Yuda 1:1-25
1 Jyewe Yuda, umugaragu wa Yesu Kristo, nkaba mva inda imwe na Yakobo,+ ndabandikiye mwebwe abo Imana Data+ yahamagaye,+ mukaba mukundwa na yo, mukarindirwa+ Yesu Kristo:
2 Imbabazi+ n’amahoro+ n’urukundo+ biva ku Mana bigwire muri mwe.+
3 Bakundwa,+ nubwo nifuje cyane kubandikira mbabwira iby’agakiza dusangiye,+ nasanze ari na ngombwa kubandikira kugira ngo mbashishikarize kurwanirira cyane ukwizera+ abera bahawe rimwe risa kugeza iteka ryose.+
4 Impamvu yabinteye ni uko hari bamwe baseseye+ muri twe, kandi Ibyanditswe byavuze+ kuva kera ko bari kuzacirwaho iteka.+ Ni abatubaha Imana+ bahindura ubuntu butagereranywa bw’Imana yacu urwitwazo rwo kwiyandarika,+ bakihakana+ Yesu Kristo, ari we Databuja+ wenyine n’Umwami+ wacu.
5 Nubwo byose musanzwe mubizi,+ ndashaka kubibutsa ko nubwo Yehova yarokoye ubwoko bwe akabukura mu gihugu cya Egiputa,+ nyuma yaho yarimbuye abatarizeye.+
6 N’abamarayika batagumye mu buturo bwabo bwa mbere, ahubwo bakava aho bari bagenewe kuba,+ yababoheye+ burundu mu mwijima w’icuraburindi, abarindiye kuzacirwaho iteka ku munsi ukomeye.+
7 Ab’i Sodomu n’i Gomora n’imigi yari ihakikije,+ na bo bamaze kwishora mu busambanyi bukabije kimwe n’abo bamarayika, bagatwarwa n’irari ry’umubiri kugira ngo bawukoreshe ibyo utaremewe,+ bashyiriweho kutubera akabarore+ ubwo bahanishwaga umuriro w’iteka.+
8 Nubwo bimeze bityo ariko, abo bantu bahora basa n’abari mu nzozi+ na bo bahumanya imibiri yabo, bagasuzugura ababayobora+ kandi bagatuka abanyacyubahiro.+
9 Nyamara Mikayeli,+ ari we mumarayika mukuru,+ ubwo yajyaga impaka+ na Satani bapfa umurambo wa Mose,+ ntiyatinyutse kumuciraho iteka amutuka,+ ahubwo yaramubwiye ati “Yehova agucyahe.”+
10 Ariko abo bantu batuka ibintu byose badafite icyo baziho na busa,+ ndetse n’ibyo basobanukiwe byose babwirijwe na kamere nk’inyamaswa zitagira ubwenge,+ bakomeza kubyiyononesha.+
11 Bagushije ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini,+ bakiroha mu nzira y’ubuyobe bwa Balamu+ bararikiye ingororano, kandi bakarimbuka bazize amagambo yo kwigomeka+ nk’aya Kora!+
12 Abo ni intaza zihishe mu mazi iyo bari kumwe namwe mu isangira ryanyu ryo kugaragarizanya urukundo;+ ni abungeri bita ku nda zabo gusa nta gutinya;+ ni ibicu bitagira amazi bishushubikanywa+ n’umuyaga ubikoza hirya no hino;+ ni ibiti bitagira imbuto ku mwero wabyo, byapfuye kabiri, byaranduwe;+
13 ni imiraba yo mu nyanja yarubiye, ivundura ifuro ry’ibikorwa byabo biteye isoni;+ ni inyenyeri zizerera, zabikiwe umwijima w’icuraburindi iteka ryose.+
14 Henoki,+ uwa karindwi uhereye kuri Adamu, na we yahanuye ibyabo ubwo yagiraga ati “dore Yehova yazanye n’abera be uduhumbi n’uduhumbagiza,+
15 aje kurangiza urubanza yaciriye abantu bose,+ no guhamya icyaha abatubaha Imana bose ku bw’ibikorwa bibi bakoze batubaha Imana, n’amagambo y’urukozasoni yose abanyabyaha batubaha Imana bavuze bayituka.”+
16 Abo ni abantu bitotomba,+ binubira uko bari, bakurikiza ibihuje n’irari ryabo,+ kandi akanwa kabo kavuga amagambo yo kwihimbaza,+ mu gihe bashimagiza abantu+ bagamije kubakuraho indamu.
17 Ariko mwebwe bakundwa, mwibuke ibyavuzwe kera n’intumwa z’Umwami wacu Yesu Kristo,+
18 ukuntu zakundaga kubabwira ziti “mu gihe cy’imperuka hazabaho abakobanyi bakurikiza ibihuje n’irari ryabo, bararikira ibintu byo kutubaha Imana.”+
19 Abo ni abantu bazana kwirema ibice,+ ni inyamaswabantu,+ ntibafite umwuka w’Imana.+
20 Naho mwebwe bakundwa, nimwiyubake+ mu byo kwizera kwanyu kwera cyane+ kandi musenge muyobowe n’umwuka wera,+
21 mugume mu rukundo rw’Imana,+ mutegereje imbabazi+ z’Umwami wacu Yesu Kristo, mwiringiye kuzabona ubuzima bw’iteka.+
22 Nanone mukomeze kugirira imbabazi+ abantu bamwe bashidikanya,+
23 mubakize+ mubahubuje mu muriro.+ Ariko n’abandi mukomeze kubagaragariza imbabazi mutinya, ndetse mwanga n’umwambaro w’imbere wose washyizweho ikizinga n’umubiri.+
24 Nuko rero ibasha kubarinda+ gusitara no kubahagarika imbere y’ikuzo ryayo mutariho ikizinga+ mufite ibyishimo byinshi,
25 ari yo Mana yacu imwe rukumbi n’Umukiza wacu,+ yadukijije ibinyujije kuri Yesu Kristo+ Umwami wacu, ihabwe ikuzo,+ icyubahiro, ububasha+ n’ubutware+ uhereye kera kose,+ na n’ubu n’iteka ryose.+ Amen.+