Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 4:1-22

  • Igicaniro, Ikigega cy’amazi n’ibikarabiro (1-6)

  • Ibitereko by’amatara, ameza, n’urugo (7-11a)

  • Imirimo ya nyuma yo kubaka urusengero (11b-22)

4  Nuko acura igicaniro cy’umuringa,+ cyari gifite uburebure bwa metero icyenda,* ubugari bwa metero icyenda n’ubuhagarike bwa metero 5 na santimetero 50.*  Acura ikigega cy’amazi*+ mu muringa washongeshejwe. Cyari gifite ishusho y’uruziga. Umurambararo wacyo wari metero 4 na santimetero 50,* ubuhagarike bwacyo ari metero 2 na santimetero 50.* Umuzenguruko wacyo wari metero 13.*+  Munsi y’urugara rwacyo hariho imitako imeze nk’uducuma+ izengurutse icyo kigega. Kuri buri santimetero 44* hariho imitako 10. Iyo mitako imeze nk’uducuma yari iri ku mirongo ibiri kandi yari yaracuranywe n’icyo kigega.  Icyo kigega cyari giteretse ku bimasa 12.+ Ibimasa 3 byarebaga mu majyaruguru, ibindi 3 mu burengerazuba, ibindi 3 mu majyepfo naho ibindi 3 bikareba mu burasirazuba. Icyo kigega cyari giteretse hejuru yabyo kandi ibyo bimasa byari biteranye umugongo.  Umubyimba wacyo wanganaga na santimetero zirindwi na mirimetero enye.* Urugara rwacyo rwari ruteye nk’urw’ikibindi, rufite ishusho nk’iy’ururabyo rw’irebe. Icyo kigega cyajyagamo litiro 66.000* z’amazi.  Nanone acura ibikarabiro 10 mu muringa, 5 abishyira iburyo, ibindi 5 abishyira ibumoso.+ Babyogerezagamo ibintu byose byakoreshwaga igihe babaga batamba ibitambo bitwikwa n’umuriro.+ Ariko ikigega cy’amazi ni cyo abatambyi bavomagamo amazi yo gukaraba.+  Hanyuma acura muri zahabu ibitereko 10 by’amatara,+ akurikije amabwiriza yari yahawe,+ abishyira mu rusengero, 5 abishyira iburyo, ibindi 5 abishyira ibumoso.+  Akora n’ameza 10 ayashyira mu rusengero, 5 ayashyira iburyo andi 5 ibumoso;+ acura n’ibisorori 100 muri zahabu.  Yubaka n’urugo+ rw’abatambyi+ n’urundi rugo runini,+ akora n’inzugi z’amarembo y’urwo rugo, aziyagirizaho umuringa. 10  Ikigega cy’amazi agishyira iburyo bw’inzu ahagana mu burasirazuba.+ 11  Nanone Hiramu yakoze ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’udusorori.+ Nuko Hiramu arangiza imirimo yose yakoraga ku nzu y’Imana y’ukuri,+ abisabwe n’Umwami Salomo. Ibi ni byo yacuze: 12  Inkingi ebyiri+ n’imitwe ifite ishusho y’isorori yari hejuru kuri izo nkingi zombi, inshundura ebyiri+ zari zitwikiriye imitwe ibiri y’izo nkingi, 13  amakomamanga* 400+ yo ku nshundura zombi, ni ukuvuga imirongo ibiri y’amakomamanga yari kuri buri rushundura, atwikiriye imitwe ibiri imeze nk’amasorori yari kuri izo nkingi,+ 14  amagare* 10 n’ibikarabiro 10 byo kuri ayo magare,+ 15  ikigega n’ibimasa 12 byari munsi yacyo,+ 16  ibikoresho byo gukuraho ivu, ibitiyo n’ibintu bimeze nk’amakanya.+ Ibyo bikoresho by’inzu ya Yehova Hiramu-abivu+ yacuriye Umwami Salomo, byose yabicuze mu muringa usennye. 17  Umwami yabishongeshereje mu karere ka Yorodani, ahantu habaga ibumba ryinshi hagati ya Sukoti+ na Saretani. 18  Ibyo bikoresho byose Salomo yabikoze ari byinshi cyane, ku buryo uburemere bw’uwo muringa butigeze bupimwa.+ 19  Salomo akora ibikoresho byose+ by’inzu y’Imana y’ukuri. Acura muri zahabu igicaniro+ n’ameza+ y’imigati igenewe Imana.*+ 20  Acura muri zahabu itavangiye ibitereko by’amatara n’amatara yabyo,+ kugira ngo ajye yakira imbere y’icyumba cy’imbere cyane, nk’uko yabitegetswe; 21  acura muri zahabu indabyo, amatara n’udukoresho two kuvana ibishirira ku rutambi; yabicuze muri zahabu itavangiye, nziza cyane kurusha izindi; 22  acura muri zahabu itavangiye udukoresho two kuzimya umuriro, amasorori, ibikombe n’ibikoresho byo kurahuza amakara. Yacuze muri zahabu inzugi z’imiryango y’icyumba cy’Ahera Cyane+ n’iz’imiryango y’Ahera.*+

Ibisobanuro ahagana hasi

Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 20.” Umukono umwe ungana na santimetero 44,5. Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inyanja.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 10.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 5.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “imikono 30.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “umukono umwe.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ubugari bw’ikiganza.” Reba Umugereka wa B14.
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “bati 3.000.” Bati imwe ingana na litilo 22. Reba Umugereka wa B14.
Ni imbuto zijya kumera nka pome.
Cyangwa “amagare y’amazi.”
Cyangwa “imigati yo kumurikwa.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urusengero.”