Gutegeka kwa Kabiri 22:1-30
22 “Nubona ikimasa cy’umuvandimwe wawe cyari cyabuze cyangwa intama ye, ntuzabyirengagize.+ Uzabigarurire umuvandimwe wawe.
2 Ariko niba uwo muvandimwe wawe atari hafi yawe kandi ukaba utamuzi, iryo tungo uzarijyane iwawe urigumane, kugeza igihe uwo muvandimwe wawe azazira kurishaka maze urimusubize.+
3 Uko ni ko uzabigenza no ku ndogobe ye, ku mwenda we no ku kindi kintu icyo ari cyo cyose umuvandimwe wawe yabuze ukaba wakibonye. Ntuzabyirengagize.
4 “Nusanga itungo ry’umuvandimwe wawe ryaguye ku nzira, yaba indogobe cyangwa ikimasa, ntuzaryirengagize. Uzamufashe murihagurutse.+
5 “Ntihakagire umugore wambara umwenda w’umugabo kandi umugabo ntakambare umwenda w’umugore, kuko umuntu wese ukora ibyo Yehova Imana yawe amwanga cyane.
6 “Nusanga icyari cy’inyoni ku nzira, cyaba kiri mu giti cyangwa kiri hasi, kirimo ibyana cyangwa amagi kandi nyina ikaba ibundikiye ibyo byana cyangwa ayo magi, ntuzatware nyina ngo utware n’ibyana.+
7 Ushobora gutwara ibyana, ariko nyina yo uzayireke yigendere kugira ngo umererwe neza kandi uzabeho imyaka myinshi.
8 “Niwubaka inzu, uzashyireho urukuta rugufi rugose igisenge cyayo+ kugira ngo umuntu atazayihanukaho akagwa agapfa, bigatuma ugibwaho n’icyaha.*
9 “Ntuzatere mu ruzabibu rwawe imbuto z’ubwoko bubiri,+ kugira ngo umusaruro w’imyaka yawe yose n’umusaruro w’uruzabibu rwawe bitazafatirwa bikajyanwa mu rusengero.
10 “Ntugahingishe ikimasa n’indogobe wabifatanyirije hamwe.+
11 “Ntukambare umwenda uboshye mu bwoya buvanze n’ubudodo.+
12 “Ujye utera udushumi ku misozo y’impande enye z’umwenda wawe.+
13 “Umugabo nashaka umugore bakagirana imibonano mpuzabitsina hanyuma akamwanga,
14 akamurega ibikorwa bibi, akamusebya avuga ati: ‘uyu mugore naramushatse, ariko ngiranye na we imibonano mpuzabitsina nsanga atakiri isugi,’
15 ababyeyi b’uwo mukobwa bazafate ikimenyetso kigaragaza ko uwo mukobwa yari isugi, bagishyire abayobozi b’uwo mujyi mu marembo yawo.
16 Papa w’uwo mukobwa azabwire abo bayobozi ati: ‘uyu mugabo namushyingiye umukobwa wanjye hanyuma aza kumwanga.
17 None ari kumushinja ibikorwa biteye isoni avuga ngo: “nasanze umukobwa wawe atakiri isugi.” Ariko dore ikimenyetso kigaragaza ko umukobwa wanjye yari isugi.’ Bazarambure umwenda imbere y’abayobozi b’uwo mujyi.
18 Abayobozi b’uwo mujyi+ bazahane uwo mugabo.+
19 Bazamuce amande angana n’ikiro kimwe na garama 140* z’ifeza bagihe papa w’uwo mukobwa, kubera ko uwo mugabo yasebeje umukobwa w’isugi wo muri Isirayeli.+ Azakomeze kuba umugore we kandi ntazemererwa gutana na we ubuzima bwe bwose.
20 “Ariko niba ibyo ari ukuri, nta kimenyetso kigaragaza ko uwo mukobwa yari isugi,
21 bazasohore uwo mukobwa bamujyane ku muryango w’inzu ya papa we, abagabo bo mu mujyi w’iwabo bamutere amabuye bamwice, kubera ko yakoze ibikorwa biteye isoni+ muri Isirayeli agasambana akiba iwabo.+ Uko azabe ari ko mukura ikibi muri mwe.+
22 “Umugabo nafatwa agirana imibonano mpuzabitsina n’umugore w’undi mugabo, bombi bazicwe, ari uwo mugabo ari n’uwo mugore.+ Uko azabe ari ko mukura ikibi muri Isirayeli.
23 “Nihaba hari umukobwa w’isugi wasabwe, hanyuma undi mugabo akamusanga mu mujyi akagirana na we imibonano mpuzabitsina,
24 bombi muzabasohore mubajyane ku irembo ry’uwo mujyi mubatere amabuye bapfe. Umukobwa azaba azize ko atavugije induru ari muri uwo mujyi, naho umugabo abe azize ko yakojeje isoni umugore wa mugenzi we.+ Uko azabe ari ko mukura ikibi muri mwe.
25 “Ariko niba umugabo asanze mu gasozi umukobwa wasabwe, akamufata ku ngufu, akagirana na we imibonano mpuzabitsina, uwo mugabo azabe ari we wenyine wicwa,
26 ariko uwo mukobwa ntuzagire icyo umutwara. Uwo mukobwa nta cyaha yakoze gikwiriye kumwicisha. Ibyo ni kimwe n’uko umugabo yakwadukira mugenzi we akamwica.+
27 Azaba yaramusanze mu gasozi. Uwo mukobwa wasabwe yaratabaje ariko ntihagira umutabara.
28 “Umugabo nabona umukobwa w’isugi utarasabwa, akamuhata maze akagirana na we imibonano mpuzabitsina hanyuma bakabafata,+
29 umugabo wagiranye na we imibonano mpuzabitsina azahe papa w’uwo mukobwa garama 570* z’ifeza. Uwo mukobwa azabe umugore we+ kuko azaba yamukojeje isoni. Ntazemererwa gutana na we ubuzima bwe bwose.
30 “Ntihakagire umugabo utwara umugore wa papa we* ngo amugire umugore we, kuko yaba akojeje isoni papa we.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “ugibwaho n’umwenda w’amaraso.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 100 z’ifeza.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 50.”
^ Cyangwa “muka se.”