Intangiriro 31:1-55
31 Hashize igihe, Yakobo yumva abahungu ba Labani bavuga bati: “Yakobo yatwaye ubutunzi bwa papa bwose. Ubutunzi bwose afite yabukuye mu byo papa yari atunze.”
2 Yakobo agenzuye neza abona ko Labani atakimwishimira nka mbere.
3 Nuko Yehova abwira Yakobo ati: “Subira mu gihugu cya so na sokuru no muri bene wanyu kandi nzakomeza kugufasha.”
4 Yakobo atuma kuri Rasheli na Leya ngo bamusange aho yaragiraga umukumbi we,
5 nuko arababwira ati:
“Iyo ndebye, mbona papa wanyu atakinyishimira nka mbere. Ariko Imana papa asenga, yakomeje kumfasha.
6 Kandi namwe ubwanyu muzi neza ko nakoreye papa wanyu n’imbaraga zanjye zose.
7 Papa wanyu yagiye andiganya kandi yahinduye ibihembo byanjye inshuro icumi, ariko Imana ntiyamwemereye kugira icyo antwara.
8 Iyo yavugaga ati: ‘Izifite amabara arimo utudomo ni zo zizaba ibihembo byawe,’ umukumbi wose wabyaraga izifite amabara arimo utudomo.* Ariko iyo yavugaga ati: ‘izifite amabara arimo imirongo ni zo zizaba ibihembo byawe,’ umukumbi wose wabyaraga izifite amabara arimo imirongo.*
9 Uko ni ko Imana yakaga papa wanyu amatungo ye ikayampa.
10 Igihe kimwe ubwo ihene zarindaga, nararose mbona amapfizi yimyaga izo hene ari afite amabara arimo imirongo, afite amabara arimo utudomo n’afite amabara arimo ibiziga.*
11 Igihe nari ndi mu nzozi umumarayika w’Imana y’ukuri yarampamagaye ati: ‘Yakobo we!’ Nditaba nti: ‘Karame.’
12 Nuko arambwira ati: ‘Reba, urabona ko amapfizi yimya umukumbi yose ari afite amabara arimo imirongo, afite amabara arimo utudomo n’afite amabara arimo ibiziga. Kuko nabonye ibyo Labani agukorera byose.
13 Ndi Imana y’ukuri yakubonekeye i Beteli, aho wasukiye amavuta ku ibuye ry’urwibutso, ari na ho wansezeranyirije ko uzakomeza kunkorera. None rero, haguruka uve muri iki gihugu, usubire mu gihugu cyawe wavukiyemo.’”
14 Rasheli na Leya babyumvise baramusubiza bati: “Ese hari icyo twiteze kuzahabwa mu byo papa atunze?
15 Dore adufata nk’abanyamahanga kubera ko yatugurishije kandi ibyo atunze byose byaturutse ku kiguzi twatanzweho.
16 Ubutunzi bwose Imana yatse papa ni ubwacu n’abana bacu. Nuko rero, icyo Imana yakubwiye gukora cyose ugikore.”
17 Hanyuma Yakobo yuriza abana be n’abagore be ingamiya,
18 maze atwara amatungo ye yose n’ubutunzi bwose yari afite. Yafashe amatungo yari yaragize ari i Padani-Aramu maze asanga papa we Isaka mu gihugu cy’i Kanani.
19 Igihe kimwe ubwo Labani yari yagiye kogosha ubwoya bw’intama ze, Rasheli yibye ibishushanyo by’ibigirwamana* bya papa we.
20 Nanone Yakobo yahenze ubwenge Labani w’Umwarameyi, kuko yahunze atabimubwiye.
21 Nuko arahunga yambuka uruzi rwa Ufurate, we n’ibyo yari afite byose. Hanyuma yerekeza mu karere k’imisozi miremire y’i Gileyadi.
22 Ku munsi wa gatatu, babwira Labani ko Yakobo yahunze.
23 Abyumvise ajyana na bene wabo* akurikira Yakobo, akora urugendo rw’iminsi irindwi maze amufatira mu karere k’imisozi miremire y’i Gileyadi.
24 Bigeze nijoro Imana ibonekera Labani w’Umwarameyi mu nzozi, iramubwira iti: “Witondere ibyo ubwira Yakobo, byaba ibyiza cyangwa ibibi.”
25 Nuko Labani asanga Yakobo aho yari yashinze ihema rye ku musozi, kandi Labani na bene wabo na bo bari bashinze amahema mu karere k’imisozi miremire y’i Gileyadi.
26 Labani abwira Yakobo ati: “Ni ibiki wakoze? Kuki wampenze ubwenge ugatwara abakobwa banjye nk’imfungwa zafatiwe mu ntambara?
27 Kuki wahunze mu ibanga kandi ukampenda ubwenge ntumbwire? Iyo ubimbwira mba nagusezereye mu byishimo n’indirimbo, mvuza ishako,* ncuranga n’inanga.
28 Kandi ntiwatumye mbona uko nsoma abuzukuru banjye n’abakobwa banjye. Wahemutse rwose.
29 Mfite ububasha bwo kubagirira nabi, ariko nijoro Imana ya so yambwiye iti: ‘Witondere ibyo ubwira Yakobo, byaba ibyiza cyangwa ibibi.’
30 None se niba wagiye bitewe n’uko wari ukumbuye cyane kwa so, ni iki cyatumye wiba imana zanjye?”
31 Yakobo asubiza Labani ati: “Byatewe n’uko nagize ubwoba. Natekerezaga ko ushobora kunyambura abakobwa bawe.
32 Uwo uri busangane imana zawe wese, yicwe. Shakisha mu bintu byanjye n’aba bantu babireba, nuzibona uzijyane.” Ariko Yakobo ntiyari azi ko Rasheli yazibye.
