Abalewi 27:1-34
27 Yehova akomeza kubwira Mose ati:
2 “Vugana n’Abisirayeli, ubabwire uti: ‘umuntu nagirana n’Imana isezerano ryihariye*+ ryo guha Yehova amafaranga angana n’agaciro bageneye umuntu,
3 naba ari umuntu w’igitsina gabo ufite hagati y’imyaka 20 na 60, igiciro cye kizabe garama 570* z’ifeza, zapimwe ku gipimo cy’ahera.
4 Ariko naba ari umuntu w’igitsina gore, igiciro cye kizabe garama 342* z’ifeza.
5 Naba ari umuntu w’igitsina gabo ufite hagati y’imyaka 5 na 20, igiciro cye kizabe garama 228* z’ifeza, naho naba ari uw’igitsina gore, igiciro cye kizabe garama 114* z’ifeza.
6 Naba afite hagati y’ukwezi kumwe n’imyaka itanu, uw’igitsina gabo igiciro cye kizabe garama 57* z’ifeza, naho uw’igitsina gore bamugure garama 34* z’ifeza.
7 “‘Naba afite kuva ku myaka 60 kujyana hejuru, uw’igitsina gabo igiciro cye kizabe garama 171* z’ifeza, naho uw’igitsina gore igiciro cye kizabe garama 114 z’ifeza.
8 Ariko niba uwagiranye n’Imana iryo sezerano ari umukene akaba adashobora kubona ayo mafaranga,+ azazane uwo muntu imbere y’umutambyi, umutambyi amugenere igiciro akwiriye. Azamugenera igiciro akurikije icyo uwo muntu wagize icyo asezeranya Yehova ashobora kubona.+
9 “‘Niba yarasezeranyije gutanga rimwe mu matungo batura Yehova ngo abe igitambo, itungo ryose ahaye Yehova rizaba ikintu cyera.
10 Ntashobora kurigurana, ntashobora gusimbuza iryiza iribi cyangwa ngo iribi arisimbuze iryiza. Ariko naramuka arisimbuje irindi, iryo yatanze rizabe rigenewe Imana n’iryo arisimbuje ribe rigenewe Imana.
11 Niriba ari itungo ryanduye*+ ryo mu matungo adaturwa Yehova ngo abe igitambo, azarizane imbere y’umutambyi.
12 Umutambyi azarigenere igiciro akurikije ko ari ryiza cyangwa ko ari ribi. Igiciro cyemejwe n’umutambyi ni cyo kizaba igiciro cyaryo.
13 Ariko naramuka ashatse kurigaruza, azatange igiciro cyaryo cyemejwe, yongereho kimwe cya gatanu cy’icyo giciro.+
14 “‘Umuntu niyiyemeza guha Yehova inzu ye ngo ibe ikintu cyera, umutambyi azayigenere igiciro akurikije ubwiza bwayo. Igiciro umutambyi azayigenera ni cyo kizaba igiciro cyayo.+
15 Ariko niba uwatanze iyo nzu ashaka kongera kuyigura, azatange igiciro cyayo cyemejwe, yongereho na kimwe cya gatanu cyacyo. Iyo nzu izongere ibe iye.
16 “‘Umuntu niyiyemeza guha Yehova umurima wo mu isambu ye, igiciro cyawo kizagenwe hakurikijwe ubwinshi bw’imbuto ziterwamo: Niba uterwamo ibiro 130* by’ingano,* igiciro cyawo kizabe garama 570 z’ifeza.
17 Nawegurira Imana ahereye ku Mwaka w’Umudendezo,*+ uzagurwe hakurikijwe igiciro cyemejwe.
18 Nawegurira Imana nyuma y’Umwaka w’Umudendezo, umutambyi azawugenere igiciro cyawo akurikije imyaka isigaye ngo undi Mwaka w’Umudendezo ugere. Igiciro cyawo kizagabanuke.+
19 Ariko niba uwawutanze ashatse kongera kuwugura, azatange igiciro cyawo cyagenwe, yongereho na kimwe cya gatanu cy’icyo giciro, maze ukomeze ube uwe.
