Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 19:1-11
19 Yehoshafati umwami w’u Buyuda agaruka iwe i Yerusalemu amahoro.+
2 Yehu+ umuhungu wa Hanani+ wamenyaga ibyo Imana ishaka* ajya guhura n’umwami Yehoshafati, aramubwira ati: “Ese umugome ni we ukwiriye gufasha+ kandi se abanga Yehova ni bo wagombye gukunda?+ Ibyo wakoze byatumye Yehova akurakarira.
3 Icyakora byagaragaye ko hari ibintu byiza wakoze,+ kuko wakuye mu gihugu inkingi z’ibiti* zisengwa, ukiyemeza gushaka Imana y’ukuri.”*+
4 Yehoshafati akomeza gutura i Yerusalemu kandi yongera kunyura mu baturage be kuva i Beri-sheba kugera mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu,+ kugira ngo abashishikarize kugarukira Yehova Imana ya ba sekuruza.+
5 Nanone yashyizeho abacamanza mu gihugu cyose, mu mijyi yose ikikijwe n’inkuta yo mu Buyuda, ni ukuvuga muri buri mujyi.+
6 Abwira abo bacamanza ati: “Mwitondere ibyo mukora, kuko abantu atari bo babashinze guca imanza, ahubwo ari Yehova. Azaba ari kumwe namwe mu manza muzaca.+
7 Ubwo rero mujye mutinya Yehova.+ Mwitondere ibyo mukora, kuko Yehova Imana yacu akunda ubutabera,+ nta we arenganya+ kandi ntiyemera ruswa.”+
8 I Yerusalemu na ho Yehoshafati yahashyize bamwe mu Balewi n’abatambyi na bamwe mu bayobozi b’imiryango ya ba sekuruza muri Isirayeli, kugira ngo babe abacamanza mu izina rya Yehova kandi bajye bacira imanza abaturage b’i Yerusalemu.+
9 Yarabategetse ati: “Ibi ni byo muzajya mukora kugira ngo mugaragaze ko mutinya Yehova, ko muri indahemuka kandi ko mumukorera n’umutima wanyu wose:
10 Abavandimwe banyu batuye mu mijyi yabo nibabazanira ikirego kirebana no kumena amaraso,+ cyangwa ikirebana n’amategeko, amabwiriza, ibyemezo nafashe n’imanza zanjye, muzababurire kugira ngo badacumura kuri Yehova akabarakarira. Nibitagenda bityo, azabarakarira mwe n’abavandimwe banyu. Uko ni ko muzabigenza kugira ngo mutagibwaho n’urubanza.
11 Umutambyi mukuru Amariya ni we uzajya abahagararira mu bintu birebana no gusenga Yehova.+ Zebadiya umuhungu wa Ishimayeli akaba n’umuyobozi w’abakomoka kuri Yuda ni we uzajya abahagararira mu birebana n’amategeko y’umwami. Abalewi bazababera abagenzuzi. Mugire ubutwari mukore ibyo mushinzwe kandi abakora ibyiza*+ Yehova azabana na bo.”
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Cyangwa “bamenya.”
^ Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “ugategurira umutima wawe gushaka Imana y’ukuri.”
^ Cyangwa “azaha umugisha ibyiza mukora.”