Abacamanza 9:1-57
9 Nuko Abimeleki+ umuhungu wa Yerubayali ajya i Shekemu kureba basaza ba mama we n’abo mu muryango wa sekuru* bose, arababwira ati:
2 “Nimubaze abaturage b’i Shekemu bose muti: ‘mbese icyiza ni uko mwategekwa n’abahungu ba Yerubayali+ bose uko ari 70 cyangwa icyiza ni uko mwategekwa n’umuntu umwe? Kandi mwibuke ko ndi mwene wanyu.’”*
3 Nuko basaza ba mama we babwira abayobozi b’i Shekemu bose ayo magambo maze bahita bayoboka Abimeleki n’umutima wabo wose, kuko bavugaga bati: “Erega ni n’umuvandimwe wacu!”
4 Bamuha ibiceri by’ifeza 70 bakuye mu nzu* ya Bayali-beriti,+ Abimeleki na we abiha abantu batagira icyo bakora kandi batagira ikinyabupfura ngo bamubere abayoboke.
5 Hanyuma Abimeleki ajya mu rugo rwa papa we muri Ofura+ yica abavandimwe be,+ ni ukuvuga abahungu 70 ba Yerubayali, abicira ku ibuye rimwe. Umuhungu wa Yerubayali wari bucura witwaga Yotamu, ni we wenyine warokotse kuko yari yihishe.
6 Nuko abayobozi bose b’i Shekemu n’abantu bose bo muri Beti-milo bateranira hamwe, bashyiraho Abimeleki ngo ababere umwami,+ bamwimikira iruhande rw’inkingi yari i Shekemu hafi y’igiti kinini.
7 Babibwiye Yotamu, ahita agenda ahagarara hejuru ku Musozi wa Gerizimu,+ abahamagara mu ijwi rinini ati: “Yemwe bayobozi b’i Shekemu mwe, nimuntege amatwi, namwe Imana izabatega amatwi.
8 “Umunsi umwe, ibiti byashatse kwishyiriraho umwami. Nuko bibwira igiti cy’umwelayo biti: ‘dutegeke.’+
9 Ariko umwelayo urabisubiza uti: ‘ndeke amavuta yanjye yubahisha Imana n’abantu, ngo ngiye kwirirwa nizunguza hejuru y’ibindi biti?’
10 Nuko ibiti bibwira igiti cy’umutini biti: ‘ngwino udutegeke.’
11 Ariko umutini urabisubiza uti: ‘ndeke uburyohe bwanjye n’imbuto nziza nera, ngo ngiye kwirirwa nizunguza hejuru y’ibindi biti?’
12 Ibiti bibwira igiti cy’umuzabibu biti: ‘ngwino udutegeke.’
13 Umuzabibu urabisubiza uti: ‘ndeke divayi yanjye nshya ishimisha Imana n’abantu, ngo ngiye kwirirwa nizunguza hejuru y’ibindi biti?’
14 Hanyuma ibindi biti byose bibwira igiti cy’umufatangwe biti: ‘ngwino udutegeke.’+
15 Umufatangwe usubiza ibyo biti uti: ‘niba koko mushaka ko mbabera umwami, nimuze mwugame mu gicucu cyanjye. Ariko niba mubyanze, umuriro uve mu mufatangwe utwike ibiti by’amasederi yo muri Libani.’
16 “None se igihe mwashyiragaho Abimeleki ngo ababere umwami,+ mwari mubikuye ku mutima kandi mubona bikwiriye? Ubwo se mwagiriye neza Yerubayali n’abo mu rugo rwe? Ubwo se mwamwituye ibyiza yabakoreye?
17 Igihe papa yabarwaniriraga+ yashyize ubuzima bwe mu kaga, kugira ngo abakize Abamidiyani.+
18 Ariko uyu munsi mwiyemeje kurwanya abo mu rugo rwa papa, mwicira abahungu be uko ari 70 ku ibuye rimwe.+ Mwafashe Abimeleki, umuhungu w’umuja we,+ mumugira umwami kugira ngo ategeke abayobozi b’i Shekemu, mubitewe gusa n’uko ari umuvandimwe wanyu.
