Igitabo cya kabiri cy’Abami 11:1-21
11 Ataliya+ mama wa Ahaziya abonye ko umuhungu we yapfuye,+ atanga itegeko ngo bice abashoboraga kuba abami bose.+
2 Ariko Yehosheba wari umukobwa w’Umwami Yehoramu akaba na mushiki wa Ahaziya, yiba Yehowashi+ umuhungu wa Ahaziya, amukura mu bana b’umwami bari bagiye kwicwa, amujyana ari hamwe n’umugore wamureraga abahisha mu cyumba cy’imbere cyo kuraramo. Uko ni ko bamuhishe Ataliya ntiyamwica.
3 Akomeza kubana n’uwo mugore wamureraga, bamarana imyaka itandatu bihishe mu nzu ya Yehova. Icyo gihe Ataliya ni we wategekaga igihugu.
4 Mu mwaka wa karindwi, Yehoyada atumaho abayoboraga amatsinda y’abantu ijana ijana bari bashinzwe kurinda umwami* n’abari bahagarariye abarindaga i bwami.+ Nuko baraza bamusanga ku nzu ya Yehova. Agirana na bo isezerano kandi abarahiriza mu nzu ya Yehova, hanyuma abereka umwana w’umwami.+
5 Arabategeka ati: “Dore icyo musabwa gukora: Abangana na kimwe cya gatatu cyanyu bazaze ku Isabato kurinda inzu* y’umwami.+
6 Abandi bangana na kimwe cya gatatu bazarinda irembo ryitwa Fondasiyo, abandi bangana na kimwe cya gatatu babe ku irembo riri inyuma y’abashinzwe kurinda inzu y’umwami. Muzajye musimburana kurinda inzu y’umwami.
7 Amatsinda yanyu abiri yagombaga kuruhuka ku Isabato azahagume, akomeze kurinda inzu ya Yehova kugira ngo arinde umwami.
8 Muzakikize umwami impande zose, buri wese afite intwaro ye mu ntoki. Nihagira umuntu ushaka kubinjirana muzamwice. Muzagumane n’umwami aho azaba ari hose.”*
9 Abayoboraga abantu ijana ijana+ bakora ibyo umutambyi Yehoyada yari yabategetse byose. Nuko buri wese afata abasirikare be bagombaga gukora ku Isabato n’abagombaga kuruhuka ku Isabato, basanga umutambyi Yehoyada.+
10 Umutambyi aha abayoboraga abasirikare ijana ijana amacumu n’ingabo zifite ishusho y’uruziga byahoze ari iby’Umwami Dawidi byari mu nzu ya Yehova.
11 Abarindaga ibwami bajya aho bari bashinzwe kurinda,+ buri wese afite intwaro ye mu ntoki, kuva mu ruhande rw’iburyo rw’inzu kugeza mu ruhande rw’ibumoso, hafi y’igicaniro+ n’inzu, bakikije umwami.
12 Yehoyada asohora umwana w’umwami+ amwambika ikamba ry’abami ku mutwe, amushyiraho n’umuzingo wanditseho Amategeko y’Imana,+ nuko bamugira umwami, bamusukaho amavuta. Abantu bakoma amashyi bati: “Umwami arakabaho!”+
13 Ataliya yumvise urusaku rw’abantu birukaga, ahita aza abasanga ku nzu ya Yehova.+
14 Nuko arebye abona umwami ahagaze iruhande rw’inkingi, nk’uko byari bisanzwe bigenda.+ Abakuru b’abasirikare n’abavuzaga impanda*+ bari bahagaze iruhande rw’umwami kandi abaturage bose bo mu gihugu bari bishimye bavuza impanda. Ataliya abibonye aca imyenda yari yambaye, arasakuza ati: “Muri abagambanyi! Mwangambaniye!”
15 Ariko umutambyi Yehoyada ategeka abayoboraga abasirikare ijana ijana,+ ni ukuvuga abakuru b’abasirikare, ati: “Nimumukure mu bantu kandi umukurikira wese mumwicishe inkota!” Umutambyi yari yavuze ati: “Ntimumwicire mu nzu ya Yehova.”
16 Baramufata bamujyana ku Irembo ry’Amafarashi ry’inzu y’umwami,*+ barahamwicira.
17 Nuko Yehoyada asaba umwami n’abaturage+ kugirana na Yehova isezerano ry’uko bazakomeza kuba abantu ba Yehova. Nanone Yehoyada yagiranye isezerano n’umwami n’abaturage.+
18 Hanyuma abantu bose bo muri icyo gihugu bajya mu rusengero rwa Bayali basenya ibicaniro byayo,+ ibishushanyo byayo barabimenagura+ na Matani umutambyi wa Bayali+ bamwicira imbere y’ibicaniro.
Nuko umutambyi ashyiraho abagenzuzi bo kwita ku nzu ya Yehova.+
19 Nanone yateranyirije hamwe abayoboraga abantu ijana ijana,+ ni ukuvuga abari bashinzwe kurinda umwami,* abarindaga ibwami+ n’abaturage bose bo muri icyo gihugu maze bavana umwami mu nzu ya Yehova, bamujyana mu nzu* y’umwami banyuze mu irembo ry’abarindaga ibwami. Nuko yicara ku ntebe y’ubwami.+
20 Abaturage bose barishima. Icyo gihe umujyi wagize umutekano kuko Ataliya bari bamwicishije inkota hafi y’inzu y’umwami.
21 Yehowashi+ yabaye umwami afite imyaka irindwi.+
Ibisobanuro ahagana hasi
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Abakari.”
^ Cyangwa “ingoro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “igihe azaba asohotse n’igihe azaba yinjiye.”
^ Ni igikoresho cy’umuziki. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
^ Cyangwa “ingoro.”
^ Mu rurimi iki gitabo cyanditswemo ni “Abakari.”
^ Cyangwa “ingoro.”