Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Igitabo cya mbere cy’Ibyo ku Ngoma

Ibice

Ibirimo

 • 1

  • Kuva kuri Adamu kugera kuri Aburahamu (1-27)

  • Abakomoka kuri Aburahamu (28-37)

  • Abedomu, abami babo n’abatware (38-54)

 • 2

  • Abahungu 12 ba Isirayeli (1, 2)

  • Abakomoka kuri Yuda (3-55)

 • 3

  • Abakomoka kuri Dawidi (1-9)

  • Umuryango ukomokamo abami wa Dawidi (10-24)

 • 4

  • Abandi bakomoka kuri Yuda (1-23)

   • Yabesi n’isengesho yavuze (9, 10)

  • Abakomoka kuri Simeyoni (24-43)

 • 5

  • Abakomoka kuri Rubeni (1-10)

  • Abakomoka kuri Gadi (11-17)

  • Abahagari batsindwa (18-22)

  • Igice cy’abagize umuryango wa Manase (23-26)

 • 6

  • Abakomoka kuri Lewi (1-30)

  • Abaririmbyi bo mu rusengero (31-47)

  • Abakomoka kuri Aroni (48-53)

  • Aho Abalewi bari batuye (54-81)

 • 7

  • Abakomoka kuri Isakari (1-5), kuri Benyamini (6-12), kuri Nafutali (13), kuri Manase (14-19), kuri Efurayimu (20-29) no kuri Asheri (30-40)

 • 8

  • Abakomoka kuri Benyamini (1-40)

   • Igisekuru cya Sawuli (33-40)

 • 9

  • Igisekuru cy’abagarutse bavuye mu bihugu bari barajyanywemo ku ngufu (1-34)

  • Igisekuru cya Sawuli gisubirwamo (35-44)

 • 10

  • Sawuli n’abahungu be bapfa (1-14)

 • 11

  • Abisirayeli bose basuka amavuta kuri Dawidi akaba umwami (1-3)

  • Dawidi afata Siyoni (4-9)

  • Abasirikare b’intwari ba Dawidi (10-47)

 • 12

  • Abashyigikiye ko Dawidi aba umwami(1-40)

 • 13

  • Isanduku ivanwa i Kiriyati-yeyarimu (1-14)

 • 14

  • Dawidi ashyirwaho ngo abe umwami (1, 2)

  • Umuryango wa Dawidi (3-7)

  • Abafilisitiya batsindwa (8-17)

 • 15

  • Abalewi bajyana Isanduku i Yerusalemu (1-29)

   • Mikali agaya Dawidi (29)

 • 16

  • Isanduku ishyirwa mu ihema (1-6)

  • Indirimbo ya Dawidi yo gushimira Imana (7-36)

   • “Yehova yabaye umwami” (31)

  • Imirimo yakorerwaga imbere y’Isanduku (37-43)

 • 17

  • Dawidi abwirwa ko atazubaka urusengero (1-6)

  • Isezerano ry’ubwami Imana yagiranye na Dawidi (7-15)

  • Isengesho rya Dawidi ryo gushimira (16-27)

 • 18

  • Intambara Dawidi yatsinze (1-13)

  • Ubutegetsi bwa Dawidi (14-17)

 • 19

  • Abamoni bakoza isoni intumwa za Dawidi (1-5)

  • Dawidi atsinda Abamoni n’Abasiriya (6-19)

 • 20

  • Raba ifatwa (1-3)

  • Abafilisitiya b’ibihangange bicwa (4-8)

 • 21

  • Dawidi akora ibarura ritemewe (1-6)

  • Igihano Yehova yatanze (7-17)

  • Dawidi yubaka igicaniro (18-30)

 • 22

  • Imyiteguro Dawidi yakoze yo kubaka urusengero (1-5)

  • Dawidi aha amabwiriza Salomo (6-16)

  • Abatware bategekwa gufasha Salomo (17-19)

 • 23

  • Dawidi ashyira Abalewi kuri gahunda (1-32)

   • Aroni n’abahungu be bahabwa inshingano yihariye (13)

 • 24

  • Dawidi ashyira abatambyi mu matsinda 24 (1-19)

  • Izindi nshingano zahawe Abalewi (20-31)

 • 25

  • Abacuranzi n’abaririmbyi bo mu nzu y’Imana (1-31)

 • 26

  • Amatsinda y’abarinzi b’amarembo (1-19)

  • Abari bashinzwe ahabikwaga ubutunzi bwo mu nzu y’Imana n’abandi bayobozi (20-32)

 • 27

  • Abayobozi bakoreraga umwami (1-34)

 • 28

  • Ijambo Dawidi yavuze rirebana no kubaka urusengero (1-8)

  • Salomo ahabwa amabwiriza; ahabwa igishushanyombonera (9-21)

 • 29

  • Impano zatanzwe zo kubaka urusengero (1-9)

  • Isengesho rya Dawidi (10-19)

  • Abaturage bishima; ubwami bwa Salomo (20-25)

  • Dawidi apfa (26-30)