Abacamanza 18:1-31
18 Icyo gihe Isirayeli nta mwami yagiraga.+ Muri icyo gihe kandi abo mu muryango wa Dani+ bari bagishaka aho gutura ngo habe umurage wabo, kuko bari batarahabwa umurage mu yindi miryango y’Abisirayeli.+
2 Nuko abakomoka mu muryango wa Dani bohereza abagabo batanu bari intwari; bava i Sora na Eshitawoli,+ bajya gushaka igihugu uwo muryango waturamo no kucyitegereza. Barababwira bati: “Nimugende mwitegereze icyo gihugu.” Bageze mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, barara kwa Mika.+
3 Bageze hafi y’urugo rwa Mika, bumvise ijwi* rya wa musore w’Umulewi bararimenya, bajya kumureba, baramubaza bati: “Ni nde wakuzanye hano? Hano se uhakora iki? Ni iki cyatumye uhaguma?”
4 Ababwira ibyo Mika yamukoreye n’ukuntu yamuhaye akazi ko kumubera umutambyi.+
5 Baramubwira bati: “Ngaho tubarize Imana kugira ngo tumenye niba urugendo rwacu ruzagenda neza.”
6 Uwo mutambyi arabasubiza ati: “Nimugende amahoro, kuko Yehova abashyigikiye.”
7 Nuko ba bagabo batanu baragenda bagera i Layishi+ babona ukuntu abantu bari bahatuye nta cyo babuze nk’Abanyasidoni. Biberagaho mu mahoro nta cyo bikanga+ kandi muri ako gace nta mutegetsi w’umunyagitugu wari uhari wabatera ubwoba. Bari batuye kure cyane y’Abanyasidoni, nta mishyikirano bagirana n’abandi bantu.
8 Ba bagabo batanu basubiye i Sora na Eshitawoli+ kureba abavandimwe babo, abavandimwe babo barababaza bati: “Urugendo rwagenze rute?”
9 Barabasubiza bati: “Nimureke dutere icyo gihugu kuko twamaze kukireba tugasanga ari cyiza. Nta mpamvu yo gutinda; mugire vuba tujye gufata icyo gihugu.
10 Nimugera muri icyo gihugu, muzahasanga abantu badafite icyo bikanga+ kandi ni igihugu kinini cyane. Ni igihugu kirimo ibintu byose byo ku isi kandi Imana yakibahaye.”+
11 Nuko abagabo 600 bo mu muryango wa Dani bafata intwaro zabo, bahaguruka i Sora na Eshitawoli.+
12 Barazamuka bakambika i Kiriyati-yeyarimu+ mu Buyuda. Ni cyo cyatumye bahita Mahane-dani*+ kugeza n’uyu munsi.* Ni mu burengerazuba bwa Kiriyati-yeyarimu.
13 Bavuye aho bajya mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, bagera kwa Mika.+
14 Ba bagabo batanu bari baragiye kuneka igihugu cy’i Layishi,+ babwira bagenzi babo bati: “Mwari muzi ko muri aya mazu, harimo efodi, ikigirwamana cyo gusengera mu rugo,* igishushanyo kibajwe n’igishushanyo gikozwe mu cyuma?*+ Mube mutekereza icyo mugomba gukora.”
15 Nuko bahagarara aho maze bajya ku nzu ya wa musore w’Umulewi+ yari mu rugo rwa Mika, bamubaza amakuru.
16 Ariko ba bagabo 600 bo mu muryango wa Dani+ bari bafite intwaro, bari bahagaze ku irembo.
17 Ba bagabo batanu bari baragiye kuneka icyo gihugu+ barinjira, kugira ngo bafate igishushanyo kibajwe, efodi,+ ikigirwamana cyo gusengera mu rugo+ n’igishushanyo gikozwe mu cyuma.*+ (Naho wa mutambyi+ yari ahagaze ku marembo ari kumwe na ba bagabo 600 bafite intwaro.)
18 Binjira mu nzu ya Mika bafata igishushanyo kibajwe, efodi, ikigirwamana cyo gusengera mu rugo n’igishushanyo gikozwe mu cyuma.* Wa mutambyi abibonye arababaza ati: “Ariko se muri mu biki?”
19 Baramubwira bati: “Ceceka! Ntitwongere kukumva! Ahubwo dukurikire, utubere umujyanama* n’umutambyi. None se ari ukuba umutambyi w’urugo rw’umuntu umwe+ no kuba umutambyi w’umuryango n’umutambyi w’Abisirayeli+ wahitamo iki?
20 Uwo mutambyi abyumvise biramushimisha, afata efodi, ikigirwamana cyo gusengera mu rugo n’igishushanyo kibajwe+ ajyana na bo.
21 Nuko bakomeza urugendo, imbere yabo hari abana babo n’amatungo yabo n’ibintu byabo by’agaciro.
22 Bamaze kurenga, abagabo bari baturanye na Mika bahurira hamwe, bakurikira ba bantu bo mu muryango wa Dani babageraho.
23 Kubera ko baje bavuza induru, abantu bo mu muryango wa Dani barahindukiye babaza Mika bati: “Ko tubona wazanye aba bantu bose, ufite ikihe kibazo?”
24 Arabasubiza ati: “Imana zanjye nikoreye mwazijyanye, mujyana n’umutambyi wanjye. Ubwo se murumva hari ikintu nsigaranye? None muratinyuka mukambaza ngo: ‘ufite ikihe kibazo?’”
25 Abo mu muryango wa Dani baramusubiza bati: “Reka kudutonganya, cyangwa se aba bagabo barakaye bakwice bice n’umuryango wawe.”
26 Abakomoka mu muryango wa Dani bikomereza urugendo rwabo. Mika abonye ko bamurusha imbaraga, arakata yisubirira iwe.
27 Bamaze gutwara ibyo Mika yari yarakoze, bagatwara n’umutambyi we, bagiye i Layishi+ ahari hatuye ba bantu bafite amahoro kandi badafite icyo bikanga.+ Babicishije inkota kandi umujyi wabo barawutwika.
28 Uwo mujyi nta wawutabaye, kuko wari kure cyane y’i Sidoni kandi abaturage baho nta mishyikirano bagiranaga n’abandi bantu. Uwo mujyi wari mu kibaya cya Beti-rehobu.+ Abakomoka mu muryango wa Dani bongeye kuwubaka, bawuturamo.
29 Nanone uwo mujyi bawita Dani,+ izina rya sekuruza Dani, wabyawe na Isirayeli.+ Ariko mbere uwo mujyi witwaga+ Layishi.
30 Nyuma y’ibyo, abakomoka kuri Dani bashinga cya gishushanyo kibajwe+ kugira ngo bajye bagisenga. Kandi Yonatani+ umuhungu wa Gerushomu+ ukomoka kuri Mose n’abahungu be, baba abatambyi b’umuryango wa Dani, kugeza igihe abaturage bo muri icyo gihugu bajyaniwe mu kindi gihugu ku ngufu.
31 Icyo gishushanyo kibajwe Mika yari yarikoreye, cyagumye aho igihe cyose inzu y’Imana y’ukuri yamaze i Shilo.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “imvugo.”
^ Bisobanura ngo: “Inkambi ya Dani.”
^ Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
^ Cyangwa “imana yo mu rugo.” Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “terafimu.”
^ Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”
^ Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”
^ Cyangwa “igishushanyo kiyagijwe.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “papa.”