Esiteri 10:1-3
-
Gukomera kwa Moridekayi (1-3)
10 Umwami Ahasuwerusi ategeka ko abari batuye mu gihugu n’abari batuye mu birwa byo mu nyanja bazajya bakora imirimo y’agahato.
2 Ibintu bikomeye byose yakoze kubera ububasha yari afite n’inkuru isobanura ukuntu yazamuye+ Moridekayi+ mu ntera, byanditswe mu gitabo cy’ibyabaye+ mu gihe cy’ubutegetsi bw’abami b’Abamedi n’Abaperesi.+
3 Moridekayi w’Umuyahudi yari uwa kabiri ku Mwami Ahasuwerusi. Yari afite umwanya ukomeye mu Bayahudi kandi baramwubahaga cyane. Yaharaniraga inyungu za bene wabo kandi agakora uko ashoboye ngo ababakomokaho bamererwe neza.*
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “akababwira amahoro.”