Intangiriro 16:1-16

  • Hagari na Ishimayeli (1-16)

16  Icyo gihe Sarayi nta mwana yari yarigeze abyarana n’umugabo we Aburamu. Icyakora yari afite umuja w’Umunyegiputa witwaga Hagari.  Nuko Sarayi abwira Aburamu ati: “Dore Yehova yatumye ntashobora kubyara. None ryamana n’umuja wanjye. Wenda nagira abana biturutse kuri we.” Nuko Aburamu yumvira Sarayi.  Hanyuma Sarayi umugore wa Aburamu afata Hagari umuja we w’Umunyegiputa, amuha umugabo we Aburamu ngo amugire umugore we. Icyo gihe Aburamu yari amaze imyaka icumi aba mu gihugu cy’i Kanani.  Nuko agirana imibonano mpuzabitsina na Hagari maze aratwita. Hagari amaze kumenya ko atwite atangira gusuzugura nyirabuja.  Sarayi abibonye abwira Aburamu ati: “Ibibi uyu muja ankorera byose ni wowe wabiteye. Ni njye waguhaye umuja wanjye ngo abe umugore wawe, none yamaze kumenya ko atwite atangira kunsuzugura. Yehova ni we uzaducira urubanza bimenyekane niba ari wowe ufite amakosa cyangwa niba ari njye.”  Aburamu abwira Sarayi ati: “Dore umuja wawe umufiteho ububasha, umukoze icyo ushaka.” Nuko Sarayi atangira kumufata nabi, ku buryo Hagari yamuhunze.  Nyuma yaho umumarayika wa Yehova amusanga mu butayu ku iriba ry’amazi, riri ku nzira ijya i Shuri.  Aramubwira ati: “Yewe Hagari muja wa Sarayi, urava he ukajya he?” Aramusubiza ati: “Nahunze mabuja Sarayi.”  Nuko uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati: “Subira kwa nyokobuja maze wicishe bugufi umwumvire.” 10  Hanyuma uwo mumarayika wa Yehova aramubwira ati: “Nzatuma abagukomokaho baba benshi cyane, ku buryo nta muntu wabasha kubabara.” 11  Uwo mumarayika wa Yehova yongeraho ati: “Dore uratwite kandi uzabyara umwana w’umuhungu, uzamwite Ishimayeli,* kuko Yehova yumvise akababaro kawe. 12  Naho uwo mwana azamera nk’indogobe y’ishyamba.* Azarwanya abantu bose kandi abantu bose bazamurwanya. Nanone azatura imbere y’abavandimwe be bose.”* 13  Nuko asingiza izina rya Yehova wavuganaga na we, ati: “Uri Imana ireba,” kuko yavuze ati: “Aha ni ho mboneye Imana indeba!” 14  Ni cyo cyatumye iryo riba ryitwa Beri-Lahayi-Royi.* Riri hagati ya Kadeshi na Beredi. 15  Nyuma yaho Hagari abyarana na Aburamu umwana w’umuhungu maze Aburamu amwita Ishimayeli. 16  Aburamu yari afite imyaka 86 igihe Hagari yabyaraga Ishimayeli.

Ibisobanuro ahagana hasi

Bisobanura “Imana irumva.”
Hari abatekereza ko ari imparage. Bishobora kuba byerekeza k’ukuntu yari kuba umuntu wigenga.
Bishobora nanone gusobanurwa ngo: “Azahora ahanganye n’abavandimwe be bose.”
Bisobanura ngo: “Iriba ry’Imana nzima indeba.”