Gutegeka kwa Kabiri 23:1-25

  • Abatemerewe kuba mu bagize iteraniro ry’Imana (1-8)

  • Isuku mu nkambi (9-14)

  • Umugaragu wahunze (15, 16)

  • Basabwa kwirinda uburaya (17, 18)

  • Ibirebana no kwaka inyungu no guhiga imihigo (19-23)

  • Ibyo umuntu yemerewe gufata mu murima wa mugenzi we (24, 25)

23  “Nta mugabo wakonwe* cyangwa uwo bakase imwe mu myanya ndangagitsina ugomba kuba mu bagize iteraniro* rya Yehova.+ 2  “Nta mwana ufite ababyeyi batashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ugomba kuba mu bagize iteraniro rya Yehova.+ Ndetse kugeza ku gisekuru cya 10 cy’abamukomokaho, ntihazagire uba mu bagize iteraniro rya Yehova. 3  “Ntihazagire Umwamoni cyangwa Umumowabu uba mu bagize iteraniro rya Yehova.+ Ndetse kugeza ku gisekuru cya 10 cy’ababakomokaho, ntihazagire uba mu bagize iteraniro rya Yehova, 4  kuko igihe mwari mu nzira muva muri Egiputa+ batabazaniye umugati n’amazi kandi bakaba baraguriye Balamu umuhungu wa Bewori w’i Petori y’i Mezopotamiya kugira ngo abasabire ibyago.+ 5  Ariko Yehova Imana yanyu ntiyumviye Balamu.+ Ahubwo ibyo byago Yehova Imana yanyu yabibahinduriyemo imigisha,+ kuko Yehova Imana yanyu yabakunze.+ 6  Mu buzima bwanyu bwose, ntimuzatume bagira amahoro cyangwa ngo bamererwe neza.+ 7  “Ntimukange Abedomu kuko ari abavandimwe banyu.+ “Ntimukange Abanyegiputa kuko mwabaye abanyamahanga mu gihugu cyabo.+ 8  Abuzukuruza babo bo bashobora kuba mu bagize iteraniro rya Yehova. 9  “Nimujya kurwana n’abanzi banyu, muzirinde ikibi cyose.+ 10  Muri mwe nihagira umuntu wandura bitewe n’uko yasohoye intanga nijoro,+ azajye inyuma y’inkambi. Ntazinjire mu nkambi. 11  Nibujya kwira aziyuhagire maze izuba nirimara kurenga agaruke mu nkambi.+ 12  Muzateganye ahantu hiherereye inyuma y’inkambi, abe ari ho muzajya mujya kwituma. 13  Mu bikoresho byanyu muzajye mwitwaza igikoresho cyo gucukuza,* nimujya kwituma mugicukuze umwobo maze muhindukire mutwikire umwanda wanyu, 14  kuko Yehova Imana yanyu ari mu nkambi yanyu+ kugira ngo abakize kandi atume mutsinda abanzi banyu. Inkambi yanyu izabe iyera+ kugira ngo atazababonamo ikintu kidakwiriye, maze ntakomeze kujyana namwe. 15  “Umugaragu nacika shebuja akabahungiraho, ntimuzamusubize shebuja. 16  Azakomeze kubana namwe, abe aho azahitamo hose mu mijyi y’iwanyu. Ntimuzamufate nabi.+ 17  “Ntihakagire umukobwa wo muri Isirayeli uba indaya+ cyangwa ngo hagire umuhungu wo muri Isirayeli uba indaya.*+ 18  Ntimukazane mu nzu ya Yehova Imana yanyu amafaranga yishyuwe indaya yaba iy’umugabo* cyangwa iy’umugore, mushaka gukora ikintu icyo ari cyo cyose mwasezeranyije Imana, kuko ibyo byombi ari ibintu Yehova Imana yanyu yanga cyane. 19  “Ntimuzake abavandimwe banyu inyungu,+ yaba inyungu ku mafaranga, ku byokurya cyangwa ku kintu icyo ari cyo cyose gitangwaho inyungu. 20  Abanyamahanga mushobora kubaka inyungu,+ ariko ntimuzayake+ abavandimwe banyu kugira ngo Yehova Imana yanyu abahe umugisha mu byo muzakora byose, mu gihugu mugiye kujyamo mukagituramo.+ 21  “Nimugira ikintu musezeranya Yehova Imana yanyu,+ ntimugatinde gukora ibyo mwiyemeje+ kuko mutabikoze Yehova Imana yanyu yazabibabaza kandi byababera icyaha.+ 22  Ariko nimwirinda kugira icyo musezeranya ntibizababera icyaha.+ 23  Ibyo mwavuze ko muzakora mujye mubikora,+ musohoze ibyo mwasezeranyije Yehova Imana yanyu nk’ituro ritangwa ku bushake.+ 24  “Nihagira ujya mu ruzabibu rwa mugenzi we, ajye arya imizabibu ahage ariko ntakagire iyo ashyira mu kintu yitwaje.+ 25  “Nihagira ujya mu myaka yo mu murima wa mugenzi we, ajye acisha intoki amahundo yeze, ariko azirinde gutemesha umuhoro imyaka yo mu murima wa mugenzi we.+

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Ni ukuvuga ko hari ibintu abandi Bisirayeli babaga bemerewe ariko bo batabyemerewe.
^ Cyangwa “uwo bamennye amabya.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urumambo.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “indaya yo mu rusengero.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imbwa.” Bishobora kuba byerekeza ku bagabo b’abatinganyi.