Zekariya 2:1-13
2 Nubuye amaso mbona umuntu wari ufashe umugozi ugera.+
2 Nuko ndamubaza nti “ugiye he?”
Aransubiza ati “ngiye gupima Yerusalemu kugira ngo menye uko ubugari bwayo n’uburebure bwayo bingana.”+
3 Umumarayika twavuganaga ahita agenda, undi mumarayika aza kumusanganira.
4 Aramubwira ati “iruka ubwire uriya musore uri hariya uti ‘“Yerusalemu izaturwa+ nk’imidugudu itagoswe n’inkuta, bitewe n’ubwinshi bw’abantu n’amatungo biyirimo.+
5 Nanjye nzayibera urukuta rw’umuriro ruyizengurutse,”+ ni ko Yehova avuga, “kandi ikuzo ryanjye rizayuzura.”’”+
6 “Yemwe! Yemwe! Nimuhunge muve mu gihugu cyo mu majyaruguru,”+ ni ko Yehova avuga.
“Kuko nabatatanyirije mu byerekezo bine by’umuyaga,”+ ni ko Yehova avuga.
7 “Yewe Siyoni we!+ Hunga wowe uba ku mukobwa w’i Babuloni.+
8 Yehova nyir’ingabo aravuga ati ‘Imana imaze kwihesha ikuzo+ yanyohereje ku bantu babasahuraga.+ Kuko ubakozeho+ aba akoze ku mboni y’ijisho ryanjye.+
9 Ngiye kubabangurira ukuboko kwanjye,+ kandi bazasahurwa n’abagaragu babo.’+ Muzamenya ko Yehova nyir’ingabo ari we wantumye.+
10 “Wa mukobwa w’i Siyoni we, rangurura ijwi kandi wishime.+ Dore ndaje+ kandi nzaguturamo,”+ ni ko Yehova avuga.
11 “Kuri uwo munsi, amahanga menshi azasanga Yehova,+ kandi azaba ubwoko bwanjye;+ nzatura hagati muri wowe.” Uzamenya ko Yehova nyir’ingabo ari we wakuntumyeho.+
12 Yehova azigarurira u Buyuda bube umugabane we wo ku butaka bwera,+ kandi azongera ahitemo Yerusalemu.+
13 Bantu mwese, nimucecekere imbere ya Yehova,+ kuko ahagurutse+ mu buturo bwe bwera.+