Yosuwa 15:1-63

15  Umugabane+ wahawe umuryango wa bene Yuda hakurikijwe amazu yabo, wageraga ku rugabano rwa Edomu,+ mu butayu bwa Zini+ n’aho Negebu+ igarukira mu majyepfo.  Urugabano rwabo rwo mu majyepfo rwavaga aho Inyanja y’Umunyu+ igarukira, ni ukuvuga ku kigobe cyayo cyo mu majyepfo,  rukamanuka rugana mu majyepfo rukagera ku nzira izamuka ya Akurabimu,+ rukambuka rukagera i Zini,+ rukazamuka ruturutse mu majyepfo rukagera i Kadeshi-Baruneya+ rukambuka rukagera i Hesironi, rukazamuka rugana Adari, rukazenguruka rukagera i Karika,  rukanyura Asimoni+ rukagera mu kibaya cya Egiputa,+ rukagarukira ku nyanja. Urwo ni rwo rwari urugabano rwabo rwo mu majyepfo.  Mu burasirazuba, urugabano rwabo rwari Inyanja y’Umunyu rukagera aho Yorodani iyiroheramo. Mu majyaruguru, urugabano rwabo rwaheraga ku kigobe cy’Inyanja y’Umunyu, aho Yorodani iyiroheramo.+  Urwo rugabano rwarazamukaga rukagera i Beti-Hogula,+ rukanyura mu majyaruguru ya Beti-Araba,+ rukazamuka rukagera ku ibuye rya Bohani+ mwene Rubeni.  Rwarazamukaga rukagera i Debiri mu kibaya cya Akori,+ rugakata rwerekeza mu majyaruguru i Gilugali,+ iteganye n’inzira izamuka ya Adumimu, mu majyepfo y’ikibaya, rukambuka rukagera ku mazi ya Eni-Shemeshi,+ rukagarukira Eni-Rogeli.+  Rwarazamukaga rukagera mu gikombe cya mwene Hinomu,+ ku ibanga ry’umusozi umugi w’Abayebusi+ wari wubatsweho mu majyepfo, ni ukuvuga Yerusalemu,+ rukazamuka mu mpinga y’umusozi uteganye n’igikombe cya mwene Hinomu mu burengerazuba, umusozi uri ku mpera y’ikibaya cya Refayimu+ mu majyaruguru.  Rwavaga ku mpinga y’umusozi rukagera ku iriba rya Nefutowa,+ rukagera ku migi iri ku musozi wa Efuroni; rugakomeza rukagera i Bala,+ ni ukuvuga Kiriyati-Yeyarimu,+ 10  rukazenguruka i Bala rwerekera mu burengerazuba, rukagera ku musozi wa Seyiri, rukambukiranya rukagera ku ibanga ry’umusozi wa Yeyarimu mu majyaruguru, ni ukuvuga Kesaloni; rukamanuka rukagera i Beti-Shemeshi+ rukambukiranya rukagera i Timuna.+ 11  Urwo rugabano rwarakomezaga rukagera mu ibanga ry’umusozi umugi wa Ekuroni+ wari wubatsweho mu majyaruguru, rukagera i Shikeroni, rukambukiranya rukagera ku musozi wa Bala, rugakomeza i Yabuneri, rukagarukira ku nyanja. 12  Urugabano rwo mu burengerazuba rwari Inyanja Nini+ n’inkombe yayo. Urwo ni rwo rwari urugabano rw’akarere kose bene Yuda bahawe hakurikijwe amazu yabo. 13  Yosuwa yahaye Kalebu+ mwene Yefune umugabane hagati muri bene Yuda nk’uko Yehova yari yarabimutegetse, amuha Kiriyati-Aruba (Aruba uwo yari se wa Anaki), ni ukuvuga Heburoni.+ 14  Aho Kalebu yahirukanye abahungu batatu ba Anaki,+ ari bo Sheshayi,+ Ahimani na Talumayi,+ bari barabyawe na Anaki.+ 15  Nuko avayo arazamuka atera abaturage b’i Debiri.+ (Debiri mbere yitwaga Kiriyati-Seferi.)+ 16  Kalebu aravuga ati “umuntu wese uri butsinde Kiriyati-Seferi akayigarurira, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.”+ 17  Otiniyeli+ mwene Kenazi,+ umuvandimwe wa Kalebu, arahigarurira, nuko Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa.