Abacamanza 10:1-18

  • Umucamanza Tola na Yayiri (1-5)

  • Abisirayeli bigomeka hanyuma bakihana (6-16)

  • Abamoni bitegura kurwana n’Abisirayeli (17, 18)

10  Nyuma ya Abimeleki, haje Tola ukomoka kuri Isakari akiza Abisirayeli.+ Yari umuhungu wa Puwa, umuhungu wa Dodo kandi yabaga i Shamiri mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu.  Yamaze imyaka 23 ari umucamanza wa Isirayeli maze arapfa, bamushyingura i Shamiri.  Yasimbuwe na Yayiri w’i Gileyadi, amara imyaka 22 ari umucamanza wa Isirayeli.  Yayiri yari afite abahungu 30 bagenderaga ku ndogobe 30 kandi bari bafite imijyi 30. Iyo mijyi yakomeje kwitwa Havoti-yayiri+ kugeza n’uyu munsi.* Iri mu gihugu cy’i Gileyadi.  Hanyuma Yayiri arapfa, bamushyingura i Kamoni.  Abisirayeli bongera gukora ibintu Yehova yanga,+ batangira gusenga Bayali+ n’ibishushanyo bya Ashitoreti, imana zo muri Aramu,* imana z’i Sidoni, imana z’i Mowabu,+ imana z’Abamoni+ n’imana z’Abafilisitiya.+ Bataye Yehova bareka kumukorera.  Yehova arakarira Abisirayeli cyane, abateza* Abafilisitiya n’Abamoni.+  Muri uwo mwaka bababaza Abisirayeli bari batuye i Gileyadi, mu burasirazuba bwa Yorodani mu gihugu cy’Abamori kandi babagirira nabi cyane. Ibyo byamaze imyaka 18.  Nanone Abamoni bajyaga bambuka Yorodani bagatera umuryango wa Yuda, uwa Benyamini n’uwa Efurayimu. Nuko Abisirayeli bariheba cyane. 10  Batakiye Yehova ngo abatabare,+ baravuga bati: “Twagukoreye icyaha kuko twaretse Imana yacu, tugakorera Bayali.”+ 11  Yehova abaza Abisirayeli ati: “Ese sinabakijije igihe Abanyegiputa,+ Abamori,+ Abamoni, Abafilisitiya,+ 12  Abasidoni, Abamaleki n’Abamidiyani babagiriraga nabi? Mwarantakiye ndababakiza. 13  Ariko mwarantaye, mukorera izindi mana.+ Ni yo mpamvu nanjye ntazongera kubakiza.+ 14  Nimugende mutakire+ imana mwahisemo gukorera, abe ari zo zizajya zibakiza igihe muzaba muhuye n’ibibazo.”+ 15  Abisirayeli basubiza Yehova bati: “Twakoze icyaha, none udukorere icyo ushaka cyose. Ariko rwose uyu munsi tubabarire udukize.” 16  Nuko bareka gusenga imana z’abanyamahanga maze bakorera Yehova,+ na we ababazwa cyane n’ibibazo Abisirayeli bahuraga na byo.+ 17  Hanyuma ingabo z’Abamoni+ zihurira hamwe i Gileyadi, ingabo z’Abisirayeli na zo zihurira i Misipa. 18  Nuko abantu b’i Gileyadi n’abatware baho barabazanya bati: “Ni nde uzatuyobora tukarwana n’Abamoni?+ Uwo muntu ni we uzaba umuyobozi w’abatuye i Gileyadi bose.”

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
Cyangwa “Siriya.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abagurisha mu maboko.”