20 Icyakora natagura uwo murima ngo awisubize ahubwo ukagurishwa undi muntu, nta burenganzira azaba agifite bwo kongera kuwugura ngo awusubirane.
21 Umwaka w’Umudendezo nugera, igihe cyo gusubiza uwo murima kigeze, uzabe ikintu cyera, ni ukuvuga umurima weguriwe Yehova. Uzaba uw’umutambyi.+
22 “‘Umuntu naha Yehova umurima yaguze utari uwo mu isambu ye,+
23 umutambyi azamubarire igiciro cyawo akurikije imyaka isigaye kugira ngo Umwaka w’Umudendezo ugere, uwo muntu ahite yishyura icyo kiguzi uwo munsi.+ Ni ikintu cyera cyeguriwe Yehova.
24 Umwaka w’Umudendezo nugera, uwo murima uzasubizwa uwawugurishije, ni ukuvuga uwawurazwe na ba sekuruza.+
25 “‘Igiciro cyose kigomba kugenwa hakurikijwe igipimo cy’ahera.*
26 “‘Ntihakagire umuntu uha Yehova itungo ryavutse bwa mbere, kuko risanzwe ari irye.+ Cyaba ikimasa cyangwa intama, ni ibya Yehova.+
27 Niba ari rimwe mu matungo yanduye kandi akaba ashaka kuritangira ingurane* akurikije igiciro cyaryo cyemejwe, azatange icyo giciro cyaryo yongereho na kimwe cya gatanu cy’icyo giciro.+ Nataritangira ingurane, rizagurishwe ku giciro cyaryo cyemejwe.
28 “‘Ariko niba umuntu afashe umuntu cyangwa itungo rye cyangwa umurima we akabyegurira Yehova burundu, uwo muntu cyangwa itungo cyangwa umurima ntibishobora kugurishwa cyangwa gutangirwa ingurane. Biba bibaye ibintu byera cyane byeguriwe Yehova.+
29 Ikindi kandi umuntu ugomba kwicwa ntazatangirwe ingurane,*+ ahubwo azicwe.+
30 “‘Icya cumi+ cy’ibyeze mu butaka, byaba ibyo mwejeje mu mirima cyangwa imbuto zeze ku biti, ni icya Yehova. Ni ikintu cyera cyeguriwe Yehova.
31 Nihagira umuntu ushaka kongera gusubirana icya cumi yatanze, azatange igiciro cyacyo yongereho na kimwe cya gatanu cyacyo.
32 Ku bihereranye na kimwe cya cumi cyo mu nka cyangwa cyo mu mukumbi, mujye mufata itungo rya cumi mu matungo yose anyura munsi y’inkoni y’umushumba, ribe iryera ryegurirwe Yehova.
33 Ntazarebe niba iryo tungo ari ryiza cyangwa ari ribi, kandi ntazarisimbuze irindi. Ariko naramuka arisimbuje irindi, iryo yatanze rizabe ikintu cyera, n’iryo arisimbuje ribe ikintu cyera.+ Ntazaritangire ingurane.’”
34 Ayo ni yo mategeko Yehova yahereye Mose ku Musozi wa Sinayi+ ngo ayageze ku Bisirayeli.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “nahiga umuhigo wihariye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 50.” Shekeli imwe yanganaga na garama 11,4. Reba Umugereka wa B14.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 30.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 20.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 10.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 5.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 3.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli 15.”
^ Cyangwa “rihumanye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “homeri.” Reba Umugereka wa B14.
^ Ni ingano za sayiri.
^ Cyangwa “Yubile.” Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “shekeli y’ahera.” Shekeli yanganaga na gera 20. Gera 1 yanganaga na garama 0,57. Reba Umugereka wa B14.
^ Cyangwa “incungu.”
^ Cyangwa “incungu.”