+ 18  Akisa agiye kujya iw’umugabo we, abanza gutitiriza umugabo we ngo asabe sebukwe umurima. Hanyuma Akisa acyicaye ku ndogobe akoma mu mashyi ahamagara se. Kalebu aramubaza ati “urifuza iki?”+ 19  Akisa aramusubiza ati “mpa umugisha, kuko aho wampaye mu majyaruguru ari ahantu humagaye; mpa na Guloti-Mayimu.”* Nuko amuha Guloti ya Ruguru na Guloti y’Epfo.+ 20  Iyo ni yo gakondo+ umuryango wa Yuda+ wahawe hakurikijwe amazu yabo. 21  Iyi ni yo migi yari ku rugabano rwo mu majyepfo rwa gakondo yahawe umuryango wa Yuda, ahagana ku rugabano rwa Edomu:+ Kabuseli,+ Ederi, Yaguri, 22  Kina, Dimona, Adada, 23  Kedeshi, Hasori, Itinani, 24  Zifu, Telemu,+ Beyaloti, 25  Hasori-Hadata, Keriyoti-Hesironi, ni ukuvuga Hasori, 26  Amamu, Shema, Molada,+ 27  Hasari-Gada, Heshimoni, Beti-Peleti,+ 28  Hasari-Shuwali,+ Beri-Sheba,+ Biziyotiya, 29  Bala,+ Yimu, Esemu,+ 30  Elitoladi, Kesili, Horuma,+ 31  Sikulagi,+ Madumana, Sanisana, 32  Lebawoti, Shiluhimu, Ayini+ na Rimoni.+ Iyo migi yose yari makumyabiri n’icyenda hamwe n’imidugudu yayo. 33  Iyo muri Shefela+ yari Eshitawoli,+ Sora,+ Ashina, 34  Zanowa,+ Eni-Ganimu, Tapuwa, Enamu, 35  Yaramuti,+ Adulamu,+ Soko,+ Azeka,+ 36  Sharayimu,+ Aditayimu, Gedera na Gederotayimu, imigi cumi n’ine n’imidugudu yayo. 37  Senani, Hadasha, Migidali-Gadi, 38  Dileyani, Misipe, Yokiteli, 39  Lakishi,+ Bosikati,+ Eguloni,+ 40  Kaboni, Lahimasi, Kitilishi, 41  Gederoti, Beti-Dagoni, Nama na Makeda,+ imigi cumi n’itandatu n’imidugudu yayo. 42  Libuna,+ Eteri,+ Ashani, 43  Ifuta, Ashina, Nesibu, 44  Keyila,+ Akizibu+ na Maresha,+ imigi icyenda n’imidugudu yayo. 45  Ekuroni+ n’imigi yari ihakikije n’imidugudu yaho. 46  Kuva Ekuroni werekeza iburengerazuba, ni ukuvuga imigi yose yari yegeranye na Ashidodi n’imidugudu yayo. 47  Ashidodi+ n’imigi iyikikije n’imidugudu yayo; Gaza+ n’imigi iyikikije n’imidugudu yayo, ukamanuka ukagera ku kibaya cya Egiputa no ku Nyanja Nini n’akarere kari ku nkengero zayo.+ 48  Imigi yo mu karere k’imisozi miremire ni Shamiri, Yatiri,+ Soko, 49  Dana, Kiriyati-Sana ni ukuvuga Debiri, 50  Anabu, Eshitemo,+ Animu, 51  Gosheni,+ Holoni na Gilo,+ imigi cumi n’umwe n’imidugudu yayo. 52  Arabu, Duma, Eshani, 53  Yanimu, Beti-Tapuwa, Afeka, 54  Humata, Kiriyati-Aruba, ni ukuvuga Heburoni,+ na Siyori, imigi icyenda n’imidugudu yayo. 55  Mawoni,+ Karumeli, Zifu,+ Yuta, 56  Yezereli, Yokideyamu, Zanowa, 57  Kayini, Gibeya na Timuna,+ imigi icumi n’imidugudu yayo. 58  Halihuli, Beti-Suri, Gedori, 59  Marati, Beti-Anoti na Elitekoni, imigi itandatu n’imidugudu yayo. 60  Kiriyati-Bayali,+ ari yo Kiriyati-Yeyarimu+ n’i Raba, imigi ibiri n’imidugudu yayo. 61  Naho iyo mu butayu ni Beti-Araba,+ Midini, Sekaka, 62  Nibushani, n’Umugi w’Umunyu na Eni-Gedi,+ imigi itandatu n’imidugudu yayo. 63  Bene Yuda ntibashoboye kwirukana+ Abayebusi+ bari batuye i Yerusalemu;+ bakomeje guturana na bo muri Yerusalemu kugeza n’uyu munsi.

Ibisobanuro ahagana hasi