Zekariya 11:1-17

11  “Kingura inzuzi zawe, yewe Libani we,+ kugira ngo umuriro ukongore amasederi yawe.+  Boroga nawe wa giti cy’umuberoshi we, kuko igiti cy’isederi cyaguye; ibiti by’icyubahiro byatsembwe!+ Nimuboroge namwe mwa biti by’inganzamarumbo by’i Bashani mwe, kuko ishyamba ry’inzitane ryarimbuwe.+  Tega amatwi wumve umuborogo w’abungeri,+ kuko ikuzo ryabo ryagiye.+ Tega amatwi wumve gutontoma kw’intare z’umugara zikiri nto, kuko igihuru cy’inzitane kiri hafi ya Yorodani cyatemwe.+  “Yehova Imana yanjye aravuze ati ‘ragira intama zo mu mukumbi ugenewe kwicwa.+  Abaziguze barazica+ nubwo batabarwaho icyaha.+ Abazigurisha+ baravuga bati “Yehova ahabwe umugisha, mu gihe nanjye nironkera ubutunzi.”+ Abungeri bazo ntibazigirira impuhwe.’+  “‘Ntabwo nzongera kugirira impuhwe abaturage bo mu gihugu,’+ ni ko Yehova avuga. ‘Ngiye gutuma buri wese ahanwa mu maboko ya mugenzi we+ no mu maboko y’umwami we;+ bazajanjagura igihugu, kandi sinzabavana mu maboko yabo.’”+  Nuko ndagira intama zo mu mukumbi+ ugenewe kwicwa+ ari mwe mbigirira mwa mbabare zo mu mukumbi mwe.+ Hanyuma mfata inkoni ebyiri.+ Imwe nayise Buntu+ indi nyita Bumwe,+ maze ndagira umukumbi.  Naje gukuraho abungeri batatu mu kwezi kumwe,+ kuko ubugingo bwanjye bwari butagishoboye kubihanganira,+ kandi ubugingo bwabo na bo bwanyangaga urunuka.  Amaherezo naravuze nti “sinzakomeza kubaragira.+ Upfa apfe, urimbuka arimbuke.+ Naho abasigaye, buri wese azarye inyama za mugenzi we.”+ 10  Nuko mfata inkoni yanjye nise Buntu+ ndayivunagura,+ kugira ngo nsese isezerano nagiranye n’amoko yose.+ 11  Uwo munsi ndarisesa, ibyo bituma imbabare zo mu mukumbi+ zandebaga+ zimenya ko iryo ryari ijambo rya Yehova. 12  Hanyuma ndababwira nti “niba mubona ko ari byiza mu maso yanyu,+ nimumpe ibihembo byanjye; niba kandi bitabaye ibyo, nimubireke.” Nuko bampa ibihembo byanjye bingana n’ibiceri by’ifeza mirongo itatu.+ 13  Ariko Yehova arambwira ati “bijugunye mu bubiko.+ Ngicyo igiciro cy’akataraboneka bangeneye!”+ Nuko mfata ibyo biceri by’ifeza mirongo itatu mbijugunya mu bubiko bw’inzu ya Yehova.+ 14  Hanyuma mvunagura inkoni yanjye ya kabiri, ari yo Bumwe,+ kugira ngo nce ubuvandimwe+ hagati y’u Buyuda na Isirayeli.+ 15  Noneho Yehova arambwira ati “ongera ufate ibikoresho by’umwungeri utagira icyo amaze.+ 16  Dore ngiye guhagurutsa umwungeri mu gihugu.+ Intama zigiye kurimbuka ntazazitaho.+ Ikiri nto ntazayishakisha, kandi iyavunitse ntazayivura.+ Imeze neza ntazayiha ibiyitunga. Azarya izibyibushye+ kandi azakura inzara z’ibinono by’intama.+ 17  Ubonye ishyano wa mwungeri wanjye we utagize icyo umaze,+ wowe uta umukumbi!+ Inkota izibasira ukuboko kwe kw’iburyo n’ijisho rye ry’iburyo. Ukuboko kwe kuzumirana,+ kandi ijisho rye ry’iburyo rizahuma.”

Ibisobanuro ahagana hasi