Ibyahishuriwe Yohana 10:1-11

  • Umumarayika ukomeye ufite umuzingo muto (1-7)

    • “Igihe cyo gutegereza kirarangiye” (6)

    • Ibanga ryera rigomba gusohora (7)

  • Yohana arya umuzingo muto (8-11)

10  Nuko mbona undi mumarayika ukomeye amanuka ava mu ijuru yambaye ibicu, kandi ku mutwe we hari umukororombya. Mu maso he hasaga n’izuba,+ amaguru ye* ameze nk’inkingi z’umuriro. 2  Yari afite mu ntoki umuzingo muto urambuye. Nuko akandagiza ikirenge cye cy’iburyo ku nyanja, ariko ikirenge cye cy’ibumoso agikandagiza ku butaka, 3  maze avuga mu ijwi riranguruye, ku buryo wagira ngo ni intare iri gutontoma.*+ Aranguruye ijwi, humvikana amajwi y’inkuba+ zirindwi. 4  Igihe numvaga amajwi y’izo nkuba zirindwi, nari ngiye kwandika ibyo ziri kuvuga ariko numva irindi jwi rivuye mu ijuru+ rigira riti: “Ibyo izo nkuba zirindwi zimaze kuvuga ubigire ibanga* kandi ntubyandike.” 5  Hanyuma wa mumarayika nabonye ahagaze ku nyanja no ku butaka, azamura ukuboko kwe kw’iburyo agutunga mu ijuru. 6  Nuko arahira Uhoraho iteka ryose+ ari na we waremye ijuru n’ibiririmo, isi n’ibiyirimo n’inyanja n’ibiyirimo,+ agira ati: “Igihe cyo gutegereza kirarangiye. 7  Ahubwo igihe umumarayika wa karindwi+ azaba agiye kuvuza impanda* ye,+ ibanga ryera+ rizaba risohoye. Iryo banga ni ryo Imana yatangarije abagaragu bayo b’abahanuzi+ riba ubutumwa bwiza.” 8  Nuko rya jwi numvise riturutse mu ijuru+ ryongera kuvugana nanjye. Rirambwira riti: “Genda ufate umuzingo urambuye uri mu ntoki z’umumarayika uhagaze ku nyanja no ku butaka.”+ 9  Hanyuma ndagenda nsanga uwo mumarayika, musaba uwo muzingo muto. Arambwira ati: “Wufate uwurye.+ Mu kanwa uri bukuryohere nk’ubuki ariko uri bukurye mu nda.” 10  Nuko mfata uwo muzingo wari mu ntoki z’umumarayika ndawurya.+ Mu kanwa wari uryohereye nk’ubuki,+ ariko umaze kungera mu nda utangira kundya. 11  Hanyuma numva ijwi rimbwira riti: “Ugomba kongera guhanurira abantu bo mu bihugu bitandukanye, bavuga indimi zitandukanye, hamwe n’abami benshi.”

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ibirenge bye.”
^ Gutontoma, ni urusaku rwumvikanira mu gituza cy’inyamaswa zimwe na zimwe nini, urugero nk’intare.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubifatanishe ikimenyetso.”
^ Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.