Yosuwa 21:1-45

21  Nuko abakuru b’imiryango y’Abalewi basanga Eleyazari+ umutambyi na Yosuwa+ mwene Nuni n’abakuru b’imiryango y’Abisirayeli,  bababwirira i Shilo+ mu gihugu cy’i Kanani bati “Yehova yategetse binyuze kuri Mose ko duhabwa imigi yo guturamo n’amasambu ayikikije yo kororeramo amatungo yacu.”+  Nuko nk’uko Yehova yabitegetse, Abisirayeli baha Abalewi+ imigi n’amasambu ayikikije, muri gakondo yabo.+  Imiryango y’Abakohati+ ihabwa umugabane, maze Abalewi bene Aroni umutambyi bahabwa imigi cumi n’itatu muri gakondo y’umuryango wa Yuda+ n’uwa Simeyoni+ n’uwa Benyamini,+ hakoreshejwe ubufindo.  Bene Kohati+ bari basigaye bahawe imigi icumi muri gakondo y’umuryango wa Efurayimu,+ uwa Dani+ n’igice cy’abagize umuryango wa Manase,+ bayihabwa hakoreshejwe ubufindo.  Bene Gerushoni+ bahawe imigi cumi n’itatu muri gakondo y’umuryango wa Isakari,+ uwa Asheri,+ uwa Nafutali+ n’igice cy’abagize umuryango wa Manase batuye i Bashani,+ bayihabwa hakoreshejwe ubufindo.  Bene Merari,+ hakurikijwe amazu yabo, bahawe imigi cumi n’ibiri muri gakondo y’umuryango wa Rubeni,+ uwa Gadi+ n’uwa Zabuloni.+  Nguko uko Abisirayeli bahaye Abalewi imigi n’amasambu+ ayikikije bakoresheje ubufindo,+ nk’uko Yehova yari yarabitegetse binyuze kuri Mose.+  Muri gakondo y’umuryango wa Yuda n’uwa Simeyoni batanze imigi ikurikira, ivuzwe mu mazina,+ 10  iba iya bene Aroni bo mu miryango y’Abakohati bene Lewi, kuko ari bo bahawe umugabane bwa mbere.+ 11  Babaha Kiriyati-Aruba+ (Aruba uwo yari se wa Anaki),+ ni ukuvuga Heburoni,+ iri mu karere k’imisozi miremire ya Yuda,+ babaha n’amasambu ahakikije. 12  Imirima y’uwo mugi n’imidugudu yawo babihaye Kalebu mwene Yefune ho gakondo.+ 13  Nanone baha bene Aroni umutambyi umugi w’ubuhungiro,+ ari wo Heburoni+ n’amasambu awukikije, kugira ngo uwishe umuntu+ ajye awuhungiramo. Babaha na Libuna+ n’amasambu ahakikije, 14  Yatiri+ n’amasambu ahakikije, Eshitemowa+ n’amasambu ahakikije, 15  Holoni+ n’amasambu ahakikije, Debiri+ n’amasambu ahakikije, 16  Ayini+ n’amasambu ahakikije, Yuta+ n’amasambu ahakikije, na Beti-Shemeshi+ n’amasambu ahakikije; iyo ni yo migi icyenda yatanzwe muri gakondo y’iyo miryango ibiri. 17  Muri gakondo y’umuryango wa Benyamini batanze Gibeyoni+ n’amasambu ahakikije, Geba+ n’amasambu ahakikije, 18  Anatoti+ n’amasambu ahakikije na Alumoni+ n’amasambu ahakikije, ni ukuvuga imigi ine. 19  Imigi yose yahawe abatambyi bene Aroni+ ni imigi cumi n’itatu n’amasambu ayikikije.+ 20  Imiryango y’Abakohati, ni ukuvuga Abalewi bo muri bene Kohati basigaye, yahawe imigi muri gakondo y’umuryango wa Efurayimu+ hakoreshejwe ubufindo. 21  Nanone bahawe umugi w’ubuhungiro+ wa Shekemu+ n’amasambu awukikije,+ mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu, kugira ngo uwishe+ umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Gezeri+ n’amasambu ahakikije, 22  Kibusayimu+ n’amasambu ahakikije, na Beti-Horoni+ n’amasambu ahakikije, ni ukuvuga imigi ine. 23  Muri gakondo y’umuryango wa Dani batanze Eliteke n’amasambu ahakikije, Gibetoni+ n’amasambu ahakikije, 24  Ayaloni+ n’amasambu ahakikije, na Gati-Rimoni+ n’amasambu ahakikije, ni ukuvuga imigi ine. 25  Muri gakondo y’igice cy’abagize umuryango wa Manase batanze Tanaki+ n’amasambu ahakikije, na Gati-Rimoni n’amasambu ahakikije, ni ukuvuga imigi ibiri. 