Abacamanza 7:1-25

  • Gideyoni n’abasirikare be 300 (1-8)

  • Abasirikare ba Gideyoni batsinda Abamidiyani (9-25)

    • “Intambara ni iya Yehova na Gideyoni!” (20)

    • Abamidiyani basubiranamo bakicana (21, 22)

7  Nuko Yerubayali, ari we Gideyoni,+ n’abasirikare bose bari kumwe na we bazinduka kare mu gitondo, bakambika ku iriba rya Harodi. Abamidiyani na bo bari bakambitse mu kibaya, mu majyaruguru y’inkambi ya Gideyoni, hafi y’umusozi wa More.  Yehova abwira Gideyoni ati: “Abasirikare bawe ni benshi cyane ku buryo ntatuma batsinda Abamidiyani.+ Bishobora gutuma Abisirayeli biyemera bakavuga bati: ‘amaboko yacu ni yo yadukijije.’+  None hamagara abasirikare ubabwire uti: ‘uwumva afite ubwoba kandi akaba atitira, niyitahire.’”+ Uko ni ko Gideyoni yabagerageje. Nuko abasirikare 22.000 basubira iwabo, hasigara 10.000.  Ariko Yehova abwira Gideyoni ati: “Abasirikare baracyari benshi cyane. Bamanure bajye ku mazi kugira ngo abe ari ho mbakugeragereza. Umuntu wese ndi bukubwire nti: ‘Uyu ni we muri bujyane,’ uwo ni we uri bujyane nawe. Ariko uwo ndi bukubwire nti: ‘Uyu ntimuri bujyane,’ uwo ntari bujyane nawe.”  Nuko Gideyoni amanura abasirikare bajya ku mazi. Yehova abwira Gideyoni ati: “Abasirikare bose bari bunywe amazi bakoresheje ikiganza* ubatandukanye n’abari bunywe amazi bapfukamye.”  Abasirikare bose banywesheje amazi ikiganza, babaye 300. Abasigaye bose banyoye amazi bapfukamye.  Yehova abwira Gideyoni ati: “Abasirikare 300 banywesheje amazi ikiganza ni bo nzakoresha kugira ngo mbakize kandi nzatuma utsinda Abamidiyani.+ Abasigaye bose bareke bitahire, buri muntu ajye iwe.”  Nuko abo basirikare 300 bafata ibyokurya n’amahembe y’abo basirikare bandi, Gideyoni asigarana n’abo basirikare 300 gusa, abandi arabasezerera ngo basubire iwabo. Inkambi y’Abamidiyani yari mu kibaya,+ munsi y’aho Gideyoni yari ari.  Iryo joro Yehova abwira Gideyoni ati: “Haguruka utere inkambi yabo, kuko ndi butume ubatsinda.+ 10  Ariko niba ufite ubwoba bwo kuyitera, manukana n’umugaragu wawe Pura mujye kuri iyo nkambi. 11  Utege amatwi ibivugirwa muri iyo nkambi, biratuma ugira ubutwari* bwo kuyitera.” Nuko we n’umugaragu we Pura baramanuka bagera aho inkambi y’abo basirikare itangirira. 12  Icyo gihe Abamidiyani, Abamaleki n’Abiburasirazuba+ bose bari buzuye mu kibaya ari benshi cyane nk’inzige. Ntawashoboraga kubara+ ingamiya zabo kuko zari nyinshi nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja. 13  Gideyoni araza asanga hari umusirikare urimo kubwira mugenzi we ibyo yarose ati: “Umva inzozi narose. Nabonye umugati ubumbabumbye ukozwe mu ngano za sayiri ugenda mu nkambi y’Abamidiyani wikaraga. Wageze ku ihema uryikubitaho riragwa;+ warishenye rirarambarara.” 14  Nuko mugenzi we aramusubiza ati: “Icyo nta kindi ni inkota ya Gideyoni+ umuhungu wa Yowashi w’Umwisirayeli. Imana izatuma atsinda Abamidiyani n’abo muri iyi nkambi bose.”+ 15  Gideyoni acyumva iby’izo nzozi n’icyo zisobanura,+ ahita yunama, arasenga. Hanyuma asubira mu nkambi y’Abisirayeli aravuga ati: “Nimuhaguruke, kuko Yehova atumye dutsinda inkambi y’Abamidiyani.” 16  Ba basirikare 300 abagabanyamo amatsinda atatu, buri wese amuha ihembe+ n’ikibindi kinini kirimo ubusa bashyiramo n’ibintu bitanga urumuri.* 17  Arababwira ati: “Murebe ibyo nkora namwe abe ari byo mukora. Ningera aho inkambi itangirira, ibyo ndi bukore abe ari byo namwe mukora. 18  Njye n’abo turi kumwe bose nituvuza amahembe, mwebwe aho muri bube muri mugose inkambi, muvuze amahembe kandi muvuge muti: ‘intambara ni iya Yehova na Gideyoni!’” 19  Gideyoni azana n’abantu 100 bari kumwe na we, bagera aho inkambi itangirira mbere ya saa sita z’ijoro,* bamaze guhinduranya abarinzi. Nuko bavuza amahembe,+ bakubita hasi bya bibindi bari bafite biramenagurika.+ 20  Abo muri ya matsinda atatu y’ingabo bavuza amahembe, bamena n’ibibindi bari bafite. Bari bafashe ibintu bitanga urumuri mu kuboko kw’ibumoso kandi bavugije amahembe bari bafashe mu kuboko kw’iburyo. Maze bavuga mu ijwi ryo hejuru bati: “Intambara ni iya Yehova na Gideyoni!” 21  Icyo gihe buri wese yari ahagaze mu mwanya we bazengurutse inkambi. Nuko abasirikare b’Abamidiyani bose bariruka, bahunga bavuza induru.+ 22  Ba basirikare 300 bakomeza kuvuza amahembe, Yehova atuma buri wese mu bari mu nkambi ahindukirana mugenzi we amwicisha inkota.+ Nuko abasirikare b’Abamidiyani barahunga bagera i Beti-shita ahagana i Serera no ku mupaka wa Abeli-mehola+ hafi y’i Tabati. 23  Hanyuma bahamagara Abisirayeli bo mu muryango wa Nafutali, uwa Asheri n’uwa Manase bose,+ bakurikira Abamidiyani. 24  Gideyoni yohereza intumwa mu karere kose k’imisozi miremire ya Efurayimu, ngo zibabwire ziti: “Nimumanuke mutere Abamidiyani, mubatange ku byambu by’i Beti-bara no kuri Yorodani kandi muhashyire abasirikare kugira ngo bababuze kwambuka.” Nuko abasirikare bose bo muri Efurayimu bahurira hamwe bafata ibyambu byose by’i Beti-bara no kuri Yorodani. 25  Nanone bafata abatware babiri b’Abamidiyani, ari bo Orebu na Zebu. Orebu bamwiciye ku rutare runini nyuma rwaje kwitwa “urutare rwa Orebu,”+ naho Zebu bamwicira aho bengeraga divayi nyuma haje kumwitirirwa. Bakomeza gukurikira Abamidiyani,+ bazanira Gideyoni igihanga cya Orebu n’icya Zebu mu karere ka Yorodani.

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umuntu wese uri bunywe amazi akoresheje ururimi nk’uko imbwa zibigenza.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amaboko yawe arakomera.”
Cyangwa “ifumba igurumana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igicuku kinishye.” Ni ukuvuga hagati ya saa yine na saa munani z’ijoro.