Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 31:1-21

  • Hezekiya akuraho ubuhakanyi (1)

  • Abatambyi n’Abalewi bahabwa ubufasha (2-21)

31  Ibyo byose birangiye, Abisirayeli bose bari aho bajya mu mijyi y’u Buyuda bamenagura inkingi z’amabuye zisengwa,+ batema inkingi z’ibiti* zisengwa,+ basenya ahantu hirengeye+ n’ibicaniro byose+ byo mu Buyuda, mu karere ka Benyamini, ndetse no mu karere ka Efurayimu no mu ka Manase,+ kugeza barangije kubisenya byose. Hanyuma Abisirayeli bose basubira mu mijyi yabo, buri wese ajya aho yari yarahawe umugabane.  Nuko Hezekiya ashyira abatambyi n’Abalewi mu matsinda,+ buri mutambyi n’Umulewi amushyira mu itsinda+ akurikije umurimo we,+ kugira ngo batambe ibitambo bitwikwa n’umuriro n’ibitambo bisangirwa,* bakore umurimo w’Imana, bayishimire kandi bayisingirize ku marembo y’urugo rw’urusengero* rwa Yehova.+  Umwami yafashe ku mutungo we arawutanga, kugira ngo ube ibitambo bitwikwa n’umuriro,+ ni ukuvuga ibitambo bitwikwa n’umuriro bya mu gitondo n’ibya nimugoroba,+ ibitambo bitwikwa n’umuriro byo ku Masabato,+ ibyatambwaga ku munsi mukuru wabaga ukwezi kwagaragaye+ n’ibyatambwaga ku yindi minsi mikuru,+ nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Yehova.  Nanone yategetse abaturage b’i Yerusalemu gutanga ibyari bigenewe abatambyi n’Abalewi,+ kugira ngo bashobore kumvira mu buryo bwuzuye ibyo Yehova yabasabaga.  Abisirayeli bakimara kumva iryo tegeko, bongera ibinyampeke byeze mbere batangaga, divayi nshya, amavuta,+ ubuki n’ibindi byose bari bejeje mu murima.+ Bazanye kimwe cya cumi cya buri kintu, babizana ari byinshi.+  Abisirayeli n’Abayuda bari batuye mu mijyi yo mu Buyuda na bo bazana icya cumi cy’inka, icya cumi cy’intama n’icya cumi cy’ibintu byera,+ byerejwe Yehova Imana yabo. Barabizana biba ibirundo byinshi cyane.  Batangiye kurunda ibyo batanzeho impano mu kwezi kwa gatatu,+ barangiza mu kwezi kwa karindwi.+  Igihe Hezekiya n’abatware bazaga bakabona ibyo birundo, bahise basingiza Yehova kandi basabira Abisirayeli umugisha.  Hezekiya abaza abatambyi n’Abalewi iby’ibyo birundo, 10  maze umutambyi mukuru Azariya wo mu muryango wa Sadoki aramubwira ati: “Uhereye igihe abantu batangiriye kuzana ibyo batanzeho impano mu nzu ya Yehova,+ abantu barariye barahaga kandi haracyari ibintu byinshi cyane, kuko Yehova yahaye abantu be umugisha, none dore ibisigaye na byo ni byinshi.”+ 11  Hezekiya ategeka ko batunganya ibyumba byo kubikamo*+ byo mu nzu ya Yehova, n’uko barabitunganya. 12  Bakomeza kuzana impano na kimwe cya cumi+ n’ibintu byera babikuye ku mutima. Umulewi witwaga Konaniya ni we wari ushinzwe ibyo byose, yungirijwe n’umuvandimwe we Shimeyi. 13  Yehiyeli, Azaziya, Nahati, Asaheli, Yerimoti, Yozabadi, Eliyeli, Isimakiya, Mahati na Benaya ni bo bafashaga Konaniya n’umuvandimwe we Shimeyi nk’uko byari byarategetswe n’Umwami Hezekiya. Azariya ni we wari ushinzwe ibyo mu nzu y’Imana y’ukuri. 14  Kore umuhungu wa Imuna w’Umulewi warindaga irembo ry’iburasirazuba,+ ni we wari ushinzwe amaturo atangwa ku bushake+ agenewe Imana y’ukuri, no guha abatambyi amaturo yaturwaga Yehova+ n’ibintu byera cyane.+ 15  Yari yungirijwe na Edeni, Miniyamini, Yeshuwa, Shemaya, Amariya na Shekaniya babaga mu mijyi y’abatambyi.+ Bari bafite inshingano yahabwaga abantu biringirwa yo guha abavandimwe babo bari mu matsinda ibyo bari bagenewe,+ bakabaha ibingana batitaye ku mukuru cyangwa umuto. 16  Iyo nshingano yabo yiyongeraga ku yo guha ab’igitsina gabo babaruwe hakurikijwe ibisekuru byabo ibyari bibagenewe, kuva ku bafite imyaka itatu kujyana hejuru, babaga baje mu nzu ya Yehova gukora imirimo bashinzwe buri munsi hakurikijwe amatsinda yabo. 17  Abatambyi babaruwe hakurikijwe ibisekuru byabo n’imiryango ya ba sekuruza,+ ndetse n’Abalewi, kuva ku bafite imyaka 20 kujyana hejuru,+ babarurwa hakurikijwe inshingano bari bafite mu matsinda yabo.+ 18  Mu babaruwe hakurikijwe ibisekuru byabo, harimo abana babo, abagore babo, abahungu babo n’abakobwa babo, mbese bose barabaruwe. (Kubera ko bari bafite inshingano yahabwaga abantu biringirwa, bakomezaga kwiyeza kugira ngo bakore umurimo wera.) 19  Nanone habaruwe abatambyi bakomoka kuri Aroni babaga mu mijyi yabo ifite amasambu arimo inzuri* zo kuragiramo amatungo.+ Mu mijyi yose hari abagabo bari baratoranyijwe bavuzwe mu mazina, bari bashinzwe gutanga ibintu byari bigenewe buri muntu wese w’igitsina gabo wo mu batambyi n’Abalewi bose babaruwe hakurikijwe ibisekuru byabo. 20  Uko ni ko Hezekiya yabigenje mu Buyuda hose, akomeza gukora ibyiza kandi bikwiriye, abera indahemuka Yehova Imana ye. 21  Ibyo yakoze byose ashaka Imana ye, byaba ibijyanye n’umurimo w’inzu y’Imana y’ukuri+ cyangwa ibijyanye n’Amategeko n’amabwiriza, yabikoranye umutima we wose kandi yabigezeho.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “ibitambo by’uko umuntu abanye neza n’Imana.”
Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “inkambi.”
Cyangwa “ibyumba byo kuriramo.”
Ni aho amatungo arisha.