Yoweli 1:1-20
1 Ijambo rya Yehova+ ryaje kuri Yoweli mwene Petuweli rigira riti
2 “Nimwumve ibi mwa bakuru mwe, nimutege amatwi namwe abatuye mu gihugu mwese mwe.+ Ese ibi bintu byigeze kubaho mu gihe cyanyu cyangwa mu gihe cya ba sokuruza?+
3 Nimubibwire abana banyu, abana banyu bazabibwire abana babo, na bo bazabibwire abazabakomokaho.+
4 Ibyo kagungu zashigaje byariwe n’inzige;+ ibyo inzige zashigaje byariwe n’uburima; ibyo uburima bwashigaje byariwe n’inyenzi.+
5 “Nimukanguke mwa basinzi mwe,+ murire; namwe abanywa divayi nimuboroge,+ kuko mwakuwe divayi nshya+ ku munwa.+
6 Hari ishyanga rikomeye ryaje mu gihugu cyanjye, ishyanga rifite imbaraga kandi ritagira ingano.+ Amenyo yaryo ameze nk’imikaka y’intare,+ kandi rifite inzasaya nk’iz’intare.
7 Ryahinduye uruzabibu rwanjye ikintu cyo gutangarirwa,+ umutini wanjye riwuhindura nk’igishyitsi.+ Ryarabishishuye ku buryo nta n’igishishwa cyasigaye ku mashami, nuko rirabijugunya.+
8 Boroga nk’umukobwa w’isugi ukenyeye ibigunira+ aririra umusore wari waramusabye.
9 “Ituro ry’ibinyampeke+ n’ituro ry’ibyokunywa+ ntibikiboneka mu nzu ya Yehova; abatambyi bakora umurimo+ wa Yehova bari mu cyunamo.+
10 Umurima warasahuwe,+ ubutaka buri mu cyunamo;+ ibinyampeke byarasahuwe, divayi nshya yarakamye+ kandi amavuta yarashize.+
11 Abahinzi bakozwe n’isoni;+ abakorera inzabibu baraboroga bitewe n’ingano zisanzwe hamwe n’ingano za sayiri; kuko imyaka yo mu murima yangiritse.+
12 Umuzabibu warumye, ndetse n’umutini wararabye. Igiti cy’amakomamanga, igiti cy’umukindo, igiti cy’umutapuwa, mbese ibiti byose byo mu murima, byose byarumye;+ abantu ntibakigira ibyishimo na mba.+
13 “Mwa batambyi mwe, nimukenyere ibigunira, mwikubite mu gatuza.+ Nimuboroge mwa bakorera ku gicaniro mwe.+ Nimuze, mwebwe abakorera Imana yanjye, mukeshe ijoro mwambaye ibigunira, kuko nta turo ry’ibinyampeke+ cyangwa iry’ibyokunywa rikigera mu nzu y’Imana yanyu.+
14 Nimutangaze igihe cyera cyo kwiyiriza ubusa.+ Nimutumize ikoraniro ryihariye.+ Nimukoranye abakuru n’abatuye igihugu bose, bajye ku nzu ya Yehova Imana yanyu+ batabaze Yehova.+
15 “Mbega ibyago uwo munsi uzazana!+ Umunsi wa Yehova uri bugufi,+ kandi uzaza umeze nko kurimbura kw’Ishoborabyose!
16 Ese ibyokurya ntibyakuwe imbere y’amaso yacu, ibyishimo n’umunezero bigakurwa mu nzu y’Imana yacu?+
17 Imbuto zumye z’imitini zarangiritse. Ibigega byahindutse amatongo. Imitiba yarasenyutse, kuko ibinyampeke byumye.
18 Mbega ngo amatungo araniha! Mbega ngo amashyo y’inka ararorongotana bitewe no kubura inzuri!+ Imikumbi y’intama yarahanwe izira icyaha cyabo.
19 “Yehova, ni wowe nzatakira;+ umuriro wakongoye inzuri zo mu butayu, kandi ikirimi cy’umuriro cyatwitse ibiti byose byo mu gasozi.+
20 Inyamaswa zo mu gasozi na zo zirakwifuza+ bitewe n’uko imigende y’amazi yakamye.+ Umuriro wakongoye inzuri zo mu butayu.”