Igitabo cya kabiri cy’Ibyo ku Ngoma 10:1-19

  • Abisirayeli bigomeka kuri Rehobowamu (1-19)

10  Rehobowamu ajya i Shekemu,+ kuko i Shekemu ari ho Abisirayeli bose bari bahuriye kugira ngo bamushyireho abe umwami.+ 2  Yerobowamu+ umuhungu wa Nebati akimara kubyumva ari muri Egiputa (kuko yari yarahunze Umwami Salomo akajya kuba muri Egiputa),+ ahita avayo. 3  Nuko batumaho Yerobowamu araza. Hanyuma we n’Abisirayeli bose baraza, babwira Rehobowamu bati: 4  “Papa wawe yatumye umutwaro wacu uturemerera cyane,+ ariko wowe nutworohereza imirimo ivunanye papa wawe yadukoreshaga kandi ukoroshya umutwaro uremereye yadukoreye, natwe tuzagukorera.” 5  Umwami arababwira ati: “Muzagaruke nyuma y’iminsi itatu.” Nuko baragenda.+ 6  Umwami Rehobowamu agisha inama abantu bakuze* bahoze bakorera papa we Salomo, igihe yari akiriho. Arababwira ati: “Nimungire inama. Aba bantu mbasubize iki?” 7  Baramubwira bati: “Niwereka aba bantu ko uri umuntu mwiza, ukabanezeza, ukabaha igisubizo cyiza, na bo bazaba abagaragu bawe iteka.” 8  Ariko yanga kumvira inama abantu bakuze* bamugiriye, ajya kugisha inama abasore bakuranye; icyo gihe bari basigaye bamukorera.+ 9  Arababwira ati: “Nimungire inama y’icyo twasubiza abantu bansabye bati: ‘tworohereze umutwaro papa wawe yatwikoreje.’” 10  Abo basore bakuranye baramusubiza bati: “Abo bantu bakubwiye bati: ‘papa wawe yatumye umutwaro wacu uturemerera cyane, none wowe wutworohereze,’ ubasubize uti: ‘njye sinzabagirira impuhwe nk’uko papa yazibagiriraga.* 11  Papa yabikorezaga umutwaro uremereye, ariko njye nzabikoreza uremereye kurushaho. Papa yabakubitishaga ibiboko, ariko njye nzabakubitisha ibiboko bibabaza* kurushaho.’” 12  Ku munsi wa gatatu, Yerobowamu n’abantu bose bitaba Rehobowamu, kuko umwami yari yababwiye ati: “Muzagaruke ku munsi wa gatatu.”+ 13  Umwami Rehobowamu asubiza abantu ababwira nabi, yirengagiza inama abantu bakuze* bari bamugiriye. 14  Abasubiza akurikije inama abasore bari bamugiriye, arababwira ati: “Nzatuma umutwaro wanyu urushaho kuremera, ndetse mbarushirizeho. Papa yabakubitishaga ibiboko, ariko njye nzabakubitisha ibiboko bibabaza kurushaho.” 15  Umwami yanze kumva ibyo abaturage bari bamubwiye, kuko ibyabaye byari byatewe n’Imana y’ukuri,+ kugira ngo ikore ibihuje n’ibyo yari yaravuze, ibyo Yehova yari yaravuze binyuze kuri Ahiya+ w’i Shilo, abwira Yerobowamu umuhungu wa Nebati. 16  Abisirayeli bose babonye ko umwami atabumviye, baramubwira bati: “Nta cyo duhuriyeho na Dawidi kandi nta murage umuhungu wa Yesayi azaduha. Isirayeli we, buri wese najye gusenga imana ze! Namwe abo mu muryango wa Dawidi,+ muzibane!” Nuko Abisirayeli bose basubira mu ngo* zabo.+ 17  Icyakora Rehobowamu akomeza gutegeka Abisirayeli babaga mu mijyi y’u Buyuda.+ 18  Nuko Umwami Rehobowamu yohereza Hadoramu+ wayoboraga abakoraga imirimo y’agahato, ariko Abisirayeli bamutera amabuye arapfa. Umwami Rehobowamu ahita yurira igare rye, ahungira i Yerusalemu.+ 19  Abisirayeli bakomeje kwigomeka ku muryango wa Dawidi kugeza n’uyu munsi.*

Ibisobanuro ahagana hasi

^ Cyangwa “abasaza.”
^ Cyangwa “abasaza.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “urutoki rwanjye rw’agahera ruzarusha ubunini itako rya papa.”
^ Byari ibiboko bifite amapfundo cyangwa biriho utuntu dusongoye tumeze nk’umurizo w’agasimba kitwa sikoropiyo.
^ Cyangwa “abasaza.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “mu mahema.”
^ Ni ukuvuga, kugeza igihe iki gitabo cyandikwaga.