Yosuwa 13:1-33

13  Yosuwa yari amaze gusaza, ageze mu za bukuru.+ Nuko Yehova aramubwira ati “dore urashaje ugeze mu za bukuru, kandi haracyari igice kinini cyane cy’igihugu mutarigarurira.+  Aha ni ho mutarigarurira:+ uturere twose tw’Abafilisitiya+ n’utw’Abageshuri+ twose  (kuva ku kagezi gasohoka muri Nili kari mu burasirazuba bwa Egiputa kugera ku rugabano rwa Ekuroni mu majyaruguru,+ akarere kahoze kitwa ak’Abanyakanani);+ akarere k’abami batanu biyunze+ b’Abafilisitiya bategeka umugi wa Gaza,+ uwa Ashidodi,+ uwa Ashikeloni,+ uwa Gati+ n’uwa Ekuroni.+ Abawi+ na bo batuye muri ako karere.  Mu majyepfo ni akarere kose gatuwe n’Abanyakanani; Meyara y’Abanyasidoni+ kugera muri Afeki, ukagera no ku rugabano rw’Abamori,  n’akarere k’Abagebali+ n’i Libani hose ahagana mu burasirazuba, kuva i Bayali-Gadi+ munsi y’umusozi wa Herumoni kugera ku rugabano rw’i Hamati.+  Abatuye mu karere k’imisozi miremire bose, kuva muri Libani+ kugeza i Misirefoti-Mayimu,+ ni ukuvuga Abasidoni+ bose, jye ubwanjye nzabirukana imbere y’Abisirayeli.+ Uhagabanye Abisirayeli habe gakondo yabo nk’uko nabigutegetse.+  Ako karere ukagabanye imiryango icyenda, n’igice cy’abagize umuryango wa Manase, kabe gakondo yabo.”+  Ikindi gice cy’uwo muryango hamwe n’Abarubeni n’Abagadi, bahawe gakondo aho Mose umugaragu wa Yehova yari yarabahaye,+ mu ruhande rwa Yorodani rwerekeye iburasirazuba.  Bahawe Aroweri+ iri ku nkengero z’ikibaya cya Arunoni,+ umugi uri hagati muri icyo kibaya n’imirambi yose y’i Medeba+ kugera i Diboni,+ 10  n’imigi yose ya Sihoni umwami w’Abamori wategekaga i Heshiboni kugera ku rugabano rw’Abamoni;+ 11  bahabwa Gileyadi n’akarere k’Abageshuri+ n’Abamakati, umusozi wa Herumoni+ wose n’i Bashani+ hose kugeza i Saleka,+ 12  n’ubwami bwose bwa Ogi+ w’i Bashani wategekaga Ashitaroti na Edureyi,+ wari umwe mu Barefayimu+ basigaye, abo Mose yateye akabanyaga utwo turere.+ 13  Abisirayeli ntibirukanye+ Abageshuri n’Abamakati, ahubwo Geshuri+ na Makati bakomeje gutura mu Bisirayeli kugeza n’uyu munsi. 14  Umuryango w’Abalewi ni wo wonyine atahaye umurage.+ Ibitambo bikongorwa n’umuriro+ biturwa Yehova Imana ya Isirayeli ni wo murage wabo,+ nk’uko yabibasezeranyije.+ 15  Nuko Mose aha umurage umuryango wa bene Rubeni akurikije amazu yabo. 16  Bahawe akarere gahera kuri Aroweri+ iri ku nkengero z’ikibaya cya Arunoni, umugi wari hagati muri icyo kibaya n’imirambi yose y’i Medeba;+ 17  Heshiboni+ n’imidugudu+ yaho yose iri mu murambi, Diboni,+ Bamoti-Bayali,+ Beti-Bayali-Meyoni;+ 18  Yahasi,+ Kedemoti,+ Mefati;+ 19  Kiriyatayimu,+ Sibuma,+ Sereti-Shahari iri ku musozi wo hafi y’ikibaya; 20  Beti-Pewori, amabanga y’umusozi wa Pisiga,+ Beti-Yeshimoti;+ 21  imigi yose yo mu mirambi+ n’ubwami bwose bwa Sihoni umwami w’Abamori wategekaga i Heshiboni,+ uwo Mose yarimburanye+ n’abatware b’i Midiyani, ari bo Evi, Rekemu, Suri, Huri na Reba,+ ibikomangoma bya Sihoni, bari batuye muri icyo gihugu. 22  Balamu mwene Bewori+ waraguraga,+ Abisirayeli bamwicishije inkota hamwe n’abandi bishwe. 23  Yorodani ni yo yari urugabano rw’Abarubeni. Ako karere n’imigi yako n’imidugudu yako, ni ko kahawe Abarubeni+ ho umurage, hakurikijwe amazu yabo. 24  Nanone Mose aha umurage umuryango wa Gadi, ni ukuvuga bene Gadi, akurikije amazu yabo.+ 25  Bahawe akarere k’i Yazeri,+ imigi yose y’i Gileyadi,+ icya kabiri cy’igihugu cy’Abamoni+ kugera Aroweri+ iteganye n’i Raba,+ 26  kuva i Heshiboni+ kugera i Ramati-Misipe n’i Betonimu, no kuva i Mahanayimu+ kugera ku rugabano rw’i Debiri.+ 27  Mu bibaya, bahawe Beti-Haramu,+ Beti-Nimura,+ Sukoti,+ Safoni n’igice gisigaye cy’ubwami bwa Sihoni umwami w’i Heshiboni;+ urugabano rwaho ruva kuri Yorodani rukagera ku mpera z’inyanja ya Kinereti,+ mu ruhande rwa Yorodani rwerekeye iburasirazuba. 28  Uwo ni wo murage wahawe bene Gadi,+ ni ukuvuga imigi n’imidugudu yayo, hakurikijwe amazu yabo. 29  Kandi Mose aha umurage igice cy’abagize umuryango wa Manase, ni ukuvuga igice cy’abagize umuryango wa bene Manase, hakurikijwe amazu yabo.+ 30  Bahawe i Mahanayimu,+ Bashani yose, ubwami bwose bwa Ogi umwami w’i Bashani,+ imidugudu y’i Yayiri+ yose iri i Bashani, ni ukuvuga imigi mirongo itandatu. 31  Igice cy’akarere ka Gileyadi, Ashitaroti,+ Edureyi+ n’imigi yo mu bwami bwa Ogi w’i Bashani, byahawe bene Makiri+ mwene Manase, ni ukuvuga igice cy’umuryango wa bene Makiri, hakurikijwe amazu yabo. 32  Utwo ni two turere Mose yabahaye ho umurage igihe bari mu bibaya byo mu butayu bw’i Mowabu, mu ruhande rwa Yorodani rwerekeye iburasirazuba, ahateganye n’i Yeriko.+ 33  Umuryango w’Abalewi ni wo wonyine Mose atahaye umurage.+ Yehova Imana ya Isirayeli ni we murage wabo, nk’uko yabibasezeranyije.+

Ibisobanuro ahagana hasi