Abacamanza 1:1-36
1 Yosuwa amaze gupfa,+ Abisirayeli* babaza Yehova+ bati: “Ni nde muri twe uzabanza gutera Abanyakanani?”
2 Yehova arabasubiza ati: “Abakomoka mu muryango wa Yuda ni bo bazabanza+ kandi nzatuma bafata* icyo gihugu.”
3 Nuko abo mu muryango wa Yuda babwira abavandimwe babo bakomoka kuri Simeyoni bati: “Nimuze mu karere twahawe*+ mudufashe kurwanya Abanyakanani, natwe tuzaza mu karere kanyu tubafashe.” Nuko abakomoka kuri Simeyoni bajyana na bo.
4 Igihe abo mu muryango wa Yuda bateraga Abanyakanani n’Abaperizi, Yehova yatumye babatsindira+ i Bezeki, batsinda ingabo 10.000.
5 Basanze Adoni-bezeki i Bezeki, baharwanira na we kandi batsinda Abanyakanani+ n’Abaperizi.+
6 Ariko igihe Adoni-bezeki yahungaga baramukurikiye, baramufata, bamuca ibikumwe n’amano manini.
7 Nuko Adoni-bezeki aravuga ati: “Hari abami 70 naciye ibikumwe n’amano manini batoragura ibyokurya munsi y’ameza yanjye. Ibyo nabakoreye ni byo nanjye Imana inkoreye.” Hanyuma bamujyana i Yerusalemu+ maze apfirayo.
8 Nanone abakomoka kuri Yuda bateye Yerusalemu+ barayifata, bicisha inkota abahatuye bose, maze uwo mujyi barawutwika.
9 Hanyuma baramanuka batera Abanyakanani bari batuye mu karere k’imisozi miremire n’i Negebu no muri Shefela.+
10 Nanone bateye Abanyakanani bari batuye i Heburoni (Heburoni yahoze yitwa Kiriyati-aruba), batsinda Sheshayi, Ahimani na Talumayi.+
11 Bavayo batera abari batuye i Debiri.+ (Debiri yahoze yitwa Kiriyati-seferi.)+
12 Kalebu+ aravuga ati: “Umuntu uri butsinde Kiriyati-seferi akayifata, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.”+
13 Nuko Otiniyeli+ umuhungu wa Kenazi,+ murumuna wa Kalebu, afata uwo mujyi maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa.
14 Akisa agiye kujya ku mugabo we Otiniyeli, yinginga uwo mugabo we ngo asabe papa we Kalebu isambu. Nuko Akisa ava ku ndogobe.* Kalebu aramubaza ati: “Urifuza iki?”
15 Akisa aramusubiza ati: “Mpa umugisha, kuko isambu wampaye ari iyo mu majyepfo,* umpe na Guloti-mayimu.”* Nuko Kalebu amuha Guloti ya Ruguru na Guloti y’Epfo.
16 Abakomoka kuri Keni,+ papa w’umugore wa Mose,+ bava mu mujyi w’ibiti by’imikindo*+ bari kumwe n’abo mu muryango wa Yuda, bajya mu butayu bwo mu Buyuda mu majyepfo ya Aradi,+ baturana n’abaturage baho.+
17 Abo mu muryango wa Yuda n’abavandimwe babo bo mu muryango wa Simeyoni batera Abanyakanani bari batuye i Sefati, barabarimbura.+ Uwo mujyi bawita Horuma.*+
