we.”