19 Niba ibyo mwakoreye Yerubayali n’abo mu rugo rwe mwari mubikuye ku mutima kandi mubona bikwiriye, nimwishimire Abimeleki, na we abishimire.
20 Ariko niba atari ko biri, umuriro uturuke muri Abimeleki utwike abayobozi b’i Shekemu n’abatuye muri Beti-milo+ kandi umuriro uturuke mu bayobozi b’i Shekemu n’abatuye muri Beti-milo utwike Abimeleki.”+
21 Nuko Yotamu+ ahungira i Beri, aba ari ho atura kuko yatinyaga umuvandimwe we Abimeleki.
22 Abimeleki amara imyaka itatu ategeka* muri Isirayeli.
23 Hanyuma Imana irareka* habaho urwango hagati ya Abimeleki n’abayobozi b’i Shekemu maze baramugambanira.
24 Ibyo Imana yabikoze kugira ngo ihorere abahungu 70 ba Yerubayali kubera urugomo bakorewe, maze ihane Abimeleki umuvandimwe wabo kuko ari we wabishe+ kandi ihane abayobozi b’i Shekemu kuko bamufashije kwica abavandimwe be.
25 Abayobozi b’i Shekemu bashyira mu misozi abantu bo kumutega, bakajya bambura abantu bose bacaga aho. Nuko Abimeleki arabimenya.
26 Gali umuhungu wa Ebedi n’abavandimwe be barambuka bajya i Shekemu+ maze abayobozi b’i Shekemu baramwiringira.
27 Bajya mu mirima basarura imizabibu bari bejeje, barayenga, bakora umunsi mukuru, barangije bajya mu rusengero rw’imana yabo+ bararya baranywa maze bavuma* Abimeleki.
28 Nuko Gali umuhungu wa Ebedi aravuga ati: “Abimeleki na Shekemu ni bantu ki ku buryo twabakorera? Si umuhungu wa Yerubayali+ kandi Zebuli si we umutegekera? Ahubwo mwe nimukorere abakomoka kuri Hamori papa wa Shekemu. Ntibyumvikana ukuntu twakorera Abimeleki.
29 Iyaba ari njye wayoboraga aba bantu, nakuraho Abimeleki.” Nuko abwira Abimeleki ati: “Shaka ingabo nyinshi uze turwane.”
30 Zebuli wari umuyobozi w’umujyi yumvise amagambo ya Gali umuhungu wa Ebedi, ararakara cyane.
31 Yoherereza Abimeleki intumwa mu ibanga* aramubwira ati: “Gali umuhungu wa Ebedi n’abavandimwe be bari i Shekemu, none boheje abantu bo mu mujyi ngo bakurwanye.
32 Nuko rero, nijoro wowe n’ingabo zawe muze mwihishe inyuma y’umujyi.
33 Mu gitondo izuba rikimara kurasa, uzinduke kare cyane utere umujyi. Gali n’abantu bari kumwe na we nibasohoka baje kukurwanya uzakore ibishoboka byose umutsinde.”*
34 Nuko Abimeleki n’abo bari kumwe bose bahaguruka nijoro bigabanyamo amatsinda ane, bihisha inyuma y’umujyi wa Shekemu.
35 Gali umuhungu wa Ebedi arasohoka ahagarara ku marembo y’umujyi maze Abimeleki n’abantu bari kumwe na we bahita bavumbuka aho bari bihishe.
36 Gali abonye abo bantu, abwira Zebuli ati: “Dore abantu bamanuka bava mu misozi.” Ariko Zebuli aramusubiza ati: “Urabona ibicucu by’imisozi ukibwira ko ari abantu!”
37 Hashize umwanya, Gali aravuga ati: “Dore abantu bamanuka bavuye mu gihugu hagati kandi itsinda rimwe riturutse mu nzira yo ku giti kinini cy’i Mewonenimu.”