18 Hanyuma abo mu muryango wa Yuda bafata Gaza,+ Ashikeloni,+ Ekuroni+ n’uturere twaho.
19 Yehova yashyigikiye abo mu muryango wa Yuda maze bafata akarere k’imisozi miremire, ariko ntibashobora kwirukana abaturage bo mu bibaya, kuko bari bafite amagare y’intambara afite inziga ziriho ibyuma bityaye cyane.*+
20 Heburoni bayihaye Kalebu nk’uko Mose yari yarabimusezeranyije,+ ahirukana abahungu batatu ba Anaki.+
21 Ariko abakomoka kuri Benyamini ntibirukanye Abayebusi bari batuye i Yerusalemu, ahubwo Abayebusi bakomeje guturana na bo muri Yerusalemu kugeza n’uyu munsi.*+
22 Hagati aho, abakomoka kuri Yozefu+ bateye i Beteli kandi Yehova yarabashyigikiye.+
23 Igihe abakomoka kuri Yozefu bajyaga kuneka i Beteli (uwo mujyi wahoze witwa Luzi),+
24 hari umugabo babonye asohotse muri uwo mujyi, nuko baramubwira bati: “Turakwinginze, twereke aho tunyura kugira ngo twinjire mu mujyi, natwe tuzakugaragariza urukundo rudahemuka.”
25 Nuko uwo mugabo abereka aho binjirira muri uwo mujyi. Bicisha inkota abawutuye, ariko uwo mugabo n’abo mu muryango we bose barabareka barigendera.+
26 Uwo mugabo ajya mu gihugu cy’Abaheti yubakayo umujyi awita Luzi. Uko ni ko witwa kugeza n’uyu munsi.
27 Abakomoka kuri Manase ntibafashe Beti-sheyani n’imidugudu yaho, Tanaki+ n’imidugudu yaho, Dori n’abaturage baho n’imidugudu yaho, Ibuleyamu n’abaturage baho n’imidugudu yaho na Megido n’abaturage baho n’imidugudu yaho.+ Abanyakanani bakomeje gutura muri icyo gihugu.
28 Abisirayeli bamaze gukomera, bakoresheje Abanyakanani imirimo y’agahato,+ ariko ntibabirukanye burundu.+
29 Abakomoka kuri Efurayimu na bo ntibirukanye Abanyakanani bari batuye i Gezeri. Abo Banyakanani bakomeje guturana n’abakomoka kuri Efurayimu i Gezeri.+
30 Abakomoka kuri Zabuloni ntibirukanye abaturage b’i Kitironi n’ab’i Nahaloli.+ Abo Banyakanani bakomeje guturana na bo bakora imirimo y’agahato.+
31 Abakomoka kuri Asheri ntibirukanye abaturage bo muri Ako, ab’i Sidoni,+ abo muri Ahulaba, Akizibu,+ Heliba, Afiki+ n’abo muri Rehobu.+
32 Abo Banyakanani bakomeje gutura muri icyo gihugu kubera ko abakomoka kuri Asheri batabirukanye.
33 Abakomoka kuri Nafutali ntibirukanye abaturage b’i Beti-shemeshi n’ab’i Beti-anati,+ ahubwo bakomeje guturana n’abo Banyakanani bo muri icyo gihugu.+ Abakomoka kuri Nafutali bakoresheje abaturage b’i Beti-shemeshi n’ab’i Beti-anati imirimo y’agahato.
34 Abamori bahejeje abakomoka kuri Dani mu karere k’imisozi miremire, ntibabemerera kumanuka ngo bature mu bibaya.+
35 Nuko Abamori bakomeza gutura ku Musozi wa Heresi muri Ayaloni+ n’i Shalubimu.+ Ariko abakomoka kuri Yozefu bamaze gukomera* bakoresha abo bantu imirimo y’agahato.
36 Akarere k’Abamori kaheraga ku nzira izamuka ijya Akurabimu,+ kagahera n’i Sela kakazamuka mu misozi.
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “abahungu ba Isirayeli.”
^ Cyangwa “nabahaye.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu mugabane wacu.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “acyicaye ku ndogobe akoma mu mashyi.”
^ Cyangwa “Negebu.” Isambu yo mu majyepfo yari yumagaye.
^ Bisobanura ngo: “Ibidendezi by’Amazi.”
^ Ni ukuvuga, Yeriko.
^ Bisobanura “kurimbura.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “amagare y’ibyuma.”
^ Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ukuboko kwabo kumaze kuremera.”