Ibyahishuriwe Yohana 10:1-11

  • Umumarayika ukomeye ufite umuzingo muto (1-7)

    • “Igihe cyo gutegereza kirarangiye” (6)

    • Ibanga ryera rigomba gusohora (7)

  • Yohana arya umuzingo muto (8-11)

10  Nuko mbona undi mumarayika ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye ibicu, kandi ku mutwe we hari umukororombya. Mu maso he hasaga n’izuba,+ amaguru ye* ameze nk’inkingi z’umuriro.  Yari afite mu ntoki umuzingo muto urambuye. Nuko akandagiza ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, ariko ikirenge cye cy’ibumoso agikandagiza ku butaka,  maze avuga mu ijwi riranguruye, ku buryo wagira ngo ni intare iri gutontoma.*+ Aranguruye ijwi, humvikana amajwi y’inkuba+ zirindwi.  Igihe numvaga amajwi y’izo nkuba zirindwi, nari ngiye kwandika ibyo ziri kuvuga ariko numva irindi jwi rivuye mu ijuru+ rigira riti: “Ibyo izo nkuba zirindwi zimaze kuvuga ubigire ibanga* kandi ntubyandike.”  Hanyuma wa mumarayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka, azamura ukuboko kwe kw’iburyo agutunga mu ijuru.  Nuko arahira Uhoraho iteka ryose+ ari na we waremye ijuru n’ibiririmo, isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo,+ agira ati: “Igihe cyo gutegereza kirarangiye.  Ahubwo igihe umumarayika wa karindwi+ azaba agiye kuvuza impanda* ye,+ ibanga ryera+ rizaba risohoye. Iryo banga ni ryo Imana yatangarije abagaragu bayo b’abahanuzi+ riba ubutumwa bwiza.”  Nuko rya jwi numvise riturutse mu ijuru+ ryongera kuvugana nanjye. Rirambwira riti: “Genda ufate umuzingo urambuye uri mu ntoki z’umumarayika uhagaze ku nyanja no ku butaka.”+  Hanyuma ndagenda nsanga uwo mumarayika, musaba uwo muzingo muto. Arambwira ati: “Wufate uwurye.+ Mu kanwa uri bukuryohere nk’ubuki ariko uri bukurye mu nda.” 10  Nuko mfata uwo muzingo wari mu ntoki z’umumarayika ndawurya.+ Mu kanwa wari uryohereye nk’ubuki,+ ariko umaze kungera mu nda utangira kundya. 11  Hanyuma numva ijwi rimbwira riti: “Ugomba kongera guhanurira abantu bo mu bihugu bitandukanye, bavuga indimi zitandukanye, hamwe n’abami benshi.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibirenge bye.”
Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubifatanishe ikimenyetso.”
Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.