38 Zebuli aramusubiza ati: “Wibagiwe ukuntu wavugaga wiyemera ngo: ‘Abimeleki ni muntu ki ku buryo twamukorera?’+ Aba si ba bantu wavugaga nabi? Ngaho genda urwane na bo.”
39 Nuko Gali asohoka ayoboye abayobozi b’i Shekemu, arwana na Abimeleki.
40 Abimeleki aramwirukankana, Gali aramuhunga. Hanyuma abantu bagenda bapfa inzira yose, kugera ku marembo y’umujyi.
41 Abimeleki akomeza gutura muri Aruma, Zebuli+ na we yirukana Gali n’abavandimwe be mu mujyi wa Shekemu.
42 Bukeye bwaho, abantu bashaka kujya inyuma y’umujyi maze Abimeleki arabimenya.
43 Afata ingabo azigabanyamo amatsinda atatu, zihisha inyuma y’umujyi. Hanyuma abonye ba bantu basohoka mu mujyi, abagabaho igitero arabica.
44 Abimeleki n’amatsinda y’abasirikare bari kumwe na we, bahita bihuta bajya guhagarara ku marembo y’umujyi, naho andi matsinda abiri agaba igitero ku bari inyuma y’umujyi arabica.
45 Abimeleki amara umunsi wose arwana n’abantu bo muri uwo mujyi, hanyuma arawufata. Yica abantu bari bawurimo, arangije arawusenya+ ahasuka umunyu.
46 Abayobozi b’umunara w’i Shekemu bose babyumvise bahita bahungira mu cyumba cyo hasi* cyo mu rusengero rwa Eli-beriti.+
47 Abimeleki akimara kumenya ko abayobozi bose b’umunara w’i Shekemu bateraniye hamwe,
48 we n’abasirikare be bose bazamuka Umusozi wa Salumoni. Afata ishoka atema ishami ry’igiti aritwara ku rutugu, hanyuma abwira abo basirikare bari kumwe ati: “Ibyo mubonye nkora namwe muhite mubikora.”
49 Nuko abo basirikare batema amashami bakurikira Abimeleki. Begeka ayo mashami kuri cya cyumba cyo hasi, baragitwika maze abantu bose bo mu munara w’i Shekemu na bo barapfa, hapfa abagabo n’abagore bagera ku 1.000.
50 Hanyuma Abimeleki ajya i Tebesi, na ho arahatera arahafata.
51 Muri uwo mujyi hagati hari umunara ukomeye. Nuko abagabo n’abagore bose hamwe n’abayobozi bose bo muri uwo mujyi bahungira muri uwo munara, barangije barawukinga, barazamuka bajya ku gisenge cyawo.
52 Abimeleki ajya aho uwo munara uri arawutera maze ajya ku marembo yawo kugira ngo awutwike.
53 Nuko umugore umwe atera Abimeleki ingasire* mu mutwe, amumena agahanga.+
54 Abimeleki ahita ahamagara umugaragu wamutwazaga intwaro, aramubwira ati: “Fata inkota yawe unyice batazavuga ngo: ‘yishwe n’umugore.’” Uwo mugaragu we ahita amukubita inkota, arapfa.
55 Abasirikare b’Abisirayeli babonye ko Abimeleki apfuye, bose basubira mu ngo zabo.
56 Uko ni ko Imana yahannye Abimeleki kubera ibibi yakoreye papa we igihe yicaga abavandimwe be 70.+
57 Nanone Imana yatumye abantu b’i Shekemu bagerwaho n’ingaruka z’ibibi byose bakoze. Ibyo Yotamu+ umuhungu wa Yerubayali+ yavuze abavuma byababayeho.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abo mu muryango wa sekuru ubyara mama we.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ndi igufwa n’umubiri wanyu.”
^ Cyangwa “urusengero.”
^ Cyangwa “yarigize igikomangoma.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “yohereza umwuka mubi.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo ku ijambo “Kuvuma.”
^ Cyangwa “akoresheje amayeri.”
^ Cyangwa “uzamukorere icyo ukuboko kwawe gushoboye cyose.”
^ Cyangwa “mu gihome.”
^ Ni ibuye bakoreshaga basya ibinyampeke.