Zekariya 13:1-9
13 “Uwo munsi+ nzafukurira iriba+ inzu ya Dawidi n’abaturage b’i Yerusalemu, kugira ngo amazi yaryo abezeho ibyaha+ n’ibintu biteye ishozi.+
2 “Kuri uwo munsi,” ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “nzakura amazina y’ibigirwamana mu gihugu,+ ku buryo bitazongera kwibukwa ukundi. Nzakura mu gihugu abahanuzi+ n’umwuka uhumanye.+
3 Nihagira umuntu wongera guhanura, se na nyina bamwibyariye bazamubwira bati ‘nturi bubeho kuko wahanuye ibinyoma mu izina rya Yehova.’ Se na nyina bamwibyariye bazamusogota bitewe n’uko yahanuye.+
4 “Uwo munsi abahanuzi bazakorwa n’isoni,+ buri wese akozwe isoni n’ibyo azerekwa mu gihe azaba ahanura; ntibazambara umwambaro w’abahanuzi w’ubwoya+ kugira ngo bariganye.
5 Azavuga ati ‘si ndi umuhanuzi. Ndi umuhinzi kuko umuntu wakuwe mu mukungugu yanguze nkiri muto akangira umugaragu we.’
6 Umuntu uzamubaza ati ‘izi nguma ziri ku mubiri wawe ni iz’iki?’ Azamusubiza ati ‘izi nguma ni izo bandemye ndi mu nzu y’abankunda cyane.’”
7 “Yewe wa nkota we, hagurukira umwungeri wanjye,+ uhagurukire n’umugabo w’umunyambaraga w’incuti yanjye,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga. “Kubita umwungeri+ intama zo mu mukumbi zitatane;+ nzaramburira ikiganza cyanjye aboroheje.”+
8 “Mu gihugu hose,” ni ko Yehova avuga, “bibiri bya gatatu by’abakirimo bazakurwaho bashire,+ naho kimwe cya gatatu cyabo bagume mu gihugu.+
9 Nzacisha kimwe cya gatatu mu muriro;+ nzabatunganya nk’uko batunganya ifeza,+ mbagenzure nk’ugenzura zahabu.+ Abagize icyo kimwe cya gatatu bazatakambira izina ryanjye, kandi nanjye nzabasubiza.+ Nzavuga nti ‘ni ubwoko bwanjye,’+ na bo bazavuga bati ‘Yehova ni we Mana yacu.’”+