Zekariya 1:1-21
1 Mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyo,+ mu kwezi kwawo kwa munani, ijambo rya Yehova ryaje ku muhanuzi Zekariya+ mwene Berekiya mwene Ido+ rigira riti
2 “Yehova yarakariye ba sokuruza cyane.+
3 “None ubabwire uti ‘Yehova nyir’ingabo aravuze ati “‘nimungarukire,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, ‘nanjye nzabagarukira,’+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga.”’
4 “‘Ntimube nka ba sokuruza,+ abo abahanuzi ba kera bahamagaraga+ bakababwira bati “Yehova nyir’ingabo aravuze ati ‘nimungarukire mureke inzira zanyu mbi n’ibikorwa byanyu bibi.’”’+
“‘Ariko banze gutega amatwi, ntibita ku byo mbabwira,’+ ni ko Yehova avuga.
5 “‘None se ubu ba sokuruza bari he?+ Abahanuzi+ bo se bakomeje kubaho kugeza ibihe bitarondoreka?
6 Ariko se amagambo n’amabwiriza nahaye abagaragu banjye b’abahanuzi+ ntiyasohoreye kuri ba sokuruza?’+ Barahindukiye baravuga bati ‘ibyo Yehova nyir’ingabo yatekerezaga kudukorera+ akurikije inzira zacu n’ibikorwa byacu, ni byo yadukoreye.’”+
7 Ku munsi wa makumyabiri n’ine w’ukwezi kwa cumi na kumwe, ari ko kwezi kwa Shebati, mu mwaka wa kabiri w’ingoma ya Dariyo,+ ijambo rya Yehova ryaje ku muhanuzi Zekariya+ mwene Berekiya mwene Ido,+ rigira riti
8 “nagiye kubona ari nijoro mbona umuntu+ ugendera ku ifarashi itukura.+ Yari ahagaze atanyeganyega hagati y’ibiti by’imihadasi+ byari mu kibaya, kandi inyuma ye hari amafarashi atukura, ay’ibihogo n’ay’umweru.”+
9 Nuko ndamubaza nti “databuja, bariya ni ba nde?”+
Umumarayika wavuganaga nanjye aransubiza+ ati “ngiye kukwereka abo ari bo.”
10 Wa muntu wari uhagaze atanyeganyega hagati y’ibiti by’imihadasi arambwira ati “bariya ni abo Yehova yohereje kugira ngo bazenguruke isi.”+
11 Basubiza umumarayika wa Yehova wari uhagaze atanyeganyega hagati y’ibiti by’imihadasi bati “twazengurutse isi,+ dusanga isi yose ituje, ifite umutekano.”+
12 Nuko umumarayika wa Yehova arabaza ati “Yehova nyir’ingabo, uzageza ryari kutagirira imbabazi Yerusalemu n’imigi y’u Buyuda,+ kandi umaze iyi myaka mirongo irindwi+ warayiciriyeho iteka?”
13 Yehova asubiza umumarayika twavuganaga, amubwira amagambo meza, ahumuriza.+
14 Umumarayika twavuganaga arambwira ati “rangurura ijwi uvuge uti ‘Yehova nyir’ingabo aravuze ati “nafuhiye Yerusalemu na Siyoni ifuhe ryinshi cyane.+
15 Narakariye cyane amahanga aguwe neza,+ kuko jye narakaye mu rugero ruto,+ ariko bo bakiyongerera amakuba.”’+
16 “Ni yo mpamvu Yehova avuze ati ‘“nzagaruka i Yerusalemu mfite imbabazi.+ Inzu yanjye izahubakwa,”+ ni ko Yehova nyir’ingabo avuga, “kandi Yerusalemu izagereshwa umugozi ugera.”’+
17 “Ongera urangurure ijwi uvuge uti ‘Yehova nyir’ingabo aravuze ati “imigi yanjye izasendera ibyiza,+ kandi Yehova azisubiraho ku birebana na Siyoni,+ yongere guhitamo Yerusalemu.”’”+
18 Nongeye kubura amaso, mbona amahembe ane.+
19 Nuko mbaza umumarayika twaganiraga nti “aya mahembe asobanura iki?” Aransubiza ati “aya ni amahembe yatatanyije u Buyuda,+ Isirayeli+ na Yerusalemu.”+
20 Hanyuma Yehova anyereka abanyabukorikori bane.
21 Nuko ndabaza nti “aba se bo baje gukora iki?”
Aransubiza ati “ya mahembe+ yatatanyije u Buyuda ku buryo nta n’umwe wongeye kubyutsa umutwe; aba bandi bazaza gutera ubwoba ayo mahembe, bavune amahembe y’amahanga azamurira ihembe igihugu cy’u Buyuda, kugira ngo atatanye abaturage bacyo.”+