26  Imigi yose n’amasambu abo mu miryango y’Abakohati basigaye bahawe yari icumi n’amasambu ayikikije. 27  Muri gakondo y’igice cy’abagize umuryango wa Manase,+ bene Gerushoni+ bo mu miryango y’Abalewi bahawe umugi w’ubuhungiro wa Golani+ y’i Bashani n’amasambu awukikije, kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Beshitera+ n’amasambu ahakikije, ni ukuvuga imigi ibiri. 28  Muri gakondo y’umuryango wa Isakari+ bahawe Kishiyoni+ n’amasambu ahakikije, Daberati+ n’amasambu ahakikije, 29  Yaramuti+ n’amasambu ahakikije, na Eni-Ganimu+ n’amasambu ahakikije, ni ukuvuga imigi ine. 30  Muri gakondo y’umuryango wa Asheri+ bahawe Mishali+ n’amasambu ahakikije, Abudoni+ n’amasambu ahakikije, 31  Helikati+ n’amasambu ahakikije, na Rehobu+ n’amasambu ahakikije, ni ukuvuga imigi ine. 32  Muri gakondo y’umuryango wa Nafutali+ bahawe umugi w’ubuhungiro+ wa Kedeshi+ y’i Galilaya n’amasambu ahakikije, kugira ngo uwishe umuntu+ ajye awuhungiramo. Bahawe na Hamoti-Dori+ n’amasambu ahakikije, na Karitani n’amasambu ahakikije, ni ukuvuga imigi itatu. 33  Imigi yose yahawe Abagerushoni hakurikijwe amazu yabo, ni imigi cumi n’itatu n’amasambu ayikikije. 34  Muri gakondo y’umuryango wa Zabuloni,+ Abalewi bari basigaye bo mu miryango ya bene Merari+ bahawe Yokineyamu+ n’amasambu ahakikije, Karita n’amasambu ahakikije, 35  Dimuna+ n’amasambu ahakikije, na Nahalali+ n’amasambu ahakikije, ni ukuvuga imigi ine. 36  Muri gakondo y’umuryango wa Rubeni+ bahawe Beseri+ n’amasambu ahakikije, Yahasi+ n’amasambu ahakikije, 37  Kedemoti+ n’amasambu ahakikije, na Mefati+ n’amasambu ahakikije, ni ukuvuga imigi ine. 38  Muri gakondo y’umuryango wa Gadi+ bahawe umugi w’ubuhungiro wa Ramoti y’i Gileyadi+ n’amasambu awukikije, kugira ngo uwishe umuntu ajye awuhungiramo. Bahawe na Mahanayimu+ n’amasambu ahakikije, 39  Heshiboni+ n’amasambu ahakikije, na Yazeri+ n’amasambu ahakikije; imigi yose yari ine. 40  Imigi yose yahawe bene Merari+ hakurikijwe amazu yabo, ni ukuvuga abari barasigaye mu miryango y’Abalewi, ni cumi n’ibiri; uwo ni wo mugabane wabo. 41  Imigi yose yahawe Abalewi muri gakondo y’Abisirayeli yari mirongo ine n’umunani+ hamwe n’amasambu ayikikije.+ 42  Buri mugi wabaga uri kumwe n’amasambu awukikije; uko ni ko iyo migi yose yari imeze.+ 43  Nuko Yehova aha Isirayeli igihugu cyose yari yararahiye ba sekuruza+ ko azabaha, baracyigarurira+ bagituramo. 44  Nanone Yehova yabahaye amahoro+ impande zose nk’uko yari yarabirahiye+ ba sekuruza. Nta mwanzi wabo n’umwe wabahagaze imbere.+ Yehova yarababagabije bose.+ 45  Nta sezerano na rimwe ritasohoye mu byiza byose Yehova yasezeranyije inzu ya Isirayeli; byose byarasohoye.+

Ibisobanuro ahagana hasi