33 Nuko Labani yinjira mu ihema rya Yakobo, mu rya Leya no mu ihema rya ba baja bombi, ariko ntiyazibona. Hanyuma ava mu ihema rya Leya yinjira mu rya Rasheli.
34 Hagati aho Rasheli yari yafashe bya bishushanyo by’ibigirwamana abishyira mu mufuka w’intebe yo ku ngamiya maze abyicaraho. Labani ashakisha hose mu ihema, ariko ntiyabibona.
35 Rasheli abwira papa we ati: “Ntundakarire nyakubahwa, sinshoboye kuguhagurukira kuko ndi mu mihango.” Nuko akomeza gushaka bya bishushanyo yitonze ariko ntiyabibona.
36 Yakobo ararakara maze atonganya Labani, aramubwira ati: “Mbwira ikibi nakoze. Icyaha nagukoreye ni ikihe kugira ngo unkurikire urakaye utyo?
37 None se ko umaze gushakisha mu bintu byanjye byose, hari ibintu byawe usanzemo? Ngaho bizane hano imbere y’abantu bari kumwe nanjye n’abantu bari kumwe nawe maze baducire urubanza twembi.
38 Mu myaka 20 namaranye nawe, nta ntama yawe cyangwa ihene yawe yigeze iramburura,* kandi nta mfizi zo mu mukumbi wawe nariye.
39 Sinigeze nkuzanira itungo ryishwe n’inyamaswa. Ni njye ubwanjye wabaga ndihombye. Iyo hagiraga iryibwa, haba ku manywa cyangwa nijoro, wararinyishyuzaga.
40 Ku manywa nicwaga n’ubushyuhe, nijoro nkicwa n’imbeho kandi sinasinziraga.
41 Dore ubu maze imyaka 20 iwawe. Nagukoreye imyaka 14 kugira ngo unshyingire abakobwa bawe babiri, ngukorera indi myaka 6 ndagira amatungo yawe kandi wahinduye ibihembo byanjye inshuro cumi zose.
42 Iyo Imana data asenga, Imana ya Aburahamu, Imana Isaka atinya itamfasha, uba waransezereye nkagenda nta kintu umpaye. Imana yabonye umubabaro wanjye n’ukuntu nakoranaga umwete none nijoro yakwiyamye.”
43 Labani asubiza Yakobo ati: “Abakobwa ni abanjye, aba bana ni abuzukuru banjye, umukumbi ni uwanjye n’ibintu byose ubona hano ni ibyanjye n’abakobwa banjye. None se ubu hari ikibi nabakorera cyangwa nkagikorera abana babyaye?
44 None rero, reka njye nawe tugirane isezerano, kugira ngo ribe umuhamya hagati yacu.”
45 Nuko Yakobo afata ibuye ararishinga kugira ngo ribe urwibutso.
46 Yakobo abwira abantu bari kumwe na we* ati: “Mutoragure amabuye!” Nuko batoragura amabuye bayakoramo ikirundo. Nyuma yaho basangirira kuri icyo kirundo.
47 Labani acyita Yegari-Sahaduta,* ariko Yakobo akita Galedi.*
48 Labani aravuga ati: “Uyu munsi, iki kirundo cy’amabuye kibaye umuhamya hagati yanjye nawe.” Ni yo mpamvu cyiswe Galedi.
49 Nanone cyiswe Umunara w’Umurinzi, kuko Labani yavuze ati: “Yehova akomeze kuba umurinzi hagati yanjye nawe igihe tuzaba tutakiri kumwe.
50 Nugirira nabi abakobwa banjye cyangwa ugashaka* abandi bagore, nubwo nta muntu uzaba abireba, uzibuke ko Imana yo muhamya hagati yanjye nawe izabibona.”
51 Labani akomeza kubwira Yakobo ati: “Iki ni ikirundo cy’amabuye n’iri ni ibuye nashinze ngo ribe urwibutso hagati yanjye nawe.
52 Iki kirundo cy’amabuye ni umuhamya n’iri buye ry’urwibutso ni umuhamya. Bigaragaza ko ntazarenga iki kirundo cy’amabuye nje kukugirira nabi kandi ko nawe utazarenga iki kirundo cy’amabuye n’iri buye ry’urwibutso uje kungirira nabi.
53 Imana ya Aburahamu n’Imana ya Nahori, ari yo Mana ya Tera, itubere umucamanza.” Na Yakobo arahira mu izina ry’Imana se Isaka atinya.
54 Hanyuma Yakobo atambira igitambo kuri uwo musozi, maze atumira abo bari kumwe bose* kugira ngo basangire. Nuko barasangira kandi barara kuri uwo musozi.
55 Nuko Labani azinduka kare mu gitondo, asoma abuzukuru be n’abakobwa be, abaha umugisha, hanyuma aragenda asubira iwe.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ubugondo.”
^ Cyangwa “ibihuga.”
^ Cyangwa “ibitobo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Terafimu.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “abavandimwe be.”
^ Ni akagoma gato bavuza bafashe mu ntoki.
^ Ni ugukuramo inda kw’itungo.
^ Cyangwa “bene wabo.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abavandimwe be.”
^ Ni ijambo ry’Icyarameyi risobanura “ikirundo cy’amabuye kizatubera umuhamya.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ikirundo cy’amabuye kizatubera umuhamya.”
^ Cyangwa “ukabaharika.”
^ Cyangwa “bene wabo.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abavandimwe be.”