Intangiriro 30:1-43

  • Biluha abyara Dani na Nafutali (1-8)

  • Zilupa abyara Gadi na Asheri (9-13)

  • Leya abyara Isakari na Zabuloni (14-21)

  • Rasheli abyara Yozefu (22-24)

  • Amatungo ya Yakobo yiyongera (25-43)

30  Rasheli abonye ko atabyaranye na Yakobo, agirira mukuru we ishyari maze abwira Yakobo ati: “Mpa abana, nibitaba ibyo ndapfa.”  Yakobo abyumvise arakarira cyane Rasheli aramubaza ati: “Ese ndi Imana, yo yatumye utabyara?”  Rasheli aramubwira ati: “Nguyu umuja wanjye Biluha. Ryamana na we kugira ngo abana azabyara bazabe abanjye, bityo nanjye mbe umubyeyi binyuze kuri we.”  Nuko amushyingira umuja we Biluha maze Yakobo agirana na we imibonano mpuzabitsina.  Biluha aratwita, igihe kigeze abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu.  Rasheli aravuga ati: “Imana irandenganuye kandi yumvise ijwi ryanjye, none impaye umwana w’umuhungu.” Ni cyo cyatumye amwita Dani.*  Biluha umuja wa Rasheli yongera gutwita, igihe kigeze abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu wa kabiri.  Nuko Rasheli aravuga ati: “Nahanganye na mukuru wanjye none ndamutsinze!” Ni cyo cyatumye amwita Nafutali.*  Leya abonye ko atakibyara, afata umuja we Zilupa amushyingira Yakobo. 10  Nuko Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu. 11  Hanyuma Leya aravuga ati: “Ngize umugisha!” Ni cyo cyatumye amwita Gadi.* 12  Nyuma yaho Zilupa umuja wa Leya abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu wa kabiri. 13  Hanyuma Leya aravuga ati: “Ndishimye rwose! Abagore bazavuga ko nishimye.” Ni cyo cyatumye amwita Asheri.* 14  Umunsi umwe, mu gihe cy’isarura ry’ingano, Rubeni yarigenderaga maze abona imbuto abantu batekerezaga ko zituma umuntu atwita,* azizanira mama we Leya. Rasheli abwira Leya ati: “Ndakwinginze, mpa ku mbuto umuhungu wawe yazanye.” 15  Na we aramubwira ati: “Wabonye ko kuntwara umugabo bidahagije, none urashaka no gutwara imbuto umwana wanjye yazanye?” Nuko Rasheli aravuga ati: “Umva nkubwire. Iri joro arararana nawe numpa kuri izo mbuto umwana wawe yazanye.” 16  Yakobo atashye nimugoroba avuye mu murima, Leya agenda amusanga aramubwira ati: “Ni njye turi burarane kuko ari cyo cyatumye mpa Rasheli imbuto umwana wanjye yazanye.” Nuko iryo joro agirana na we imibonano mpuzabitsina. 17  Imana yumva Leya kandi iramusubiza maze aratwita, igihe kigeze abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu wa gatanu. 18  Nuko Leya aravuga ati: “Imana impaye ibihembo kuko nashyingiye umuja wanjye umugabo wanjye.” Ni cyo cyatumye amwita Isakari.* 19  Leya yongera gutwita maze igihe kigeze abyarana na Yakobo umwana w’umuhungu wa gatandatu. 20  Hanyuma Leya aravuga ati: “Imana inyihereye impano nziza. Noneho umugabo wanjye azanyihanganira kuko twabyaranye abahungu batandatu.” Ni cyo cyatumye amwita Zabuloni. 21  Nyuma yaho abyara umukobwa amwita Dina. 22  Amaherezo Imana yibuka Rasheli, iramwumva maze iramusubiza, imuha ubushobozi bwo kubyara. 23  Nuko aratwita, abyara umwana w’umuhungu, aravuga ati: “Imana inkuyeho igitutsi!” 24  Nuko amwita Yozefu,* kuko yavugaga ati: “Yehova ampaye undi mwana w’umuhungu.” 25  Rasheli amaze kubyara Yozefu, Yakobo abwira Labani ati: “Nsezerera njye iwacu mu gihugu cyanjye. 26  Mpa abagore banjye kubera ko nagukoreye kugira ngo ubampe. Umpe n’abana banjye maze ngende kuko nawe uzi neza imirimo yose nagukoreye.” 