Esiteri 7:1-10
7 Nuko umwami na Hamani+ bajya mu birori by’Umwamikazi Esiteri.
2 Ku munsi wa kabiri, igihe banywaga divayi, umwami yongera kubaza Esiteri ati: “Urifuza iki ngo nkiguhe? Mbwira icyo ushaka. Niyo wansaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye, nakiguha!”+
3 Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati: “Mwami, niba unyishimira kandi ukaba ubyemeye, nifuza ko untabara, ugatabara n’ubwoko bwanjye.+
4 Kuko njye na bene wacu twagurishijwe+ kugira ngo batwice batumare.+ Iyo tuza kugurishwa ngo tube abagaragu n’abaja, nari kwicecekera. Ariko ntibikwiriye ko ibyo byago bibaho kuko byagira ingaruka no ku mwami.”
5 Umwami Ahasuwerusi abaza Umwamikazi Esiteri ati: “Uwo ni nde? Uwo muntu watinyutse gukora ikintu nk’icyo ari he?”
6 Esiteri aramusubiza ati: “Uwo mwanzi uturwanya, ni uyu mugome Hamani.”
Nuko Hamani agirira ubwoba bwinshi imbere y’umwami n’umwamikazi.
7 Umwami ahaguruka aho yanyweraga divayi arakaye cyane, arasohoka ajya mu busitani. Maze Hamani na we arahaguruka ajya kwinginga Umwamikazi Esiteri ngo amukize ntibamwice, kuko yabonaga ko umwami yiyemeje kumuhana.
8 Umwami avuye mu busitani agarutse aho yanyweraga divayi, abona Hamani yasanze Esiteri ku ntebe imeze nk’igitanda yari yicayeho. Nuko umwami aravuga ati: “Ese arashaka no gufata ku ngufu umwamikazi mu nzu yanjye?” Umwami akimara kuvuga ayo magambo, Hamani bamupfuka mu maso.
9 Umwe mu batware b’ibwami witwaga Haribona+ aravuga ati: “Hari n’igiti Hamani yashinze ashaka kukimanikaho Moridekayi+ kandi ari we watanze amakuru yatumye umwami aticwa.+ Gishinze kwa Hamani kandi gifite nka metero 22 na santimetero 30* z’ubuhagarike.” Umwami ahita avuga ati: “Mugende mukimumanikeho!”
10 Nuko baragenda, bamanika Hamani ku giti yari yashinze ashaka kukimanikaho Moridekayi, maze uburakari bw’umwami buragabanuka.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 50.” Reba Umugereka wa B14.