Zekariya 9:1-17

9  Urubanza:+ “Ijambo rya Yehova ryibasiye igihugu cya Hadaraki, ariko cyane cyane Damasiko;+ kuko Yehova ahanze ijisho rye ku muntu wakuwe mu mukungugu+ no ku miryango yose ya Isirayeli.  Urwo rubanza rureba na Hamati+ bihana imbibi, na Tiro+ na Sidoni,+ nubwo ari abanyabwenge cyane.+  Tiro yiyubakiye urukuta ruyizengurutse, irundanya ifeza imera nk’umukungugu, na zahabu imera nk’ibyondo byo mu nzira.+  Yehova azanyaga Tiro kandi ingabo zaho azazirimburira mu nyanja;+ Tiro izakongorwa n’umuriro.+  Ashikeloni izabireba igire ubwoba. Gaza izagira imibabaro myinshi cyane, Ekuroni+ na yo izababara bitewe n’uko uwo yari yiringiye+ yakozwe n’isoni. Nta mwami uzongera kuba i Gaza kandi Ashikeloni ntihazongera guturwa.+  Ibibyarirano+ bizatura muri Ashidodi,+ kandi nzakuraho ubwibone bw’Abafilisitiya.+  Nzabakura amaraso mu kanwa, nkure n’ibiteye ishozi mu menyo yabo;+ uwo mu Bafilisitiya uzasigara azaba uw’Imana yacu, kandi azamera nk’umutware+ mu Buyuda;+ Ekuroni izamera nk’Umuyebusi.+  Nzashinga ibirindiro imbere y’inzu yanjye nyirinde,+ ku buryo nta muntu uzinjira cyangwa ngo asohoke; nta mukoresha uzongera kubanyuramo,+ kuko niboneye n’amaso yanjye amakuba barimo.+  “Nezerwa cyane wa mukobwa w’i Siyoni we,+ rangurura ijwi ryo kunesha+ wa mukobwa w’i Yerusalemu we. Dore umwami wawe+ aje agusanga.+ Arakiranuka kandi agenda anesha.+ Yicisha bugufi+ kandi agendera ku ndogobe, ndetse ku cyana cy’indogobe.+ 10  Nzatsemba amagare y’intambara mu gihugu cya Efurayimu, ntsembe amafarashi i Yerusalemu.+ Nzakuraho imiheto y’intambara.+ Azabwira amahanga iby’amahoro,+ kandi azategeka kuva ku nyanja ukagera ku yindi, no kuva kuri rwa Ruzi ukagera ku mpera z’isi.+ 11  “Kandi nawe Siyoni, binyuze ku maraso y’isezerano+ nagiranye nawe, nzarekura imbohe zawe+ zive mu rwobo rutagira amazi. 12  “Nimusubire mu gihome+ mwa mbohe zifite icyizere mwe.+ “Nanone uyu munsi ndakubwira nti ‘Siyoni we, nzakwitura imigabane ibiri.+ 13  Nzabanga umuheto wanjye, ari wo Buyuda; nzatamika umwambi wanjye, ari wo Efurayimu. Siyoni we, nzakangura abahungu bawe+ batere u Bugiriki,+ nzakugira nk’inkota y’umunyambaraga.’+ 14  Yehova azaboneka hejuru yabo,+ kandi umwambi we uzanyaruka nk’umurabyo.+ Yehova Umwami w’Ikirenga azavuza ihembe,+ ajyane n’imiyaga y’ishuheri yo mu majyepfo.+ 15  Yehova nyir’ingabo azabarengera. Abanzi babo bazabatera bitwaje imihumetso, ariko bazabanesha.+ Bazanywa+ basakabake nk’abanyoye divayi. Bazuzura nk’amabakure, nk’imfuruka z’igicaniro.+ 16  “Kuri uwo munsi, Yehova Imana yabo azabakiza+ nk’umukumbi w’ubwoko bwe.+ Bazamera nk’amabuye y’agaciro atatse ku ikamba, arabagirana ku butaka bwe.+ 17  Mbega ukuntu afite ineza nyinshi!+ Mbega ukuntu afite ubwiza butangaje!+ Ibinyampeke bizatuma abasore bagubwa neza, na divayi itume inkumi zigubwa neza.”+

Ibisobanuro ahagana hasi