Intangiriro 10:1-32
10 Iyi ni yo nkuru ivuga iby’amateka y’abahungu ba Nowa, ari bo Shemu, Hamu na Yafeti.
Nyuma y’umwuzure batangiye kubyara abana.
2 Abahungu ba Yafeti ni Gomeri, Magogi, Madayi, Yavani, Tubali, Mesheki na Tirasi.
3 Abahungu ba Gomeri ni Ashikenazi, Rifati na Togaruma.
4 Abahungu ba Yavani ni Elisha, Tarushishi, Kitimu na Dodanimu.
5 Abo ni bo abaturage bo mu birwa bakomotseho maze bakwirakwira mu bihugu byabo, bakurikije indimi zabo, imiryango bakomokamo n’ibihugu byabo.
6 Abahungu ba Hamu ni Kushi, Misirayimu, Puti na Kanani.
7 Abahungu ba Kushi ni Seba, Havila, Sabuta, Rama na Sabuteka.
Abahungu ba Rama ni Sheba na Dedani.
8 Kushi yabyaye Nimurodi. Uwo ni we muntu wa mbere ukomeye cyane wabaye ku isi.
9 Yabaye umuhigi ukomeye cyane warwanyaga Yehova. Ni yo mpamvu abantu bajya bavuga bati: “Umeze nka Nimurodi, umuhigi ukomeye cyane urwanya Yehova.”
10 Nimurodi yabanje kuba umwami w’i Babeli, uwa Ereki, uwa Akadi n’uwa Kalune mu gihugu cy’i Shinari.
11 Yavuye muri icyo gihugu akomeza ajya muri Ashuri, atangira kubaka Nineve, Rehoboti-Iri, Kala,
12 na Reseni iri hagati ya Nineve na Kala. Iyo migi yose yari igize umujyi umwe ukomeye.*
13 Misirayimu yabyaye Ludimu, Anamimu, Lehabimu, Nafutuhimu,
14 Patirusimu, Kasiluhimu, (ari we Abafilisitiya bakomotseho) na Kafutorimu.
15 Kanani yabyaye umwana w’imfura amwita Sidoni, abyara na Heti.
16 Abandi bamukomokaho ni Abayebusi, Abamori, Abagirugashi,
17 Abahivi, Abaruki, Abasini,
18 Abaruvadi, Abazemari n’Abanyahamati. Nyuma yaho imiryango y’abakomoka kuri Kanani yaratatanye.
19 Abakomoka kuri Kanani bari batuye bahereye i Sidoni bakagera i Gerari hafi y’i Gaza, bakagera n’i Sodomu n’i Gomora no muri Adima na Zeboyimu hafi y’i Lasha.
20 Abo ni bo bakomoka kuri Hamu ukurikije imiryango yabo, indimi zabo, ibihugu byabo n’amoko yabo.
21 Shemu murumuna* wa Yafeti na we yabyaye abana. Eberi n’abahungu be bose bakomoka kuri Shemu.
22 Abahungu ba Shemu ni Elamu, Ashuri, Arupakisadi, Ludi na Aramu.
23 Abahungu ba Aramu ni Usi, Huli, Geteri na Mashi.
24 Arupakisadi yabyaye Shela, Shela na we abyara Eberi.
25 Eberi yabyaye abahungu babiri. Umwe yamwise Pelegi* kuko muri icyo gihe abatuye ku isi batataniye hirya no hino.* Umuvandimwe we yitwaga Yokitani.
26 Yokitani yabyaye Alumodadi, Shelefu, Hazarimaveti, Yera,
27 Hadoramu, Uzali, Dikila,
28 Obali, Abimayeli, Sheba,
29 Ofiri, Havila na Yobabu. Abo bose bari abahungu ba Yokitani.
30 Bari batuye bahereye i Mesha bakagera i Sefari, mu karere k’imisozi miremire yo mu Burasirazuba.
31 Abo ni bo bakomokaga kuri Shemu. Batuye hakurikijwe imiryango yabo, indimi bavuga, ibihugu byabo n’amoko yabo.
32 Iyo ni yo miryango y’abahungu ba Nowa hakurikijwe imiryango y’ababakomokaho n’ibihugu byabo kandi abo ni bo abantu bo mu bihugu byose bakomotseho, bakwira hirya no hino ku isi nyuma y’umwuzure.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “uwo ni wo wa mujyi ukomeye.” Uwo mujyi ushobora kuba werekeza ku mujyi umwe wari ugizwe na Nineve n’iyo mijyi yose uko ari itatu.
^ Bishobora no kuvugwa ngo: “Mukuru wa Yafeti.”
^ Bisobanura “ibice.”
^ Cyangwa “isi yiciyemo ibice.”