Nehemiya 10:1-39
10 Abemeje iyo nyandiko bagateraho kashe+ ni aba:
Guverineri* Nehemiya akaba yari umuhungu wa Hakaliya,Sedekiya,
2 Seraya, Azariya, Yeremiya,
3 Pashuri, Amariya, Malikiya,
4 Hatushi, Shebaniya, Maluki,
5 Harimu,+ Meremoti, Obadiya,
6 Daniyeli,+ Ginetoni, Baruki,
7 Meshulamu, Abiya, Miyamini,
8 Maziya, Bilugayi na Shemaya. Abo bari abatambyi.
9 Abalewi bemeje iyo nyandiko bagateraho kashe ni aba: Yeshuwa umuhungu wa Azaniya, Binuwi wo mu bahungu ba Henadadi, Kadimiyeli+
10 n’abavandimwe babo, ari bo Shebaniya, Hodiya, Kelita, Pelaya, Hanani,
11 Mika, Rehobu, Hashabiya,
12 Zakuri, Sherebiya,+ Shebaniya,
13 Hodiya, Bani na Beninu.
14 Abatware bemeje iyo nyandiko bagateraho kashe ni aba: Paroshi, Pahati-mowabu,+ Elamu, Zatu, Bani,
15 Buni, Azigadi, Bebayi,
16 Adoniya, Bigivayi, Adini,
17 Ateri, Hezekiya, Azuri,
18 Hodiya, Hashumu, Bezayi,
19 Harifu, Anatoti, Nebayi,
20 Magipiyashi, Meshulamu, Heziri,
21 Meshezabeli, Sadoki, Yaduwa,
22 Pelatiya, Hanani, Anaya,
23 Hosheya, Hananiya, Hashubu,
24 Haloheshi, Piliha, Shobeki,
25 Rehumu, Hashabuna, Maseya,
26 Ahiya, Hanani, Anani,
27 Maluki, Harimu na Bayana.
28 Abandi basigaye, ni ukuvuga abatambyi, Abalewi, abarinzi b’amarembo, abaririmbyi, abakozi bo mu rusengero* n’undi muntu wese witandukanyije n’abantu bo mu bindi bihugu kugira ngo yumvire amategeko y’Imana y’ukuri,+ n’abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo, mbese abantu bose bashoboraga kumva ibiri muri iyo nyandiko bakabisobanukirwa,
29 bifatanyije n’abavandimwe babo b’abanyacyubahiro, barahira bavuga ko bazakurikiza Amategeko y’Imana y’ukuri, ayo yatanze binyuze kuri Mose umugaragu w’Imana y’ukuri, kandi ko bazitondera amategeko yose ya Yehova Umwami wacu, imanza ze n’amabwiriza yatanze, batabikora bakagerwaho n’ibyago.
30 Abakobwa bacu ntituzabashyingira abantu bo mu bindi bihugu kandi n’abakobwa babo ntituzemera ko bashyingiranwa n’abahungu bacu.+
31 Nihagira abantu bo mu gihugu baza kugurisha ibicuruzwa n’imyaka y’ubwoko bwose ku munsi w’Isabato+ cyangwa ku munsi wera,+ ntituzabigura. Nanone mu mwaka wa karindwi+ ntituzasarura ibyeze mu mirima yacu kandi ntituzigera twishyuza umuntu wese uturimo umwenda.+
32 Nanone twishyiriyeho amategeko y’uko buri wese muri twe azajya atanga garama enye z’ifeza* buri mwaka zigenewe umurimo w’inzu y’Imana yacu,+
33 kugira ngo haboneke imigati igenewe Imana,*+ ituro ry’ibinyampeke ritangwa buri gihe+ n’igitambo gitwikwa n’umuriro gitambwa buri gihe ku Masabato+ n’igihe ukwezi kuba kwagaragaye+ no ku minsi mikuru yategetswe.+ Nanone hazaboneka ibintu byera n’ibitambo bitambirwa ibyaha+ kugira ngo Abisirayeli bababarirwe* kandi hakorwe imirimo yose irebana n’inzu y’Imana yacu.
34 Twakoresheje ubufindo* kugira ngo tumenye uko abatambyi n’Abalewi n’abaturage bagomba kuzajya bazana inkwi ku nzu y’Imana yacu, hakurikijwe amazu ya ba sogokuruza, bakazizana mu bihe byagenwe buri mwaka, kugira ngo zijye zicanwa ku gicaniro* cya Yehova Imana yacu nk’uko byanditswe mu Mategeko.+
35 Ikindi kandi, buri mwaka tuzajya tuzana mu nzu ya Yehova ibyeze bwa mbere mu mirima yacu n’imbuto zeze bwa mbere ku biti byose byera imbuto.+
36 Tuzajya tuzana n’abahungu bacu b’imfura n’amatungo yacu+ yavutse bwa mbere nk’uko byanditswe mu Mategeko. Tuzajya tuzana n’amatungo yavutse bwa mbere yo mu nka zacu no mu mikumbi yacu, tubizane ku nzu y’Imana yacu, tubihe abatambyi bakorera umurimo mu nzu y’Imana yacu.+
37 Nanone tuzajya tuzana ifu itanoze y’imyaka yacu yeze bwa mbere+ n’amaturo yacu n’imbuto z’ibiti by’ubwoko bwose+ na divayi nshya n’amavuta,+ tubizanire abatambyi mu byumba byo kubikamo* by’inzu y’Imana yacu,+ tuzane na kimwe cya cumi cy’ibyeze mu mirima yacu kigenewe Abalewi,+ kuko Abalewi ari bo bahabwa kimwe cya cumi cy’ibyeze mu mijyi yacu yose ikorerwamo imirimo y’ubuhinzi.
38 Kandi umutambyi ukomoka kuri Aroni azajye aba ari kumwe n’Abalewi mu gihe bahabwa icya cumi. Abalewi na bo, kuri icyo cya cumi bajye bavanaho icya cumi kibe icy’inzu y’Imana yacu+ gishyirwe mu byumba by’inzu y’ububiko.
39 Nanone mu byumba by’ububiko ni ho Abisirayeli n’Abalewi bagomba gushyira ituro+ ry’ibinyampeke, irya divayi nshya n’iry’amavuta.+ Nanone aho ni ho haba ibikoresho by’urusengero kandi abatambyi, abarinzi b’amarembo n’abaririmbyi, ni ho bakorera. Ntituzirengagiza inzu y’Imana yacu.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “Tirushata,” rikaba ari izina ry’Abaperesi ryahabwaga guverineri w’intara.
^ Cyangwa “Abanetinimu.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abatanzwe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “kimwe cya gatatu cya Shekeli.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
^ Cyangwa “kugira ngo bibe impongano.”
^ Cyangwa “imigati yo kugerekeranya.” Reba Ibisobanuro by’amagambo ku magambo “Imigati igenewe Imana.”
^ Ni uburyo bakoreshaga kugira ngo bamenye umwanzuro bakwiriye gufata. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Ni ahantu batambiraga ibitambo. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”