Intangiriro 44:1-34
44 Hanyuma ategeka wa mugabo wagenzuraga ibyo mu rugo rwe ati: “Shyira ibiribwa mu mifuka ya bariya bantu, uyuzuze. Ubashyiriremo ibyo bashobora gutwara kandi ushyire amafaranga ya buri wese mu mufuka we.
2 Ariko ufate igikombe cyanjye, cya kindi cy’ifeza, ugishyire mu mufuka w’umuhererezi, ushyiremo n’amafaranga yazanye kugura ibiribwa.” Nuko abigenza nk’uko Yozefu yabimutegetse.
3 Bukeye mu gitondo barabasezerera baragenda, bajyana n’indogobe zabo.
4 Bamaze kuva mu mujyi ariko bataragera kure, Yozefu abwira wa mugabo wagenzuraga ibyo mu rugo rwe ati: “Genda ukurikire ba bantu maze nubafata ubabaze uti: ‘Kuki mwahemukiye databuja kandi we yarabagiriye neza?
5 Kuki mwibye igikombe cya databuja? Ese si cyo anywesha kandi akagikoresha kugira ngo amenye ibizaba? Ibyo mwakoze ni bibi.’”
6 Amaherezo abageraho maze ababwira ayo magambo.
7 Ariko baramubwira bati: “Nyakubahwa, ni iki gitumye uvuga utyo? Ntitwarota dukora ikintu nk’icyo.
8 Uzi neza ko n’amafaranga twasanze mu mifuka yacu twayakugaruriye tuvuye mu gihugu cy’i Kanani. None se urumva twatinyuka kwiba ifeza cyangwa zahabu mu nzu ya shobuja?
9 Uwo ugisangana yicwe kandi natwe turaba abagaragu ba databuja.”
10 Nuko arababwira ati: “Bibe nk’uko mubivuze. Uwo ngisangana ndamugira umugaragu ariko abandi nta cyaha muri bube mufite.”
11 Nuko bahita bashyira imifuka yabo hasi, buri wese ahambura umufuka we.
12 Ayisaka yitonze, ahera ku mufuka w’umukuru arangiriza ku mufuka w’umuto. Amaherezo, asanga cya gikombe kiri mu mufuka wa Benyamini.
13 Baca* imyenda bari bambaye maze buri wese aterura umutwaro we awushyira ku ndogobe ye, basubira mu mujyi.
14 Nuko Yuda n’abavandimwe be bajya kwa Yozefu, basanga akiri mu rugo, bapfukama imbere ye, bakoza imitwe ku butaka.
15 Yozefu arababwira ati: “Ibyo ni ibiki mwakoze? Ntimuzi ko umuntu nkanjye ashobora kumenya ibizaba atibeshye?”
16 Yuda aravuga ati: “Ubu se twakubwira iki nyakubahwa? Ubu koko twavuga iki? Kandi se twagaragaza dute ko turi abakiranutsi? Imana y’ukuri yabonye icyaha cyacu. Ubu turi abagaragu bawe, twe n’uwo basanganye igikombe.”
17 Ariko Yozefu arabasubiza ati: “Ibintu nk’ibyo sinshobora kubikora! Uwo basanganye igikombe ni we nzagira umugaragu wanjye. Naho abandi musigaye, nimwigendere amahoro musange papa wanyu.”
18 Nuko Yuda aramwegera aravuga ati: “Ndakwinginze nyakubahwa, reka ngire icyo nkubwira, kandi ntundakarire kuko ufite ububasha nk’ubwa Farawo rwose.
19 Nyakubahwa, waratubajije uti: ‘Ese mufite papa wanyu cyangwa undi muvandimwe?’
20 Natwe turagusubiza tuti: ‘Dufite papa ugeze mu za bukuru n’umwana w’umuhererezi yabyaye ageze mu za bukuru. Ariko uwo bava inda imwe yarapfuye. Ubu ni we wenyine usigaye mu bana bavukana kuri nyina kandi papa we aramukunda cyane.’
21 Hanyuma uratubwira uti: ‘Muzamunzanire murebe.’
22 Ariko nyakubahwa, turakubwira tuti: ‘Uwo mwana ntashobora gusiga papa we. Aramutse amusize, nta kabuza papa we yahita apfa.’
23 Nuko uratubwira uti: ‘Ntimuzongere kungera imbere mutari kumwe na murumuna wanyu.’
24 “Nuko turagenda, tubwira papa amagambo yose wavuze nyakubahwa.
25 Hashize iminsi papa aratubwira ati: ‘Nimusubireyo muduhahire ibyokurya.’
26 Ariko turamusubiza tuti: ‘Ntidushobora kujyayo. Tuzajyayo ari uko tujyanye na murumuna wacu kuko tudashobora gutunguka imbere y’uwo mugabo tutari kumwe na murumuna wacu.’
27 Nuko papa aratubwira ati: ‘Muzi neza ko umugore wanjye twabyaranye abahungu babiri gusa.
28 Umwe naje kumubura maze ndavuga nti: “Agomba kuba yarariwe n’inyamaswa.” Kugeza n’ubu sindongera kumubona.
29 Uyu na we mumuntwaye akagira impanuka ikamuhitana, mwazatuma rwose njya mu mva mfite agahinda.’
30 “None rero nyakubahwa, ninsubira kureba papa tutari kumwe n’uwo mwana n’ukuntu amukunda cyane nk’uko yikunda,
31 akabona tutari kumwe na we, azahita apfa kandi tuzaba dutumye ajya mu mva afite agahinda.
32 Nyakubahwa, ni njye wishingiye uwo mwana, ndavuga nti: ‘Papa, nintamukugarurira nzaba nguhemukiye iteka ryose.’
33 None rero nyakubahwa, reka abe ari njye usigara, mbe umugaragu wawe kugira ngo uwo mwana asubiraneyo n’abavandimwe be.
34 Nasubira nte kwa papa ntari kumwe n’uwo mwana? Sinifuza kubona ibyago bigera kuri papa.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “bashishimura.”