Gutegeka kwa Kabiri 26:1-19

  • Ituro ry’imyaka yeze mbere (1-11)

  • Ikindi cya cumi (12-15)

  • Abisirayeli bari umutungo wihariye wa Yehova (16-19)

26  “Nimugera mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha ngo kibe umurage wanyu mukacyigarurira mukagituramo,  muzafate ku myaka izaba yeze mbere, ni ukuvuga mu byo muzaba mwejeje mu gihugu Yehova Imana yanyu agiye kubaha, muyishyire mu gitebo mujye ahantu Yehova Imana yanyu azatoranya kugira ngo hitirirwe izina rye.  Muzasange umutambyi uzaba uriho muri icyo gihe, mumubwire muti: ‘Uyu munsi turagira ngo twereke Yehova Imana yacu ko twageze mu gihugu Yehova yarahiye ba sogokuruza ko azaduha.’  “Umutambyi azakire icyo gitebo agitereke imbere y’igicaniro cya Yehova Imana yanyu.  Muzavugire imbere ya Yehova Imana yanyu muti: ‘Sogokuruza yari Umwarameyi kandi yahoraga yimuka. Yaramanutse ajya muri Egiputa aturayo ari umunyamahanga, ari hamwe n’abantu bake cyane. Ariko nyuma yaje gukomokwaho n’abantu benshi bakomeye kandi bafite imbaraga.  Abanyegiputa badufashe nabi, baradukandamiza kandi badukoresha imirimo ivunanye cyane.  Nuko dutakira Yehova Imana ya ba sogokuruza, maze Yehova yumva gutaka kwacu, abona imibabaro yacu, agahinda kacu n’ukuntu twakandamizwaga.  Hanyuma Yehova adukura muri Egiputa, akoresheje ukuboko kwe gukomeye, imbaraga ze nyinshi ziteye ubwoba n’ibimenyetso n’ibitangaza.  Atuzana aha hantu aduha iki gihugu, igihugu gitemba amata n’ubuki. 10  None dore twazanye imyaka ya mbere mu byo twejeje mu butaka Yehova yaduhaye.’ “Muzabishyire imbere ya Yehova Imana yanyu, maze mwunamire Yehova Imana yanyu. 11  Hanyuma muzishimire ibyiza byose Yehova Imana yanyu yabahaye, mwe n’abo mu rugo rwanyu n’Abalewi muri kumwe n’abanyamahanga batuye mu gihugu cyanyu. 12  “Nimumara gukura icya cumi ku byo mwejeje byose mu mwaka wa gatatu, ari wo mwaka w’icya cumi, muzagihe Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi, bakirire mu mijyi yanyu bahage. 13  Muzavugire imbere ya Yehova Imana yanyu muti: ‘Twakuye mu nzu ibintu byera byose, tubiha Abalewi, abanyamahanga, imfubyi n’abapfakazi, dukurikije amategeko yose wadutegetse. Ntitwarenze ku mategeko yawe cyangwa ngo tuyibagirwe. 14  Ntitwabiriyeho turi mu cyunamo, ngo tugire ibyo dukoraho twanduye cyangwa ngo dutangeho, igihe habaga hari umuntu wapfuye. Twumviye ibyo Yehova Imana yacu yadutetse. Twakurikije ibyo wadutegetse byose. 15  Itegereze uri mu ijuru ryawe ryera, aho uba maze nk’uko wabirahiye ba sogokuruza, uhe umugisha abantu bawe ari bo Bisirayeli, uhe n’umugisha igihugu waduhaye, ari cyo gihugu gitemba amata n’ubuki.’ 16  “Uyu munsi Yehova Imana yanyu arabategeka ngo mukurikize aya mabwiriza n’amategeko. Muzayumvire kandi muyakurikize n’umutima wanyu wose n’ubugingo* bwanyu bwose. 17  Uyu munsi mwatumye Yehova avuga ko azaba Imana yanyu igihe cyose muzakurikiza ibyo yababwiye, mukitondera amabwiriza n’amategeko ye kandi mukamwumvira muri byose. 18  Yehova na we yatumye uyu munsi mwemeza ko muzaba abantu be, mukaba umutungo we wihariye,* nk’uko yabibasezeranyije, ko muzumvira amategeko ye yose, 19  kandi ko azabarutisha abandi bantu bose yaremye, kugira ngo abaheshe icyubahiro, atume mumenyekana ahantu hose, abantu bajye babashima, maze namwe mube abantu bera ba Yehova Imana yanyu, nk’uko yabibasezeranyije.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “umutungo we w’agaciro kenshi.”