Yosuwa 3:1-17

3  Yosuwa n’Abisirayeli bose bazinduka kare mu gitondo bava i Shitimu+ bagera kuri Yorodani, baba ari ho barara mbere yo kwambuka.  Hashize iminsi itatu,+ abatware+ bazenguruka mu nkambi  babwira abantu bati “nimubona abatambyi b’Abalewi bahetse isanduku y’isezerano rya Yehova Imana yanyu,+ muhite muhaguruka muyikurikire  kugira ngo mumenye inzira munyuramo, kuko mbere hose mutigeze muyinyuramo. Gusa ntimuyegere. Hagati yanyu na yo musige intera ireshya n’imikono* hafi ibihumbi bibiri.”+  Yosuwa abwira abantu ati “mwiyeze,+ kuko ejo Yehova azakorera ibitangaza muri mwe.”+  Yosuwa abwira abatambyi ati “mufate isanduku y’isezerano + mugende imbere y’abantu.” Nuko bafata isanduku y’isezerano bagenda imbere y’abantu.  Yehova abwira Yosuwa ati “uyu munsi ndatangira kuguhesha icyubahiro mu maso y’Abisirayeli bose,+ kugira ngo bamenye ko nzabana nawe+ nk’uko nabanaga na Mose.+  Utegeke+ abatambyi baheka isanduku y’isezerano uti ‘nimugera mu mazi yo ku nkombe ya Yorodani, muhagarare+ muri Yorodani.’”  Yosuwa abwira Abisirayeli ati “nimwigire hino mutege amatwi amagambo ya Yehova Imana yanyu.” 10  Hanyuma Yosuwa aravuga ati “iki ni cyo kizabamenyesha ko Imana nzima iri hagati muri mwe,+ kandi ko rwose izirukana imbere yanyu Abanyakanani, Abaheti, Abahivi, Abaperizi, Abagirugashi, Abamori n’Abayebusi.+ 11  Dore isanduku y’isezerano ry’Umwami w’isi yose igiye kugenda imbere yanyu ijye muri Yorodani. 12  None mutoranye abagabo cumi na babiri mu miryango yose ya Isirayeli, umwe muri buri muryango.+ 13  Abatambyi bahetse isanduku y’isezerano rya Yehova Umwami w’isi yose nibaba bagikandagiza ibirenge mu mazi ya Yorodani, ayo mazi ari bwigabanyemo kabiri, amazi yatembaga aturutse haruguru ahagarare nk’agomeye.”+ 14  Nuko abantu bamaze gushingura amahema yabo ariko batarambuka Yorodani, abatambyi bahetse isanduku+ y’isezerano babari imbere, 15  abari bahetse isanduku bakigera kuri Yorodani, abatambyi bahetse isanduku bagikandagiza ibirenge mu mazi yo ku nkombe (mu gihe cy’isarura amazi ya Yorodani aba yuzuye yarenze inkombe+), 16  amazi yatembaga aturuka haruguru arahagarara, yigomerera+ kure cyane ahitwa Adamu, umugi uri hafi y’i Saretani,+ ayandi atemba agana mu nyanja ya Araba, ari yo Nyanja y’Umunyu,+ arashira. Amazi yigabanyijemo kabiri, abantu bambukira ahateganye n’i Yeriko. 17  Hagati aho abatambyi bari bahetse isanduku y’isezerano rya Yehova bakomeje guhagarara ku butaka bwumutse+ hagati muri Yorodani, mu gihe Abisirayeli bose bambukaga bagenda ku butaka bwumutse,+ kugeza aho ishyanga ryose ryamariye kwambuka Yorodani.

Ibisobanuro ahagana hasi