27  Labani aramubwira ati: “Ndakwinginze gumana nanjye. Nagenzuye ibimenyetso byose nsobanukirwa ko ari wowe watumye Yehova ampa iyi migisha yose.” 28  Yongeraho ati: “Mbwira icyo nzaguhemba kandi nzajya nkiguha.” 29  Yakobo aravuga ati: “Wowe ubwawe uzi uko nagukoreye n’ukuntu amatungo yawe yabaye menshi igihe nayaragiraga. 30  Uzi ko yari make rwose ntaraza, none ubu yariyongereye aba menshi kandi uhereye igihe naziye Yehova yaguhaye imigisha. None se nzatangira gukorera umuryango wanjye ryari?” 31  Hanyuma Labani aramubaza ati: “Nzaguhembe iki?” Yakobo aramusubiza ati: “Nta kintu icyo ari cyo cyose uzampa. Ariko nuramuka unkoreye ibyo ngiye kukubwira, nzongera nkuragirire umukumbi kandi nzakomeza nywurinde. 32  Uyu munsi ndagenda ndeba mu mukumbi wawe wose. Uwukuremo intama zose zifite amabara arimo utudomo cyangwa izifite amabara arimo ibiziga, mu masekurume y’intama akiri mato ukuremo iz’amabara yijimye. Naho mu ihene z’inyagazi* ukuremo ihene zose zifite amabara arimo ibiziga cyangwa izifite amabara arimo utudomo uzishyire ku ruhande. Izizavuka nyuma zisa zityo ni zo zizaba ibihembo byanjye. 33  Umunsi uzaba uje kureba ibihembo byanjye uzabona ko ndi inyangamugayo. Nunsangana inyagazi y’umukara cyangwa ukansangana amasekurume y’intama akiri mato atari umweru, uzavuge ko nayibye.” 34  Labani aramusubiza ati: “Ibyo ni byiza cyane! Bibe nk’uko ubivuze.” 35  Nuko uwo munsi Labani akura mu mukumbi we amasekurume y’ihene afite amabara arimo imirongo* n’arimo ibiziga. Akuramo n’ihene zose z’inyagazi zifite amabara arimo utudomo n’arimo ibiziga no mu masekurume y’intama akiri mato akuramo iyo ari yo yose ifite ibara ry’umweru cyangwa ibara ryijimye maze aziha abahungu be. 36  Hanyuma azijyana kure ya Yakobo ahantu hareshya n’urugendo rw’iminsi itatu. Yakobo akomeza kuragira umukumbi wa Labani wari usigaye. 37  Yakobo afata udukoni tubisi tw’igiti cy’umulebeni n’utw’igiti cy’umuluzi n’utw’igiti cy’umwarumoni, agenda ashishura hamwe ahandi akahareka ku buryo kuri utwo dukoni hasigara amabara y’umweru. 38  Hanyuma utwo dukoni yashishuye adushyira imbere y’umukumbi, aho imikumbi yanyweraga amazi kugira ngo niza kunywa irindire* imbere yatwo. 39  Nuko ayo matungo akajya arinda ari imbere y’utwo dukoni akazabyara izifite amabara arimo imirongo, amabara arimo utudomo n’amabara arimo ibiziga. 40  Hanyuma Yakobo akajya afata amasekurume y’intama akiri mato akayakura mu mukumbi, izisigaye zo mu mukumbi wa Labani akazihindukiza zikareba izifite amabara arimo imirongo n’izifite amabara yijimye zose. Hanyuma agakuramo ize akazishyira kure y’umukumbi wa Labani. 41  Kandi igihe cyose izifite imbaraga zabaga zarinze, Yakobo yashyiraga twa dukoni imbere yazo, aho zanyweraga amazi kugira ngo zime ziri hafi y’utwo dukoni. 42  Ariko iyo zabaga ari izifite intege nke, ntiyashyiragaho twa dukoni. Nuko izifite intege nke zigahora ari iza Labani, naho izifite imbaraga zikaba iza Yakobo. 43  Yakobo arakira cyane agira imikumbi myinshi, abaja, abagaragu, ingamiya n’indogobe.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura “umucamanza.”
Bisobanura “gukirana.”
Bisobanura “umugisha uhebuje.”
Bisobanura “kwishima; ibyishimo.”
Nta kintu kigaragaza ko mu by’ukuri izo mbuto zatumaga umuntu atwita.
Bisobanura “igihembo.”
Ni impine y’izina Yozefiya risobanura “Yehova yongere; agwize.”
Cyangwa “ihene z’ingore.”
Cyangwa “ibihuga.”
Cyangwa “ishake kwima.” Iyo itungo ry’irigore ryarinze riba rishaka guhura n’iry’irigabo kugira ngo rizabyare.